Abantu 138 nibo babashije kwizihiriza Asomusiyo i Kibeho kubera icyorezo cya Coronavirus

Yanditswe na Prudence Kwizera
Kuya 15 Kanama 2020 saa 03:08
Yasuwe :
0 0

Icyorezo cya COVID-19 cyakomye mu nkokora ibikorwa byo kwizihiriza Umunsi Mukuru w’Ijyanwa mu Ijuru rya Bikira Mariya i Kibeho ku butaka butagatifu, gituma kuhakorera ingendo nyobokamana bisubikwa.

Buri mwaka tariki ya 15 Kanama, abantu babarirwa mu bihumbi baturutse ku Isi hose biganjemo abakirisito Gatolika bakoranira i Kibeho mu Karere ka Nyaruguru mu kwizihiza Umunsi Mukuru w’Ijyanwa mu Ijuru rya Bikira Mariya, umunsi uzwi nka Asomusiyo.

Kuri iyi nshuro si ko byagenze kubera ko icyorezo cya COVID-19 giterwa n’agakoko ka Coronavirus kibasiye Isi n’u Rwanda cyatumye ibikorwa byinshi bihuriza abantu hamwe bihagarara.

Kuri uyu wa Gatandatu ugeze i Kibeho wagira ngo nta cyabaye kuko nta bantu benshi bahari nk’uko ubusanzwe biba bimeze, kuko imbuga iri imbere y’Ingoro ya Bikira Mariya yabaga yuzuyeho abantu babarirwa mu bihumbi 30.

Mu Kiriziya ya Kibeho habashije kuza abantu 138 gusa, bumva misa bahanye intera ndetse bakurikiza n’andi mabwiriza yashyizwe na Minisiteri y’Ubuzima agamije kwirinda icyo cyorezo arimo kwambara neza agapfukamunwa no gusukura intoki.

Abaje gusenga bose bari imbere muri Ngoro nta n’umwe wemerewe gucaracara hanze.

Bamwe bakirisito baherutse kuganira na IGIHE bavuze ko babajwe no kuba batazajya i Kibeho kwizihiza Umunsi Mukuru wa Asomusiyo, ariko bazasengera iwabo mu ngo cyangwa bakajya mu Kiriziya iri hafi y’aho batuye.

Siborurema Alphonse wo mu Karere ka Huye ati “Impamvu tujya i Kibeho ni ukwitagatifuza, kwibabaza, akaba ari yo mpamvu dukora urugendo n’amaguru tukajyayo. Kuba rero tutazajyayo birababaje cyane ariko nta kundi twabigenza kuko twatewe n’icyorezo. Tuzasengera mu ngo zacu cyangwa mu kiriziya hafi yacu kandi umubyeyi Bikira Mariya azatwumva.”

Bamwe mu basanzwe bakorera ubucuruzi i Kibeho bavuga ko mu bihe byahise ubwo hizihizwaga Asomusiyo bacuruzaga neza bakabona amafaranga menshi ariko kuri iyi nshuro nta bakiriya babonye.

Tuyisenge Jean Bosco ucuruza ibikoresha bitandukanye bijyanye n’iyobokamana yavuze ko ubusanzwe ku munsi wa Asomusiyo no mu minsi iyibanziriza yacuruzaga amafaranga arenga Miliyoni imwe.

Ati “Mbere y’uko COVID-19 iza twakoraga neza cyane twacuruza amafaranga ari hejuru ya miliyoni, ariko urabona ko nta bakirisito bahari, ubu tuvugana maze kwakira abantu bane gusa, maze kwakira amafaranga atari hejuru y’ibihumbi bitanu.”

Ubutumwa bwatanzwe ku babashije kujya kwizihiriza Asomusiyo i Kibeho bwibanze ku kwiyegereza Imana no kugira umutima ubabarira ndetse no gukomeza kubahiriza amabwiriza yo kwirinda icyorezo cya COVID-19.

Amasengesho yavuzwe yibanze ku gusaba Imana gutabara Isi muri ibi bihe bitoroshye ndetse no gusabira abamaze guhitanwa n’icyo cyorezo kugira ngo Imana ibakire mu bayo.

Umushumba wa Diyoseze ya Gikongoro, Célestin Hakizimana, aherutse gushyira hanze itangazo rimenyesha abantu bose ko nta ngendo Nyobokamana zizakorerwa i Kibeho ku itariki ya 15 Kanama 2020 kubera kwirinda ikwirakwira ry’icyorezo cya COVID-19 kibasiye Isi.

Yasabye abatazashobora kujya aho basanzwe basengera ko bazakurikirana uko uyu Munsi Mukuru uzizihizwa hifashishijwe itangazamakuru.

Ijyanwa mu ijuru rya Bikira Mariya ryemejwe na Papa Piyo XII ku italiki ya 1 Ugushyingo 1950. Muri Bibiliya, igice cy’Isezerano rya kera n’Irishya ntaho bavuga ko yaba yarajyanwe mu ijuru ariko ibindi bitabo bitagatifu bya Kiliziya Gatulika birabyemeza.

Uyu munsi ukunze kwitabirwa n’Abakirisitu Gatolika baturuka mu bihugu bitandukanye birimo ibyo muri Afurika, Amerika no ku mugabane w’u Burayi ndetse na Aziya.

Abakirisito bake ni bo babashije kujya i Kibeho ku butaka butagatifu kwizihiza Asomusiyo
Abakiristo basabwe kugira umutima utabara no gusaba Imana imbabazi
Abantu 138 nibo babashije kwizihiriza Asomusiyo i Kibeho kubera icyorezo cya Coronavirus
Abantu 138 nibo babashije kwizihiriza Asomusiyo i Kibeho kubera icyorezo cya Coronavirus
Amasengesho yavuzwe yibanze ku gusaba Imana gutabara Isi muri ibi bihe bitoroshye
Binjiye mu Ngoro ya Bikira Mariya i Kibeho bahanye intera nka bumwe mu buryo bwo kwirinda Coronavirus
Ubusanzwe kuri iyi mbuga iri imbere y'ingoro ya Bikira Mariya i Kibeho habaha huzuye abantu benshi

[email protected]


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .