Abahamya ba Yehova ntibazongera guterana Coronavirus itararangira

Yanditswe na Ferdinand Maniraguha
Kuya 18 Nyakanga 2020 saa 01:34
Yasuwe :
0 0

Mu gihe mu Rwanda amenshi mu madini n’amatorero ari kwisuganya ngo afungure imiryango abantu bongere guterana basenga, Umuryango w’Abahamya ba Yehova wo watangaje ko abayoboke bawo bazongera guterana igihe icyorezo cya Coronavirus kizaba cyarangiye.

Inama y’Abaminisitiri yateranye kuwa 16 Nyakanga 2020 yafashe ingamba zitandukanye zigamije gukomeza kwirinda ikwirakwira rya Coronavirus, zirimo ko insengero zongera gufungurwa ariko uburenganzira bukazatangwa n’ubuyobozi bw’inzego z’ibanze nyuma yo kugenzura ko hubahirijwe amabwiriza ya Minisiteri y’Ubuzima.

Insengero zafunguwe nyuma y’amezi asaga ane zifunze imiryango kubera ingamba zo kwirinda icyorezo.

Nubwo andi madini n’amatorero imyiteguro irimbanyije kugira ngo yemererwe kongera guterana, Abahamya ba Yehova bo siko bizagenda.

Antony Morris, umwe mu bagize inteko nyobozi y’Abahamya ba Yehova ku isi hose aherutse gutangaza ko bafashe ingamba zo gukomeza kuguma mu rugo ahari abahamya ba Yehova hose ku isi aho kugendera ku koroshya ingamba kwagiye gushyirwaho na za Guverinoma.

Moriss yavuze ko ibyo babishingira ku makuru y’uburyo icyorezo kiri gukwirakwira ku isi ndetse n’ijambo ryo muri Bibiliya mu Migani 14 :16 ribasaba gutinya no kutirara, rigira riti “Umunyabwenge aratinya akareka ibibi ariko umuntu w’umupfapfa ararakara cyane kandi akiyiringira.”

Yavuze ko kandi banakurikiza undi murongo uri mu Migani 22:3 ugira uti “Umunyamakenga iyo abonye amakuba aje arihisha ariko utaraba inararibonye arakomeza akagenda agahura n’akaga”.

Morris yagize ati “Ubwo rero tuzakomeza kugira amakenga. Nubwo Leta zakoroshya ingamba zafashe twe ntituzahita dusubukura gahunda z’umuryango wacu ahubwo tuzareka hashire igihe runaka.”

Yavuze ko mu gihe Leta zimwe na zimwe zoroheje ingamba, bo bazabanza kureba niba byaragabanyije icyorezo cyangwa byaracyongereye.

Morris yavuze ko abahamya ba Yehova bubaha ubuzima ku buryo batashishikariza abantu kongera guterana batizeye neza niba ubuzima bwabo butekanye.

Ati “Hari Leta zishobora koroshya ingamba zafashe zigasubukura n’imirimo y’ubucuruzi kugira ngo bazahure ubukungu. Twe dufata imyanzuro tubitewe n’urukundo , si amafaranga. Tuzakomeza kurinda abavandimwe bacu aho gukora ibintu uko tubyifuza.”

Inzobere zigaragaza ko umuti cyangwa urukingo rwa Coronavirus bishobora kuboneka umwaka utaha wa 2021.

Morris yavuze ko ibyo bishimangira ko bakwiriye gukomeza kugira amakenga kugeza igihe bazaba bizeye ko nta cyorezo kigihari.

Ati “Ingamba twafashe zirebana n’amateraniro, amakoraniro n’umurimo wo kubwiriza zishobora gukomeza mu gihe runaka. N’iyo byaba ngombwa ko dusubiza ibintu uko byahoze, tuzabikora gahoro gahoro.”

Umuvugizi w’Abahamya ba Yehova mu Rwanda, Habiyaremye Jean d’Amour mu itangazo rigenewe abanyamakuru aherutse kuvuga ko guterana bakoresheje ikoranabuhanga byatumye barushaho kunga ubumwe kurusha mbere.

Yagize ati “Ubuzima ni ubw’agaciro cyane ku buryo tutabushyira mu kaga kubera icyifuzo cyo guteranira hamwe. Amezi ane tumaze duhurira hamwe mu materaniro dukoresheje ikoranabuhanga, yatweretse ko icy’ingenzi atari ibyo tugeraho mu buryo bw’umubiri, ahubwo ari ibyo tugeraho mu buryo bw’umwuka. Twarushijeho kunga ubumwe mu buryo bw’umwuka kuruta mbere hose.”

Buri mwaka guhera muri Nyakanga kugeza muri Nzeri, abahamya ba Yehova bagira amakoraniro rusange ahuza abantu benshi ariko uyu mwaka yimuriwe mu buryo bw’ikoranabuhanga.

Mu Rwanda hose, byari biteganyijwe ko ayo makoraniro azabera ahantu 23 ariko byimuriwe mu buryo bw’ikoranabuhanga.

Kuva mu ntangiriro z’ukwezi kwa Werurwe, Abahamya ba Yehova bafunze Amazu y’Ubwami yose basengeragamo, maze bimurira amateraniro yabo ya buri cyumweru ku ikoranabuhanga.

Ku isi hose, ubu hari Abahamya ba Yehova barenga miliyoni umunani.

Ku cyicaro gikuru cy'Umuryango w'Abayehova mu Rwanda giherereye i Remera mu mujyi wa Kigali

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .