Benedigito XVI wahoze ari Papa yamaganye abashaka ‘kumucecekesha’

Yanditswe na Umutoni Rosine
Kuya 4 Gicurasi 2020 saa 03:27
Yasuwe :
0 0

Benedigito XVI wahoze ari Papa yamaganye abamurwanya bashaka kumucecekesha ndetse yibasira abaryamana bahuje igitsina mu gitabo gishya kivuga ku buzima bwe.

Uyu mukambwe w’imyaka 93 ubusanzwe witwa Joseph Ratzinger yeguye ku mwanya wo kuba Papa mu mwaka wa 2013.

Azwi nk’umuntu ugendera ku mahame ya kera ndetse yagiye atanga ibitekerezo kenshi yamagana amavugurura amwe n’amwe agamije guhindura imikorere ya Kiliziya Gatolika.

Mu gitabo kivuga ku buzima bwe, Benedigito XVI, yavuze ko hari abamurwanya badashaka ko agira icyo avuga ku ngingo zitandukanye zitavugwaho rumwe muri Kiliziya.

Yagize ati “Nabaye inzirakarengane ku bantu babi bashaka kwangiza ukuri. Hari ibitekerezo bitandukanye bituruka mu nyigisho z’iyobokamana mu Budage biba biyobya ku buryo mpitamo kutazivugaho.”

Yakomeje agira ati “Nahisemo kudasesengura impamvu abantu bashaka gucecekesha ijwi ryanjye.”

Uyu mukambwe kandi yongeye kwibasira abaryamana bahuje ibitsina, anamagana uburyo ugerageje kubarwanya yibasirwa.

Yagize ati “Mu kinyejana gitambutse, buri wese yabonaga ko bitaboneye kuvuga ku byo kuryamana abantu bahuje igitsina. Uyu munsi abatabishyigikiye bimwa ijambo mu muryango.”

“Ni kimwe no gukuramo inda cyangwa ibyo kurema ubuzima bwa muntu hifashishijwe laboratwari.”

Yavuze ko abantu bakabaye batinya ibikorwa nk’ibyo avuga ko ari ibya sekibi cyangwa se Anti-Kristu.

Nubwo yakunze gushinjwa kubangamira amavugurura muri Kiliziya Gatolika ari gukorwa na Papa Francis, Benedigito XVI yabiteye utwatsi avuga ko umubano we na Papa Francis umeze neza kandi wiyongereye.

Benedigito XVI wahoze ari Papa yamaganye abashaka ‘kumucecekesha’ ku bitekerezo atanga ku ngingo zitavugwaho rumwe

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Special pages
. . . . . .