Abavugabutumwa 10 b’ibimenyabose mu Iyobokamana ry’u Rwanda

Yanditswe na Ishimwe Israel
Kuya 30 Kanama 2020 saa 07:30
Yasuwe :
0 0

Yesu/Yezu agiye gusubira mu ijuru yasize abwiye abigishwa be kujya mu mahanga yose bakigisha abantu ubutumwa bwiza, abemera bakababatiza, bakabayobora inzira y’agakiza.

Iri ni ijambo riboneka muri Matayo 28:18-20; hagira hati “Nuko Yesu arabegera avugana na bo ati ‘Nahawe ubutware bwose mu ijuru no mu Isi. Nuko mugende muhindure abantu bo mu mahanga yose abigishwa, mubabatiza mu izina rya Data wa twese n’Umwana n’Umwuka Wera. Mubigisha kwitondera ibyo nababwiye byose. Kandi dore ndi kumwe namwe iminsi yose kugeza ku mperuka y’Isi.’”

Umukoro wo guhindura abantu abigishwa wabyaye umusaruro kuko watumye ubutumwa bwiza bwaguka bukwira hose, abakiriye agakiza bakwira mu mfuruka zose z’Isi.

Inkuru nziza y’umukiro yanageze mu Rwanda aho ubukirisitu bwashinze imizi mu kinyejana cya 19. Kuva ubwo abenshi bagandukiye Imana, amadini aravuka ndetse ubutumwa bwiza buracyavugwa.

Ubu ku butaka bw’u Rwanda, hari abavugabutumwa bagabura ijambo ry’Imana ricengera mu matwi ya benshi rikabarema imitima, abihebye bagahembuka, abafite ibibazo, rikongera kububaka.

IGIHE yifashishije ibitekerezo by’abantu batandukanye barimo n’abo mu Iyobokamana, yakusanyije urutonde rw’abavugabutumwa 10 bafite igikundiro bijyanye n’uburyo abantu bakira inyigisho zabo zikabacengera.

-  Apôtre Dr Paul Gitwaza

Apôtre Dr. Paul M.Gitwaza ni Umushumba Mukuru w’Itorero Zion Temple Celebration Centre ku Isi.

Uyu muvugabutumwa afite impano yo kwigisha ijambo ry’ubwenge ku buryo abamwumva batarambirwa kumutega amatwi.

Apôtre Gitwaza yakiriye Yesu nk’Umukiza ku myaka icyenda, abatizwa umubatizo w’Umwuka Wera ku myaka 12. Yatangiye kubwiriza afite imyaka 14.

Yabonye Impamyabumenyi y’Ikirenga mu bijyanye na Tewolojiya, mu 2007 mu Ishuri ryitwa “International Graduate School of Ministry” muri Bellevue, i Washington muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika.

Mu iyerekwa yagize mu 1992, harimo ko agomba gushyiraho Minisiteri y’Ububyutse yitwa “Authentic Word Ministries International,” igamije gutegurira inzira Yesu Kirisitu.

Nyuma ya Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, yatangiye ivugabutumwa mu Rwanda, abwiriza ubutumwa bwo kwihana, kubabarira no gutunganya inzira, kugira ngo igihugu gihinduke ubuturo bw’Imana.

Apôtre Gitwaza usanzwe ari n’umuhanzi, mu ivugabutumwa azwi cyane mu buhanuzi yakunze kugarukaho by’umwihariko ku bijyanye n’ibimenyetso by’impera y’Isi yakomojeho mu 2015.

Itorero rye rya Zion Temple riri mu yubashywe mu Rwanda ndetse ryanagabye amashami menshi mu bihugu bitandukanye ku Isi.

Apôtre Dr Paul Muhirwa Gitwaza uyobora Zion Temple ku Isi ni umwe mu bavugabutumwa bamamaye cyane mu Rwanda no hanze yarwo

-  Apôtre Ndagijimana Joshua Masasu

Apôtre Ndagijimana Joshua Masasu ni we washinze Itorero ry’Isanamitima [Evangelical Restoration Church].

Abayoboke b’itorero rye bamwita ‘Daddy’ mu kumusanisha n’umubyeyi wabo mu by’umwuka unyuzamo akanabaha impanuro z’ubuzima busanzwe.

Apôtre Masasu amaze imyaka 26 ategetswe n’Imana gutanga ubutabazi bwo gusana imitima no kurema imiryango mishya, akoresheje intwaro y’ivugabutumwa.

ERC ni itorero rishingiye ku musingi wo kubaka umuryango uhamye, aho imfubyi ibonera umubyeyi, umupfakazi akagira umwitaho. Ihishurirwa ryo kuritangiza Apôtre Masasu yarihawe mu 1984 mbere yo kurishinga mu 1994.

Apôtre Masasu afatwa nk’umunyadushya iyo abwiriza. Abamukurikirana bamufata nk’umunyakuri mu byo akora n’ibyo avuga.

Mu nyigisho ze arashyenga cyane, akoresha amagambo yihariye n’ingero zitanga ubutumwa bwifitemo inyito ihishe.

Apôtre Joshua Masasu Ndagijimana ni umwe mu bantu bafite ibikorwa bitari bike mu Rwanda ku buryo byatumwe izina rye rimenyekana cyane yewe birenga u Rwanda bigera ku rwego mpuzamahanga bivuye ku kuba umubwirizabutumwa bwiza. Ubu ayoboye insengero 70 mu Rwanda, 15 muri RDC n’ebyiri i Burundi.

Apôtre Ndagijimana Joshua Masasu ni we wagize iyerekwa ryo gutangiza Itorero ry’Isanamitima, Evangelical Restoration Church rifite intego yo kubaka umuryango Nyarwanda

-  Musenyeri Laurent Mbanda

Musenyeri Laurent Mbanda ni Umwepisikopi wa kane ufite inkoni y’ubushumba yo kuyobora Itorero ry’Abangilikani (EAR) yahawe kuva ku wa 10 Kamena 2018.

Musenyeri Laurent Mbanda wayoboye EAR Diyosezi ya Shyira kuva mu 2010 na 2013, yatorewe kuyobora Itorero ry’Abangilikani mu Rwanda mu 2018 asimbuye Musenyeri Onesphore Rwaje wimitswe mu 2011.

Mbanda yavukiye mu Rwanda ku wa 25 Ukwakira 1954. Yaje guhunga akiri muto ahungana n’ababyeyi be bajya mu Burundi aho yigiye amashuri abanza n’ayisumbuye.

Mbanda w’imyaka 66 uyobora Itorero ku rwego rw’Igihugu, abifatanya no kuyobora Diyosezi ya Gasabo.

Musenyeri Laurent Mbanda ni we uyobora Itorero ry'Abangilikani mu Rwanda

-  Rev Past Dr Antoine Rutayisire

Ni Umuyobozi wa Paruwasi ya Remera mu Itorero Angilikani. Rev Past Dr Antoine Rutayisire yamenyekanye mu nyigisho zitandukanye z’Iyobokamana, zirimo n’izubaka umuryango.

Ni umugabo utarya imirwa iyo abwiriza kuko avuga ukuri kweruye adaca ku ruhande.

Pasiteri Rutayisire w’imyaka 62 yavukiye mu Murenge wa Kiramuruzi mu Karere ka Gatsibo mu 1958, amashuri yisumbuye yayize mu Iseminari Nto i Zaza, akomereza muri Kaminuza Nkuru y’u Rwanda no mu zindi zitandukanye mu Bwongereza no muri Amerika. Afite Impamyabushobozi y’Ikirenga mu by’Imiyoborere.

Rev. Rutayisire yatangiye ivugabutumwa mu 1983 akimara gukizwa. Mu 1990 yaretse akazi ko kuba mwarimu igihe cye agiharira kwigisha ijambo ry’Imana. Icyo gihe yahise ajya kuyobora Umuryango w’Ivugabutumwa rishingiye kuri Bibiliya w’abanyeshuri ba Kaminuza, akaba ariwe wabaye Umunyamabanga mukuru wawo wa mbere kugeza mu 1994.

Nyuma Jenoside yakorewe Abatutsi, yayoboye Umuryango w’Ivugabutumwa wa AEE. Mu 2008 ayobora Paruwasi ya Saint Etienne mu Biryogo ahava ajya kuyobora iya Remera abarizwamo.

Pasiteri Rutayisire Antoine akunze kubwiriza mu bikorwa bikomeye by'iyobokamana mu gihugu

-  Pasiteri Zigirinshuti Michel

Imyaka isaga 41 irashize Pasiteri Zigirinshuti Michel atangiye umurimo w’ivugabutumwa rinyuze mu kuvuga ijambo ry’Imana.

Izina rye rirazwi kubera inyigisho ze akoreshamo amagambo adasanzwe iyo abwiriza n’ingero atanga.

Uyu muvugabutumwa ari mu bo muri ADEPR batarya iminwa mu gihe bashaka gutambutsa ubutumwa bw’ibikeneye gukosorwa. Ibyo bituma akundwa ndetse bigahurirana n’uburyo abara inkuru iyo abwiriza, bikaryohera abamukurikira.

Pasiteri Zigirinshuti yamaze imyaka itandatu akuriye Ivugabutumwa n’Amahugurwa muri ADEPR kuva mu 2012, umwanya yaje kwirukanwaho muri Werurwe 2018 ashinjwa guta akazi atabimenyesheje ubuyobozi.

Pasiteri Zigirinshuti Michel yigeze guhabwa inshingano nk’ukuriye Ivugabutumwa n'Amahugurwa muri ADEPR

-  Padiri Rugirangoga Ubald

Padiri Ubald Rugirangoga arakunzwe! Abayoboke ba Kiliziya Gatolika n’ab’ayandi madini bamuzi ku bikorwa bye, by’umwihariko isengesho akunda gukora yemeza ko Yezu arikirizamo abarwayi ndetse akaritangiramo n’imigisha myinshi.

Ubald amaze imyaka irenga 38 yarihaye Imana aho ari Umupadiri muri Diyosezi ya Cyangugu; akunda kuba ari no mu bindi bice bitandukanye by’igihugu aho aba ategerejwe n’abantu benshi ngo abasengere.

Yemeza ko yabaye Padiri kuko yumvise ijwi rimusaba kwigisha urukundo mu Rwanda. Yaje kurokoka Jenoside yakorewe Abatutsi ariko benshi mu muryango we barimo na nyina barishwe. Se umubyara, we yishwe mbere ahagana mu mwaka wa 1970 azira ko yari umututsi.

Umuhamagaro wo gusengera abarwayi yawutangiye mu 1987, ari umupadiri w’umusore, muri Kamena 1991 nibwo ibyo kubona amashusho no kumva amajwi mu mutima byatangiye.

Icyo gihe barasengaga nyuma y’ukwezi, abiri, ibyumweru, umuntu akaza avuga ko yari arwaye aza gukirira mu isengesho.

Imisozi myinshi y’amasengesho kuva i Rusizi kugera i Kigali muri stade yahateranyirije imbaga y’abantu, abafite ibibazo bagasubizwa, abarembye bagakira indwara zikomeye nka SIDA, diabète, Kanseri n’izindi.

Padiri Rugirangoga Ubald atambagiza isakaramentu
Padiri Ubald amaze imyaka irenga 38 yihaye Imana

-  Dr. Bishop Masengo Fidèle

Ni Umuyobozi w’Itorero Foursquare Gospel Church of Rwanda (FGR), rifite icyicaro ku Kimironko mu Mujyi wa Kigali.

Dr. Bishop Masengo Fidèle ni umwigisha ubifatanya no kwandika ibitabo. Yanditse Igitabo yise Intimacy with God, gikubiyemo ubutumwa buvuga ku busabane hagati y’abemera n’Imana. Yagishyize mu Cyongereza ngo kizagere kuri benshi mu bihugu bitandukanye.

Itorero abereye umuyobozi riheruka kuzuza inyubako yaryo yuzuye itwaye miliyoni zisaga 400 Frw.

Dr. Bishop Masengo Masengo Fidèle ayobora Itorero Foursquare Gospel Church of Rwanda

-  Pasiteri Habyarimana Désiré

Uyu muvugabutumwa amaze imyaka 35 abarizwa mu Itorero rya ADEPR. Yatangiye ivugabutumwa afite imyaka 10 atanzweho icya cumi ku bamisiyoneri mu Burundi.

Pasiteri Habyarimana Désiré ni Umuyobozi w’Urubuga rwa Gikirisitu Agakiza.org ndetse akaba azwiho gutanga inyigisho y’ijambo ry’Imana ku mbuga zitandukanye yifashishije ikoranabuhanga cyane ko ari mu ba mbere baryinjije muri ADEPR.

Uyu mukozi w’Imana ari mu bavugabutumwa biyeguriye gutanga inyigisho zo kubaka umuryango aho kuva mu 2010, yashyizeho inyigisho z’isanamitima ry’ingo zagenewe ibyiciro bitandukanye kuva ku bakibyiruka n’abarushinze bahanurwa ku gukemura amakimbirane bafitanye.

Pasiteri Habyarimana Désiré ni umuvugabutumwa mu Itorero rya ADEPR

-  Bishop Rugamba Albert

Bishop Rugamba Albert, ni we washinze Bethesda Holy Church imaze imyaka 16 ikorera mu Rwanda, ikaba imaze kugaba amashami 15 mu bice bitandukanye.

Umushumba w’Itorero Bethesda Holy Church mu Rwanda, Bishop Rugamba Albert, ni we mupasiteri wa mbere watangaje ko afite inzozi zo kugura indege ye bwite mu Rwanda, hari mu 2013.

Bishop Rugamba yatangiriye umurimo w’Imana mu Itorero rya ADEPR mu Bibare (ahari ububyutse bukomeye) mu 1999. Mu 2001 yagizwe Umushumba w’Umudugudu wa ADEPR mu Rukurazo kugeza mu 2004. Yahavuye atangiza Bethesda Holy Church ku wa 15 Kanama 2004.

Bishop Rugamba ni we watangije akaba anayobora Bethesda Holy Church

-  Apôtre Rwandamura Charles

Ni we watangije Itorero United Christian Church-UCC rifite icyicaro i Gikondo. Apôtre Rwandamura Charles, yamenyekanye cyane mu ngendo za gihanuzi akorera muri Israel.

Mu 2015, Rwandamura yubatse urukuta yise urw’amahoro n’ubutaka bwera rufite metero 32 z’ubutambike. Rwubakishijwe amazi n’ubutaka bwera yavanye muri Israel abivanga n’ibyo mu Rwanda. Ni iyerekwa rigamije korohereza abajya hanze, kubona aho basuka amaganya.

Urutonde rw’abavugabutumwa bazwi mu Rwanda ni rurerure! Nawe ushobora gutanga ibitekerezo ku bandi batavuzwe muri iyi nkuru, ubona bashobora kwiyongeraho.

Apôtre Charles Rwandamura ari mu bavugabutumwa bafite izina mu gihugu kubera amagambo y'ubuhanuzi akunda gutangaza

-  Kanda hano usome inkuru ijyanye n’abavugabutumwa b’abagore bakunzwe mu Rwanda


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .