Nko mu zindi mpande zose zijyanye n’imyidagaduro ntabwo mu muziki uramya Imana, usanga harimo ab’igitsinagore benshi bawukora mu buryo bwagutse ku buryo igihugu cyose kibamenya.
Gusa, usanga mu makorali atandukanye akomeye mu bice byose by’igihugu hari abamaze gufata imyanya y’imbere muri uyu murimo benshi bavuga ko udapfa kwizana ahubwo unajyana n’umuhamagaro, umuntu ahabwa n’Imana.
Annette Murava ni umwe mu banyempano mu kuramya Imana, bari kuzamuka neza, uhereye ku buryo bw’imiririmbire ye ndetse n’uko yandika ibihangano bye, bigakora ku mitima benshi.
Uyu muhanzikazi yabwiye IGIHE ko kuririmba ari impano yavukanye ariko ikaza kugenda ikura.
Yagize ati “Umuziki wo kuririmba ku giti cyanjye nawutangiye mu 2015, ariko impano y’umuziki yanjemo kera nkiri umwana muto ariko numva mbikora bisanzwe. Mu 2010 natangiye kujya ndirimbo mu makorali, ntangira kujya njya muri studio n’abandi bantu mu 2014 mbona ko mfite impano nanayikoresha neza. Nyuma y’umwaka ndabitangira.”
Uyu mukobwa ufite indirimbo enye kugeza ubu, avuga ko guhimba kwe kwibanda cyane ku kuvuga Imana no gukomera kwayo.
Ati “Mu guhimba kwanjye hagenda habamo impinduka bitewe n’icyo Imana ishaka. Nakundaga kuvuga kuri Yes Kirisitu cyane, nkavuga uburyo Imana ihambaye. Ariko indirimbo nyinshi mfite zibanda cyane na none ku gakiza. Icyo Imana inshyizemo ndagitanga.”
“Intego yanjye ni ukugira ngo ivugabutumwa ryanjye rigire umumaro. Twamamaze ubutumwa bw’Imana kandi bugere ku bantu bose. Ndifuza ko imitima y’abantu iruhuka, ikeneye gukira igakira. Abantu bakeneye agakiza bakaba bakakira.”
Annette Murava ubusanzwe asengera muri Eglise Vivante i Kabuga. Aherutse gushyira hanze indirimbo yise ‘Urahebuje’, yanditse mu 2016, ari mu masengesho.
Yavuze ko icyo gihe yumvise muri we hajemo amagambo y’uko akwiriye kwamamaza Yesu mu batamuzi.
Ati “Indirimbo ikubiyemo ubutumwa bwo guha icyubahiro Uwiteka, kuvuga ko Imana iri hejuru ya byose, buri wese uyumva akumva ko uri hejuru ari Imana. Ikubiyemo gukomera kw’Imana.’’
Annette Murava yakoze izindi ndirimbo zirimo ‘Imboni’ n’izindi zikunda kwifashishwa mu bihe byo kuramya mu matorero atandukanye.


TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!