Iri torero ba nyiraryo baryita iry’Umwuka Wera, mu kugaragaza ko abariyobora bakorerwamo n’Imana n’ubusabe bw’abakirisitu baryo bugasubizwa bwangu. Ibi ariko ntibikuraho ko ADEPR yanyuze mu bihe bikomeye ariko ikabyitwaramo gitwari kuko ibibazo byayo byakemurwaga mu bucuti.
Hambere aha imyenda y’imbere muri ADEPR yameserwaga iyo mu gikari, ariko mu myaka umunani ishize itorero ryaranzwe na rwaserera zanatumye ingoma zose zivaho mu nduru.
Nzeri ya 2012 ifatwa nk’imbarutso y’ibibazo by’uruhererekane muri ADEPR kuko aribwo Rev. Pasiteri Usabwimana Samuel wari Umuvugizi wa ADEPR yegujwe.
“Bwere bw’Itorero” yarahambirijwe, bishengura benshi!
Mu 2012, Urwego rw’Igihugu rw’Imiyoborere (RGB) rwakuyeho Rev. Pasiteri Usabwimana Samuel. Uyu musaza yashinjwaga ibirimo amacakubiri ashingiye ku bwoko no kunyereza miliyoni 400 Frw, abakirisitu bashyize mu Kigega cy’Ishoramari CICO Ltd (Christian Investment Corporation Ltd).
Icyemezo cyo gushyira uyu musaza hanze y’itorero cyateje umwuka mubi bitewe n’uburyo abakirisitu bamwemeraga ndetse kugeza n’ubu hari abamufata nk’Umwungeri wabaniye neza intama ze.
Rev. Usabwimana yamenyekanye ku izina rya ‘Bwere’ rishingiye ku kuba mu gihe yayoboye ADEPR [2006-2012], yaravugaga ko aharanira ‘ubwere’ bw’itorero.
Bitewe n’uburyo iyo yajyaga mu rusengero yishimirwaga, ubuyobozi bwa Rev. Sibomana Jean na Rev. Tom Rwagasana bwamusimbuye bwamuciye mu rusengero akajya ateranira iwe mu rugo.

Uko ADEPR yeraga yinjiyemo induru
Nyuma yo kweguzwa kwa Usabwimana Samuel, ADEPR yahawe Rev. Sibomana Jean. Inshingano ze yazitangiye neza ndetse umwaka ugana ku musozo, itorero ryakoze Umwiherero wihariye wabereye i Nkumba.
Mu kuwusoza ku wa 2 Ukuboza 2012, Rev. Sibomana yahamirije Perezida Kagame wari wawitabiriye ko nyuma y’umwuka mubi wumvikanye mu itorero, ibintu byasubiye ku murongo.
Mu gusoza uwo mwiherero kuri Petit Stade i Remera, Perezida Kagame yavuze ko amakimbirane yo muri ADEPR yanasohotse mu itorero akagera hanze igihugu kitayashaka.
Yagize ati "Ntabwo dukeneye umwuka mubi aho waba uva hose. Dukeneye ibintu byubaka."
Nyuma yo kuyobora inzibacyuho y’amezi atandatu, mu 2013 Rev. Sibomana yagiriwe icyizere atorerwa kuyobora imyaka itanu.
Ku ngoma ya Sibomana itorero ryageze ku bikorwa biri mu byagutse rifite, birimo iyubakwa rya Dove Hotel n’itangizwa rya Life Radio.
Pasiteri Sibomana wari warayoboye ADEPR muri manda ebyiri z’imyaka 10 [1996-2006], akahacana umucyo, yahagarutse ahambarira ubucocero.
Mu gihe cye hari abantu basohotse mu itorero bayoboka ayandi ndetse bamwe bashinga ayabo. Barimo Pasiteri Samson Gasarasi wari uyoboye abandi 14 bagize igitekerezo cyo gutangiza Itorero Eglise de Pentecote Emmanuel au Rwanda (EPEMR) muri Mata 2014.



