Abakirisitu 500 bahagarariye abandi bazitabira misa yo kwakira Cardinal Kambanda muri Kigali Arena

Yanditswe na IGIHE
Kuya 5 Ukuboza 2020 saa 05:18
Yasuwe :
0 0

Ibyishimo byasaze imitima y’Abanyarwanda umunsi Kambanda Antoine yabaga Cardinal wa mbere mu mateka ya Kiliziya Gatolika mu Rwanda birakomeza kuri iki Cyumweru muri Kigali Arena, ubwo ku nshuro ya mbere kuva yimitswe aza gusomera abakirisitu misa.

Ku wa 25 Ukwakira 2020 nibwo Papa Francis yashyize Musenyeri Kambanda mu rwego rw’aba-Cardinal yimikwa ku wa 28 Ugushyingo 2020 mu muhango wabereye muri Bazilika ya Mutagatifu Petero i Vatican.

Kuri iki Cyumweru tariki ya 6 Ukuboza 2020 hateganyijwe igitambo cya misa cyo kwakira Kambanda kizabera muri Kigali Arena, aho Umushumba wa Diyosezi ya Butare, Musenyeri Philippe Rukamba, unayobora Inama y’Abepisikopi mu Rwanda, yavuze ko biteze ko Umushyitsi Mukuru ashobora kuzaba ari Perezida wa Repubulika Paul Kagame.

Mu kiganiro na IGIHE, Musenyeri Rukamba yavuze ko nta kindi gikorwa giteganyijwe usibye misa, ndetse ko nta bashyitsi benshi bazitabira usibye abarimo Abasenyeri baturutse muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo.

Nta magambo menshi azavugwa muri iki gikorwa usibye iryo kwakira abantu rizavugwa na Musenyeri Rukamba, iry’Intumwa ya Papa mu Rwanda, Musenyeri Andrzej Józwowicz, irya Cardinal Kambanda n’ijambo ry’umushyitsi mukuru byitezwe ko ashobora kuba Perezida Kagame.

Ati “Hazaba hari abakirisitu 500, nibo batwemereye kugira ngo dushyiremo intera. Ni bake abantu barisanzuye.”

Musenyeri Rukamba yavuze ko abakirisitu bazitabira iki gitambo cya misa ari abahagarariye abandi bagiye baturuka muri diyosezi zose mu gihugu ndetse ko babanje gupimwa COVID-19.

Ati “Ni lisiti izwi, banditse imyirondoro yabo, barazwi, barapimwe bose.”

Usibye abakirisitu 500, hari n’abandi bayobozi bashobora kuzitabira iki gitambo cya misa ku buryo nabo bashobora kugera kuri 200. Ni ukuvuga ngo abazitabira ibi birori ntibazaba barenze 700.

Saa Moya z’igitondo nibwo abantu bazatangira kwinjira muri Kigali Arena.

Cardinal Kambanda amaze kwimikwa na Papa Francis. Mu ntoki yari afite urwandiko rwemeza icyiciro gishya yinjiyemo

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .