Amafoto y’icyumweru: Kabuga yafatiwe i Paris, RBC yashyikirijwe ‘Casque’ zikingira abavura Coronavirus

Yanditswe na IGIHE
Kuya 17 Gicurasi 2020 saa 09:13
Yasuwe :
0 0

Inkuru y’ifatwa rya Kabuga Félicien umaze imyaka myinshi ashakishwa ngo aryozwe uruhare ashinjwa muri Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, iri mu zagarutsweho cyane muri iki cyumweru.

Ubushinjacyaha bw’u Bufaransa bwemeje ko Kabuga yatawe muri yombi mu gitondo cyo ku wa Gatandatu. Ni inkuru yanditswe n’ibitangazamakuru byo mu Rwanda ndetse isamirwa hejuru n’ibikorera mu mahanga.

Félicien Kabuga w’imyaka 84 afatwa nk’uwabaye umuterankunga ukomeye wa Jenoside, aho mu Ugushyingo 1993, icyo gihe Sosiyete ye Kabuga yinjije mu gihugu toni 25 z’imihoro ivuye mu Bushinwa, nyuma muri Werurwe 1994 agura indi mihoro ibihumbi 50. Ni intwaro zakoreshejwe mu kwica Abatutsi muri Jenoside.

Uretse ibyo ashinjwa ko ari n’umwe mu banyamigabane bashinze radio RTLM, yagize uruhare rukomeye mu kubiba urwango mbere no mu gihe cya Jenoside.

Muri iki cyumweru kandi hanabayemo ibikorwa bitandukanye. Ku wa Gatatu, Urukiko rwa Gisirikare i Kanombe rwafashe umwanzuro wo gufunga mu gihe cy’iminsi 30 y’agateganyo abasirikare batanu n’umusivili umwe bakurikiranyweho ibyaha birimo gukoresha imibonano mpuzabitsina ku gahato abakobwa n’abagore bo mu Murenge wa Remera mu Kagari ka Kangondo II.

Kuri uwo munsi kandi nibwo Uwizeye Vivine yasezerewe mu kigo kivura abanduye Coronavirus cya Kanyinya mu Mujyi wa Kigali, aho yari amaze igihe arwariye.

Uyu mugore utuye mu Gatenga yanduye muri Mata ndetse byabanje kuvugwa ko yanduje Coronavirus abandi bantu benshi, abandi baranamubika kandi akiri muzima.

Icyumweru kigana ku musozo kandi ku wa Gatandatu Perezida Paul Kagame yasuye ibice byo mu Ntara y’Iburengerazuba byagizweho ingaruka n’ibiza, agaragarizwa ibirimo gukorwa mu gusana ibyangijwe, kugira ngo ubuzima bw’abaturage bubashe gukomeza nk’ibisanzwe.

IGIHE yakusanyije amafoto y’ingenzi yaranze ibikorwa binini muri iki cyumweru kigana ku musozo.

Iyi ni yo foto ye yonyine imaze gushyirwa hanze imugaragaza nyuma y’aho atawe muri yombi
Perezida Paul Kagame ku wa Gatandatu yasuye ibice byo mu Ntara y’Iburengerazuba byagizweho ingaruka n’ibiza
Perezida Kagame aganira na Minisitiri w'Ubutegetsi bw'Igihugu, Prof Shyaka Anastase hamwe n'uw'Ibikorwa remezo, Amb Claver Gatete
Abasirikare batanu n’umusivili umwe bakurikiranyweho ibyaha birimo gukoresha imibonano mpuzabitsina ku gahato abakobwa n’abagore bo mu Murenge wa Remera mu Kagari ka Kangondo II ku wa 13 Gicurasi 2020 bakatiwe gufungwa iminsi 30 y’agateganyo
Ikawa y’u Rwanda yagurishijwe ku isoko ryo mu Bushinwa aho mu gihe cy’isegonda rimwe gusa hacurujwe toni 1.5 hifashishijwe internet. Ambasaderi w’u Rwanda mu Bushinwa, Kimonyo James (ibumoso) mu bitabiriye uyu muhango
Mu Karere ka Kicukiro mu Mujyi wa Kigali, hatangirijwe ku mugaragaro iyubakwa ry'ibyumba by'amashuri 13 n'ubwiherero 24 mu Murenge wa Masaka, mu gutegura umwaka w’amashuri uzatangira muri Nzeri 2020
Ku wa 11 Gicurasi 2020 nibwo abiga mu mashami ya Kaminuza y’u Rwanda ya Nyagatare, Rukara, Busogo, Rwamagana, Huye na Rusizi batangiye gusubira mu miryango yabo nyuma y’igihe barabuze uko bahagera kubera Coronavirus
Perezida Paul Kagame uyoboye Umuryango wa Afurika y’Iburasirazuba (EAC) ku wa Mbere yayoboye inama y’abakuru b’ibihugu bigize uwo muryango, higwa ku ngamba zihuriweho zo guhashya icyorezo cya Coronavirus
Ishyirahamwe ry’abahagarariye u Rwanda mu mikino Olempiki (ROA) ryatanze inkunga y’ibiribwa ku banyamuryango baryo 16 batuye mu Rwanda mu bihe bya Coronavirus bitewe n’ingaruka zitandukanye zirimo iz’ubukungu cyateye
Umujyi wa Kigali ku wa 15 Gicurasi 2020, watangije ibikorwa byo gusenya inzu z’umuryango wa Milimo Gaspard, ziherereye i Nyabugogo, mu kurengereza ubuzima bw’abahakoreraga ibikorwa byabo by’ubucuruzi kuko hakunze kwibasirwa n’ibiza biterwa n’imvura
Karera Patrick wagizwe Umunyamabanga Uhoraho muri Minisiteri y’Ibidukikije yahererekanyije ububasha na Mukarubibi Fatina. Umuhango wakurikiranywe na Minisitiri w’Ibidukikije, Dr. Mujawamariya Jeanne d’ Arc (uri hagati). Umuhango wabereye ku cyicaro cya minisiteri mu Mujyi wa Kigali ku wa 14 Gicurasi 2020
Ikigo cy’Igihugu cy’Ubuzima (RBC) ku wa 13 Gicurasi 2020 cyakiriye ‘Casque’, za mbere zakorewe mu Rwanda n’urubyiruko rwo muri Fab Lab. Zifasha abaganga bavura abarwayi ba Coronavirus kutandura n’abandi baganga bakaba bazifashisha bavura izindi ndwara
Ku wa Gatatu tariki 13 Gicurasi 2020, Uwizeye Vivine yasezerewe mu kigo kivura abanduye Coronavirus cya Kanyinya mu Mujyi wa Kigali
Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga, Dr Vincent Biruta, yagiranye ikiganiro n’abanyamakuru ku wa 15 Gicurasi 2020. Cyanitabiriwe n’Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y’Ububanyi n’Amahanga ushinzwe ibikorwa by’Umuryango wa Afurika y’Uburasirazuba, Prof Nshuti Manasseh

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Special pages
. . . . . .