Izina rya Bishop muri ADEPR
Muri Kanama 2016, Sibomana Jean na Tom Rwagasana bagizwe ba Bishop. Ni icyemezo ngo cyemejwe n’Inama y’Ubuyobozi n’Inteko rusange ya ADEPR nubwo bitazwi igihe yateraniye.
Mu gusubiza ababifashe nk’aho itorero ryatandukiriye ku murongo waryo, Rwagasana yavuze ko ridakwiye gukomeza kugendera mu bya kera.
Ati “Erega ntabwo ibintu byo mu myaka ya za 40 bizakomeza no mu 2020, impinduka zigenda zibaho kandi tuva mu bwiza tujya mu bundi.”
Dove Hotel, igisubizo cyazanye amahari
Dove Hotel ni izingiro ry’ibibazo byateje umwuka mubi muri ADEPR, inatuma abayobozi bava mu nshingano baruhukira mu munyururu.
Mu iyubakwa rya Dove Hotel ya ADEPR hafashwe umwenda muri BRD ngo yubakwe ariko wagombaga kwishyurwa n’abakirisitu.
Komisiyo Nzahuratorero yahururije ubuyobozi bukuru bwa ADEPR. Mu nyandiko yayo yashinje Bishop Sibomana na Rwagasana guhatira abakirisitu gutanga amafaranga y’imishinga y’itorero ku gahato, kwiha ububasha bw’ikirenga no kwaya umutungo wa ADEPR.
Mu 2017 nibwo Biro Nyobozi ya Bishop Sibomana Jean yegujwe, abayigize batabwa muri yombi bakurikiranyweho ibyaha byo kunyereza umutungo bivugwa ko ubarirwa muri miliyari ebyiri na miliyoni 500 Frw.
Komite Nzahuratorero yanahishuye uko ubuyobozi bwa ADEPR bwatanze inka za baringa muri gahunda ya Girinka ku bayoboke b’itorero bo mu Karere ka Musanze.

Ihererekanyabubasha mu maroza
Inteko Rusange ya ADEPR yo ku wa 30 Gicurasi 2017, yasize Rev. Karuranga Ephrem atowe nk’Umuvugizi w’itorero mu nzibacyuho. Yungirijwe na Rev. Karangwa John; Umunyamabanga Mukuru, Pasiteri Ruzibiza Viateur; Ushinzwe Imari n’Ubutegetsi, Umuhoza Aulerie; Umujyanama aba Pasiteri Nsengiyumva Patrick.
Mu gitondo cyo ku wa 2 Kamena 2017, nibwo Biro Nyobozi nshya ya ADEPR yashyikirijwe ububasha. Icyo gihe abari abayobozi bari mu maboko y’ubutabera, basohowe muri gereza bajya guhererekanya ububasha bambaye impuzankano iranga imfungwa. Nyuma bamwe baje kuburana bagirwa abere.

Ingoma ya Karuranga yari yitezweho ibitangaza yavanyweho na RGB
Ubuyobozi bwa Karuranga bwari bwitezweho gukosora amakosa yakozwe n’abamubanjirije ariko intebe yayivuyeho hari ibitaranoga.
Azibukirwa ko ku ngoma ye yambuye inshingano abayobozi yasimbuye, akanirukana ku kazi Pasiteri Zigirinshuti Michel ku nshingano z’Umuyobozi ushinzwe Ivugabutumwa muri ADEPR, akaza no guhagarikwa amezi atatu kubera ubuhanuzi yatanze ku mbuga nkoranyambaga.
Ku buyobozi bwe nibwo hagaragaye kuvuguruzanya hagati y’inzego mu ifatwa ry’ibyemezo bishingiye ku ihagarikwa rya Rev. Karangwa John wari Umuvugizi wungirije muri ADEPR.
Uyu mugabo watawe muri yombi mu Ukwakira 2019 ashinjwa gukoresha inyandiko mpimbano, igihe yiyamamarizaga umwanya kuko byasabaga ko uwiyamamaza agomba kuba afite Impamyabumenyi yo ku rwego rw’icyicro cya kabiri cya kaminuza, Bachelor’s. Icyo gihe yatanze impamyabumenyi yo muri Philippines n’iyo muri Uganda, biza kumenyekana ko ari impimbano, atigeze ahiga.
Ku wa 30 Kamena 2020, Urukiko rwisumbuye rwa Nyarugenge rwamugize umwere, icyemezo Ubushinjacyaha bwajuririye.
Agifungurwa yasubiye mu mirimo, anahabwa ibigenerwa umukozi birimo imodoka. Mu mezi umunani yamaze atari mu kazi yasabaga ADEPR miliyoni 28 Frw z’imishahara atahembwe.
Nyuma yo gufungurwa, Rev Karuranga ku wa 23 Nyakanga 2020 yamusabye kwandika ibaruwa agaragaza aho yari ari. Kuva icyo gihe aba bombi batangiye guterana amagambo mu nyandiko ndetse bashinjanya amakosa atandukanye.
Ibibazo byari muri ADEPR bishingiye ku miyoborere, imikorere n’imikoranire mibi mu nzego bigaragarira mu nyandiko zanditswe n’imikorere ikomeje guhembera amacakubiri no kubangamira ituze ry’abagize ADEPR.
Nyuma yo kubibona, ku wa 2 Ukwakira 2020, RGB, yakuyeho inzego z’ubuyobozi muri ADEPR zirimo Biro Nyobozi, Inteko rusange, Inama y’Ubuyobozi na Komite Nkemurampaka.


Amaraso mashya muri ADEPR
Kuva ku wa 8 Ukwakira 2020, ADEPR iri mu nzibacyuho y’amezi 12 iyobowe na Pasiteri Ndayizeye Isaïe; yungirijwe na Pasiteri Rutagarama Eugène; Umuyobozi Nshingwabikorwa, Pasiteri Budigiri Herman; Umuyobozi ushinzwe Umutungo, Imari n’Imishinga, Umuhoza Aurélie n’Umuyobozi ushinzwe Abakozi n’Ubutegetsi, Gatesi Vestine.
Ni komite yiganjemo abakiri bato kandi yitezweho kugarura umwuka mwiza mu bakirisitu cyane ko bamaze igihe babona itorero riri mu bibazo bidashira ahanini bishingiye ku mategeko ajenjetse.

Ingeso Komite y’Inzibacyuho ikwiye gufata nk’umuriro wo kotera kure
Ibintu byo kwitwararika kuri Komite y’Inzibacyuho bikubiye mu ngingo zirimo kwirinda kunyereza umutungo, icyenewabo, ruswa, guhembera amakimbirane, irondaturere, guhagarika abavugabutumwa, imiyoborere idahwitse, kutareberera ishuri ryigisha Bibiliya rya FATEK no kutimika abashumba babiguze.
Mu bihe byashize wasangaga ubuyobozi bugiyeho bwimika uwo bushaka, kenshi bikajyana n’agace aturukamo, mu myaka ishize u Burasirazuba bwari ku ibere.
Ibi kandi byajyanaga no gushyiraho ababiguze, hari aho Pasiteri yatangaga ibihumbi 500 Frw mu gihe Umushumba w’Akarere yasabwaga miliyoni 1 Frw ngo asengerwe.
Uwahaye IGIHE amakuru yakomeje ati “Hari abanze kuyatanga na nubu bataraba abapasiteri kandi bari bujuje ibisabwa. Hakwiye gusubiraho bwa buryo pasiteri yashyirwagaho na bagenzi be kuri paruwasi bamaze kumwigaho.’’
Ni ingingo ikwiye kujyana no kuzirikana ko ishuri rya FATEK riri mu akomeye muri ADEPR, rikeneye kwemererwa gukorera ku butaka bw’u Rwanda na diplome zaryo zikemerwa.
Ubuyobozi bwa ADEPR bukwiye kwigenga no kubaka ubushobozi bw’inzego zose kuva hasi, aho gukomeza kugendera ku mategeko yashyizweho n’abamisiyoneri bo muri Suède.
Ubwo RGB yari mu kibazo cya ADEPR yamaze umwaka ikurikirana, aba bamisiyoneri barayandikiye bayisaba ko baganira ku gushaka umuti w’ikibazo. Ubuyobozi bushya bufite izo nshingano zo kwereka abo muri Suède ko itorero ryacutse ndetse rishobora gushyiraho amategeko arigenga bigendanye n’igihugu ririmo.
Komite y’Inzibacyuho kandi ikwiye kugendera kure amacakubiri ashingiye ku moko no kwiremereza yerekana ko yashyizweho n’urwego rwa Leta idakwiye kuvugirwamo, nk’uko bamwe babirishaga bavuga ko bakorana n’inzego z’iperereza, bagashyiraho n’amabwiriza bakayitirira Minisitiri w’Ubutegetsi bw’igihugu.
Mu bitekerezo bitangwa n’abayoboke ba ADEPR, Komite y’Inzibacyuho igirwa inama yo kugabanya imyanya idakenewe ahubwo inzego zo hasi ku midugudu na paruwasi zikongererwa ubushobozi.
Komite y’Inzibacyuho ifite umukoro wo guharanira kusa ikivi amahoro, kuko uhereye kuri Usabwimana yavuye ku buyobozi ahita ahunga, Sibomana wamusimbuye aruhukira muri gereza mu gihe Karuranga we yakuweho na RGB.
Mu byo isabwa kwitaho harimo kuvugurura amategeko shingiro arimo ibyuho no kuvugurura amabwiriza atandukanye, kuvugurura imiterere n’imikorere y’uburyo Inama y’Ubutegetsi ishyirwaho mu gufasha urwo rwego kwigenga no korohereza abashyiraho amategeko kuzuza inshingano, kwita ku bibazo itorero rifitanye n’abafatanyabikorwa baryo, ndetse imyanzuro yafashwe nayo ikwiye kwitabwaho.
Mu bindi by’ibanze hari kuvugurura amabwiriza ajyanye no gutanga amasoko, amatora, imicungire y’ibikorwa bibyara inyungu nka Dove Hotel n’ibindi, amabwiriza agenga ibinyabiziga byayo, gushyiraho politiki yihariye igenga uburezi mu bigo bya ADEPR, gukora isuzumabushobozi ku buryo kuzamuka no kumanura umukozi mu ntera bigakorwa mu buryo bwizewe, gukurikirana uko imyenda itorero rifitiye ibigo bitandukanye yishyurwa, n’amavugurura mu bijyanye n’imishahara mu kongera umusaruro muri ADEPR.
Pasiteri Ndayizeye Isaïe uyoboye Komite y’Inzibacyuho yavuze ko bizeye gusubiza ADEPR ku murongo kuko Imana yayihaye umugisha wo kugira abantu bafite ubumenyi butandukanye.
Ati “Dufite abantu bize, baratanga umusanzu mu kubaka igihugu. Dufite Umwuka Wera wo kudufasha no kuyobora. Hari impamvu yatumye abantu miliyoni ebyiri bari mu itorero. Umwuka akwiye kudufasha kwishimira kuba mu itorero. Twese dufite inyota yo kumva ubuhamya bwerekana impinduka mu itorero. Ndasaba ubufatanye muri uru rugendo dutangiye ariko twese tugira intumbero yo kubaka itorero aho kubaka umuntu ku giti cye.’’
Izindi nkuru wasoma:


TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!