Padiri Ubald yitabye Imana ku wa 8 Mutarama 2021, azize indwara y’ibihaha yatewe n’ingaruka za Covid-19. Yaguye mu Bitaro bya Kaminuza ya Utah mu Mujyi wa Salt Lake.
Abo mu muryango we babwiye IGIHE ko Padiri Ubald azashyingurwa mu Karere ka Rusizi ahazwi nko ‘Ku Mbaraga z’Amahoro’.
Mbere y’uko umubiri we uzanwa mu Rwanda, biteganyijwe ko hazabanza kuba misa yo kumusezeraho muri Amerika, izabera muri Katederali ya Mutagatifu Mariya Madalena ku wa 27 Mutarama 2021. Musenyeri Oscar Azarcón Solís, wa Diyosezi ya Salt Lake City niwe uzayobora iyo misa.
Itangazo ryashyizwe ahagaragara rivuga ko abazitabira iyi misa bagomba kuba ari bake ndetse bazaba bubahirije amabwiriza yo kwirinda icyorezo cya COVID-19.
Iki gitambo cya misa kizaba kandi mu buryo bw’imbonankubone ku mbuga nkoranyambaga, bivugwa ko nyuma yacyo nta yindi mihango ihuza abantu izaba.
Musenyeri wa Diyosezi ya Gikongoro Hakizimana Célestin, aherutse kubwira IGIHE ko Padiri Ubald yavuye mu Rwanda muri Mutarama 2020, ubwo yari agiye muri Amerika mu bikorwa byo gusengera abantu nk’uko asanzwe abikora.
Gusa ngo yari afite gahunda yo kugaruka i Kigali muri Mata uwo mwaka ariko ngo icyorezo cya COVID-19 kiza gutuma habaho guhagarika ingendo z’indege.
Mbere y’uko yitaba Imana, ubwo hari ku wa 7 Mutarama 2021, Padiri Ubald yari yasomye misa mu bitaro yari arwariyemo ikaba ari nayo ya mbere yari asomye nyuma yo gukira Coronavirus.
Padiri Rugirangoga Ubald yatangirije ibikorwa by’isanamitima n’ubwiyunge muri Paruwasi Gatolika ya Mushaka yo mu Karere ka Rusizi.
Mu mwaka wa 2015, yagizwe Umurinzi w’Igihango kubera uruhare yagize mu gutangiza gahunda y’Ubumwe n’Ubwiyunge muri Paruwasi ya Mushaka, ikaba yarabyaye imbuto nyinshi mu baturage ndetse inarenga imbibi igera no mu zindi.
Mu 2019, Padiri Ubald yanditse igitabo kivuga ku bumwe n’ubwiyunge cyitwa “Forgiveness Makes You Free” kigamije gufasha Abanyarwanda gukomeza urugendo rw’ubwiyunge.

TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!