Abayisilamu bitabiriye umutambagiro mutagatifu i Mecca mu buryo budasanzwe kubera Coronavirus (Amafoto)

Yanditswe na IGIHE
Kuya 30 Nyakanga 2020 saa 09:08
Yasuwe :
0 0

Umuryango w’abayisilamu ku Isi ukomeje gusatira umunsi mukuru w’igitambo uzwi nka Eid al-Adha uzizihizwa kuri uyu wa Gatanu, mu gihe bamwe muri bo bari mu rugendo rutagatifu ruzwi nka Hajj, i Mecca muri Arabie Saoudite.

Muri uyu mwaka byabaye umwihariko kuko mu gihe abantu bagera muri miliyoni ebyiri bakoreraga urugedo rutagatifu i Mecca, aubu rwitabiriwe n’abantu bake cyane kandi nabo basanzwe batuye muri icyo gihugu, kubera ingamba zashyizweho mu kwirinda icyorezo cya Coronavirus.

Uyu mutambagiro kandi urita ku kubahiriza amabwiriza y’isuku, abantu bakicara cyangwa bagakora urugendo bahanye intera. Uru rugendo rwajyaga rwitabirwa cyane kuko rufatwa nk’imwe mu nkingi eshanu idini ya Islam yubakiyeho.

Muri uyu mwaka nta banyamahanga bawitabiriye, ni abaturage bo muri Arabie Saoudite gusa bafite hagati y’imyaka 20 na 50. Mu bitabiriye uyu mutambagiro, ibikoresho by’isuku nk’imiti isukura intoki birimo gutangirwa ubuntu, nk’uko byatangajwe na Minisitiri w’Ubuzima muri Arabie Saoudite, Dr. Abdullah Assiri.

Mu musigiti mukuru, abasenga buri wese aba yicaye ku mukeka we, mu gihe mbere wasangaga begeranye cyane, ndetse abitabiriye uru rugendo babanje gusuzumwa Coronavirus, ngo hato hatagira abayikwirakwiza.

Dr. Assiri yakomeje ati "Hari imwe mu mihango iranga Hajj idatuma dutandukanya abari mu rugendo rutagatifu kubera ko bagomba kuba bari ahantu hamwe mu gihe kimwe, rero twagombaga gutegura aho hantu mu buryo abantu bahana intera no gushyira aho hantu ibikoresho bifasha mu kwirinda.”

Bibarwa ko muri rusange uru rugendo ruzakorwa n’abagera ku 10,000 kandi basanzwe batuye muri Arabie Saoudite.

Ubwami bwa Arabie Saoudite burarura abantu basaga 270,000 banduye Coronavirus, abo imaze guhitana ni hafi 3000.

Abashinzwe umutekano bitabajwe ngo umutambagiro ube utekanye
Hari imirongo abantu bagomba gukurikiza kugira ngo bategerana
Harimo kubahirizwa ingamba zo kwirinda Coronavirus, abantu bakagenda bahanye intera
Abitabiriye umutambagiro mutagatifu bicaye mu musigiti bahanye intera
Isuku yitaweho cyane mu mutambagiro
Abayisilamu bagomba kuba bambaye udupfukamunwa, kandi bagenda bategeranye
Abitabiriye urugendo barimo kuzenguruka Kaaba, ifatwa nk'ingoro y'Imana
Abitabiriye urugendo barimo kuzenguruka Kaaba, nta wegeranye n'undi
Buri muntu mu musigiti yicaye ukwe, mu gihe mbere babaga begeranye
Mu musigiti harimo kujyamo abantu bake cyane

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .