Abavugabutumwa b’abagore bamaze kwigarurira imitima ya benshi mu Rwanda

Yanditswe na Ishimwe Israel
Kuya 23 Kanama 2020 saa 07:34
Yasuwe :
0 0

Hambere ntibahabwaga ijambo! Usibye mu mico imwe n’imwe aho usanga abagore barahezwaga mu mirimo itandukanye, Bibiliya yo yarenze urwo rwego kugera n’aho mu kubara abantu, hatangazwaga umubare, utabariyemo abagore n’abana.

Ku bemera Bibiliya, bazi ko kuva mu isezerano rya kera kugera mu rishya, kubona abagore bahagarara imbere y’imbaga babwiriza byari imbonekarimwe.

Nyamara zimwe mu nkuru za Bibiliya zigaragaza ko hari abagore babaye intwari barimo Debora, umucamanza w’igitsina gore muri 13 b’abagabo na Hulida wari umuhanuzi w’igitsina gore mu b’abagabo barenga 12 bavugwa muri Bibiliya.

Uko ibihe byasimburanye, abagore binjijwe muri gahunda z’itorero, bahabwa umwanya bahagarara aho batashoboraga kugera ndetse banavuga ubutumwa buhembura imitima y’abihebye.

Umwera waturutse i bukuru wakwiriye hose ugera no mu Rwanda, aho ubukirisitu bwashinze imizi mu kinyejana cya 19. Kuva ubwo benshi bagandukiye Imana, amadini avuka ku bwinshi.

Mu Rwanda bariganje, ubu abagore bakora umurimo w’ubushumba wo kuvuga ubutumwa bwiza no kwigisha inkuru z’agakiza zigamije kugarura abantu kuri Yesu, ni benshi. Baravuga bakumvwa, ndetse uruhare rwabo mu kubaka sosiyete ntirushidikanywaho.

Ni abagore b’intwari Imana yahagurukije mu gihe cya none ngo bavuge gukomera kwayo n’imirimo itangaje yakoze.

IGIHE yakoze urutonde rw’abavugabutumwa b’abagore bafite igikundiro bijyanye n’uburyo bumvwa, uko amatorero yabo ahagaze bijyanye n’ubwitabire n’ibindi.

-  Apôtre Alice Mignone Kabera

Apôtre Alice Mignonne Kabera ayobora Women Foundation Ministries na Noble Family Church. Ari mu bagore bashumbye itorero mu Mujyi wa Kigali.

Uyu mukozi w’Imana yakuriye muri ADEPR, yayivuyemo anyura muri Zion Temple mu 2003-2008 mbere yo kuyivamo agatangiza itorero rye. Ari mu bagabuzi b’ijambo rihembura benshi, biganjemo urubyiruko rusengera mu itorero rye.

Umuryango Women Foundation Ministries umaze imyaka irenga 10 ukorera mu Rwanda, ni wo utegura igiterane “All Women Together” gihuza abagore baturutse mu bice bitandukanye by’Isi.

Apôtre Alice Mignone Kabera ari mu bavugabutumwa b'abagore bayoboye abakirisitu benshi
Umushumba Mukuru w’Umuryango Women Foundation Ministries, Umunezero Alice Mignone Kabera

-  Pasiteri Kabanda Julienne

Pasiteri Julienne K. Kabanda mu ivugabutumwa rye akunze kwibanda ku nyigisho zikebura urubyiruko n’imyitwarire ikwiye kururanga.

Ni we washinze Umuryango w’Ivugabutumwa wa Grace Room Ministries; watangijwe ku mugaragaro muri Gicurasi 2018.

Grace Room Ministries ihuza abantu bavuye mu matorero atandukanye bagamije gusenga no kurushaho kwiyegereza Imana, ibarizwamo abiganjemo urubyiruko.

Uyu muryango w’ivugabutumwa waturutse ku iyerekwa Pasiteri Julienne K. Kabanda yagize ubwo yari mu nzozi aryamye.

Ati “Itangizwa rya Grace Room Ministries navuga ko ari iyerekwa Imana yanshyize ku mutima. Nabyiyumvagamo ariko ntarabasha kubisobanura neza. Ijoro rimwe nari mpagaze ahantu nkikijwe n’abantu benshi buri wese afite ikintu kimubabaje, nasaga n’uri hejuru yabo bo bari hasi.’’

“Nkitangaye cyane mbura uko mbigenza. Nkibareba mbona ijambo ryanditswe hejuru yabo rya ‘My Grace’ bishatse kuvuga ngo ‘Ubuntu bwanjye’, nahise mbihuza n’ijambo ryo muri Bibiliya ngo Ubuntu bwawe burampagije.”

Pasiteri Kabanda asanzwe afatanyije n’umugabo we Pasiteri Kabanda Stanley kuyobora Jubilee Revival Assembly Church, itorero rifite icyicaro i Remera.

Pasiteri Kabanda Julienne ari mu bavugabutumwa bafite amavuta, akunda kwigisha ananyuzamo agatanga ubuhamya bw'ibihe bikomeye yanyuzemo atarakizwa
Pasiteri Kabanda Julienne ni we washinze Umuryango w’Ivugabutumwa wa Grace Room Ministries nyuma y’iyerekwa yagize ryo kwagura umurimo w’Imana

-  Pasiteri Mazimpaka Hortense

Pasiteri Mazimpaka Hortense ni Umuyobozi w’Itorero ‘Believers worship Centre’. Yaritangije ku wa tariki 11 Kamena 2017 nyuma yo gusezera ku buyobozi bw’Itorero Zion Temple Karongi.

Ari mu bavugabutumwa bafite igikundiro muri iyi minsi by’umwihariko bitewe n’ubutumwa bukubiye mu ijambo agabura.

Pasiteri Mazimpaka kandi yanashyize imbaraga mu gutanga inyigisho ziganisha ku kubaka umuryango binyuze mu nama z’uburyo bwo kubaka urugo rugakomera.

Pasiteri Mazimpaka Hortense ari mu bavugabutumwa bibanda cyane ku nyigisho zo kubaka umuryango

-  Pasiteri Mutesi Marie Aimée

Pasiteri Mutesi Marie Aimée Prudence yaherewe inshingano z’ubupasiteri muri Dormition Church International mu 2016. Iri torero ryaje gufungwa ariko akomeza kuvuga ubutumwa bwiza nk’umuhamagaro we.

Umutesi yakirijwe mu Itorero rya ADEPR Gasogi mu 1997, yigaga mu mwaka wa gatanu w’amashuri abanza.

Uyu muvugabutumwa yanyuze mu matorero atandukanye, byanamufashije kugwiza igikundiro mu bayoboke be. Yabaye umwe mu bayobozi b’Itorero rya Zion Temple mu Ntara y’Amajyepfo ho muri Paruwasi ya Gisagara.

Pasiteri Mutesi Marie Aimée Prudence ubwo yahabwaga inshingano z'ubushumba

-  Bishop Margret Rwandamura

Bishop Margret Rwandamura ni Umuyobozi w’Itorero rya UCC (United Christian Church) Ishami rya Gikondo.

Uyu muvugabutumwa ni umufasha wa Apôtre Rwandamura Charles ukuriye amatorero yose ya UCC.

Apôtre Rwandamura azwiho byinshi birimo n’ibitaravuzweho rumwe. Mu 2015, Rwandamura yubatse urukuta yise urw’amahoro n’ubutaka bwera rufite metero 32 z’ubutambike. Rwubakishijwe amazi n’ubutaka bwera yavanye muri Israel abivanga n’ibyo mu Rwanda. Ni iyerekwa rigamije korohereza abajya hanze, kubona aho basuka amaganya.

Bishop Margret Rwandamura ategura igiterane “Revival conference’’, bivuze “Igiterane cy’Ububyutse’’.

Bishop Margret Rwandamura ni we uyobora UCC Gikondo

-  Senior Pastor Masasu

Senior Pastor Lydia Masasu, abayoboke ba Evangelical Restoration Church bamwita ‘Mammy’ kuko bamugereranya n’umubyeyi wabo bitewe n’uburyo itorero ryubatsemo n’intego yaryo yo kubaka umuryango uhamye.

Pasiteri Lydia Masasu ni umufasha w’Intumwa Yoshua Ndagijimana Masasu, we bita ‘Daddy’.

Ari mu bavugabutumwa b’igitsinagore bahagaze neza mu Rwanda. Arubashywe cyane muri ERC ndetse n’abayoboke b’andi madini bamutega amatwi bakumva ubutumwa atanga.

Senior Pastor Lydia Masasu akunze gutanga inyigisho zitandukanye muri Evangelical Restoration Church

-  Apôtre Mukabadege Liliane

Apôtre Mukabadege Liliane ayobora Itorero Umusozi w’Ibyiringiro riherereye ku Kimisagara mu Karere ka Nyarugenge.

Mu 2015 nibwo Lilianne Mukabadege yagizwe “Apôtre”, icyo gihe yahawe izo nshingano ari kumwe n’umugabo we wa mbere baje gutandukana.

Apôtre Mukabadege Liliane ubwo yimikwaga ku rwego rw'Intumwa mu 2015

-  Buriza Espérance wa Zoe Family Ministries

Buriza Espérance ni Umuyobozi w’Umuryango w’Ivugabutumwa witwa Zoe Family Ministries.

Uyu muryango utegura ibitaramo byagutse bihuza abantu b’ingeri zose bituma abayoboke b’amadini n’amatorero atandukanye bahura bakaramya Imana.

Zoe Family Ministries mu 2018 yatumiye abavugabutumwa bakomeye barimo Umunya-Kenya, Rev. Lucy Natasha, washinze akaba anayobora Prophetic Latter Glory Ministries International ndetse n’Umunyamerika Bishop Dr .Halloway Stanfill.

Buriza uyobora uyu muryango asanzwe anakora ubushabitsi kuko yohereza ibicuruzwa ku Mugabane w’u Burayi n’uwa Aziya.

Buriza Espérance uyobora Zoe Family Ministries

-  Pasiteri Sarah Mutesi

Pasiteri Sarah Mutesi ari mu bavugabutumwa bakunzwe mu minsi ya none bitewe n’uburyo ahuza amagambo mu kubwiriza.

Uyu mubyeyi w’abana bane yiyita ‘umwana w’Imana’ kandi akanyurwa nabyo kuruta ibindi byose.

Pasiteri Sarah Mutesi ari mu bavugabutumwa batajya bapfa kuripfana

-  Pasiteri Liliose Tayi

Liliose Kaligirwa Tayi wimikiwe kuba pasiteri mu 1995, ni we washinze Itorero Omega Church, ryahoze rikorera mu nyubako ya Rubangura mbere yo kwimukira i Kagugu.

Omega Church yashinzwe mu 2004, kuri ubu ni itorero ryagutse ryamaze gushinga imizi.

Mu Rwanda hari abavugabutumwa benshi b’abagore bakunzwe kandi batanga ubutumwa bukumvwa n’ab’ingeri zitandukanye hatitawe ku itorero babarizwamo.

Urutonde rw’abavugabutumwa b’abagore ni rurerure! Nawe ushobora gutanga ibitekerezo ku bandi batavuzwe muri iyi nkuru.

Liliose Kaligirwa Tayi uyobora Itorero Omega Church yimikiwe kuba pasiteri mu 1995

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .