Abakirisitu Gatolika mu Rwanda bakoze umutambagiro wo gusabira Isi amahoro (Amafoto)

Yanditswe na Akayezu Jean de Dieu
Kuya 14 Nzeri 2018 saa 10:57
Yasuwe :
0 0

Ibihumbi by’abakiristu Gatolika baturutse muri paruwasi zo mu Rwanda no mu bihugu byo mu karere, bakoze umutambagiro w’Ikuzwa ry’Umusaraba, hagamijwe gusabira akarere n’Isi amahoro arambye.

Mu gitondo cyo kuri uyu wa Gatanu, abakirisitu basaga ibihumbi bibiri barimo abo mu Rwanda, aabaturutse muri Repubulika iharanira Demokarasi ya Congo, u Brundi na Uganda, bahagurutse kuri Paruwasi ya Sainte Famille i Kigali, berekeza ku musozi wa Jali ahitwa ‘mu rugo rw’ibanga ry’ishya n’amahoro’.

Abakristu bari baherekeje umusaraba wari ufitwe n’abantu batatu, bagenda baririmba indirimbo zimenyerewe muri Kiliziya Gatolika.

Umukuru w’Umuryango w’Abafurere b’Abafasikani b’Ikuzo, Fr. Innocent Muhoozi, yabwiye IGIHE ko ubutumwa bari batanga muri uyu mutambagiro ari ubugaruka ku bumwe n’ubwiyunge, ari na wo mwaka Kiliziya yo mu Rwanda, irimo.

Ati “Ubutumwa butangirwamo hano bwibanda ku bumwe n’ubwiyunge nk’urugendo Kristu yatangije, kunga abantu, guhuza abantu kandi cyane cyane gusangira ubuzima ariko by’umwihariko ubumwe n’ubwiyunge.”

Uyu mutambagiro watangijwe na Furere Jean Baptiste Nsengayire, ari nawe watangije Umuryango w’Urugaga rw’Umusaraba w’Ikuzo, agamije kwereka no kwigisha abantu ko nta yindi nzira yageza ku mahoro nyayo atari ‘Inzira y’Umusaraba ya Yezu’.

Yawutangije muri 1991 biturutse ku bibazo bya politiki byari mu Rwanda bishingiye ku mashyaka menshi n’amatsinda y’abantu babaga bari mu mihanda, bafite amabendera, intwaro n’ibindi birango, bagamije guhutaza abantu runaka.

Uru rugendo rukozwe ku nshuro ya 25 rufite insanganyamatsiko igira iti ‘Muze abahawe umugisha na Data’.

Ubwo bahagurukaga kuri Kiliziya yitiriwe Umuryango Mutagatifu i Kigali
Abakristu bagendaga baririmba basingiza umusaraba w'ikuzo
Abitabiriye uru rugendo bagera ku bihumbi bibiri
Baba bafite umusaraba nk'ikimenyetso cy'urugendo rwa Yezu
Bagenda baririmba indirimbo zigaruka ku gusabira Isi amahoro
Umukuru w’Umuryango w’Abafurere b’Abafasikani b’Ikuzo, Fr. Innocent Muhoozi, yavuze ko uru rugendo rugamije gusabira Isi amahoro

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Kwamamaza