Ubutumwa bwa IBUKA, umwihariko w’Abapapa, Diyosezi ya Kibungo ... Ikiganiro na Mgr Kambanda

Yanditswe na Emma-Marie Umurerwa
Kuya 20 Ugushyingo 2018 saa 09:35
Yasuwe :
0 0

Musenyeri Kambanda Antoine, wayoboraga Diyosezi Gatolika ya Kibungo, yagizwe Arkiyepiskopi wa Kigali, ubu akaba afatwa nk’Umwepiskopi Mukuru dore ko agiye kuyobora Diyosezi yatorewe kuba nkuru mu zindi ziri mu ntara ya Kiliziya Gatolika mu Rwanda.

Musenyeri Kambanda yavutse ku itariki ya 10 Ugushyingo 1958, avukira muri Arikidiyosezi ya Kigali, muri Paruwasi ya Nyamata, afite imyaka 60.

Tariki ya 8 Nzeri 1990, yahawe ubupadiri na Mutagatifu Papa Yohani Pawulo II i Mbare muri Diyosezi ya Kabgayi, igihe yari mu rugendo rwa gishumba mu Rwanda. Amaze imyaka itanu ari Umwepiskopi.

Ni Arkiyepiskopi umaze kuyoborwa n’Abapapa batatu kuva ahawe ubupadiri kugeza ubu ndetse akaba yararamburiweho ibiganza na Mutagatifu Yohani Pawulo II, akamuha ubusaserdoti. Yatorewe kuyobora Diyosezi ya Kibungo iri mu bibazo by’igihombo n’amadeni yashoboraga gutuma umutungo wayo utezwa cyamunara.

Mu kiganiro cyihariye yagiranye na IGIHE, yagarutse ku mwihariko w’Abapapa batatu yiboneye n’amaso ye, ubuzima bwa Diyosezi Kibungo no ku butumwa yigeze guhabwa n’umuryango urengera inyungu z’abaciste ku icumu rya Jenoside yakorewe Abatutsi, Ibuka, ku bapadiri bahamijwe ibyaha bya Jenoside basoma Misa.

Ubutumwa bwa IBUKA

Mu 2016 hacicikanye amafoto agaragaza Padiri Edouard Nturiye, wahamijwe ibyaha bya Jenoside, ahagararanye na Musenyeri Mwumvaneza Anaclet wa Diyosezi ya Nyundo, bambaye amakanzu y’abasaseridoti basoma misa.

Ni ibintu Ibuka itishimiye ndetse mu butumwa Visi Perezida w’uyu muryango, Nkuranga Egide, yatangiye mu muhango wo kwibuka inzirakarengane zazize Jenoside yakorewe abatutsi i Nyarubuye, atuma Mgr Kambanda kuri Papa Francis, ngo amubarize niba uwahamijwe icyaha cya jenoside ari umupadiri yemerewe gusoma misa.

Musenyeri Kambanda yatangaje ko atarabasha kugira amahirwe yo kubonana na Papa Francis ku giti cye ngo asohoze ubutumwa.

Ati “Kuva icyo gihe ntabwo ndabonana nawe (Papa) ku giti cyanjye […]. Jenoside ni icyaha ndengakamere ni icyaha utabonera ibisubizo mu byateganyijwe ku buryo ari icyaha kikigwaho itabonera ibihano nk’uko bikwiye”.

Yakomeje agira ati “Kugeza ubu rero ntabwo turabona igisubizo gifatika cyuzuye gihamye. Ikibazo gikomeye ntabwo kibonerwa igisubizo ku buryo bworoshye. Ikibazo cye turakizirikana nitubona uburyo tuzakibaza”.

Ibyihariye ku ba Papa batatu

Musenyeri Kambanda ari mu butumwa bwa Kiliziya, yayobowe n’abapapa batatu ari bo; Papa Yohani Pawulo II, wamuhaye ubupadiri, Papa Benedigito XVI na Papa Francis, wamutoye akamugira umushumba wa Diyosezi ya Kibungo none akaba yanamugize Arkiyepiskopi wa Kigali.

Avuga umwihariko wa buri Papa muri aba batatu yabashije gukorana na bo ari umusaserdoti.

Ati “Papa Yohani Pawulo II, ni Papa wagenze cyane kurusha abandi ba Papa hafi ibihugu byose byo ku Isi yarabisuye, yegereje abantu Kiliziya. Ni na we Papa wa mbere nabonye kandi ni nawe wandambuyeho ibiganza”.

Akomeza avuga ko undi mwihariko wa Papa Yohani Pawulo II, ari uko ari we watangije ihuriro ry’urubyiruko rwo ku Isi yose rukaba ruhurira i Roma buri mwaka.

Kuri Papa Papa Benedigito XVI, Musenyeri Kambanda avuga ko atagize amahirwe yo kumumenya cyane uretse kumubonera kure muri misa ya rusange.

Ati “Mbere yo kuba Papa yari umuntu wize cyane kandi wigishije. U Rwanda araruzi akiri umwarimu, kaminuza yigishagamo mu Budage yari ifitanye umubano na Seminari Nkuru yo mu Nyakibanda yo kujya bahana abarimu, nawe yari afite gahunda yo kuzaza ariko uwo mugambi ntiwagezweho. Ni umupapa wa kabiri ku isi wasezeye nyuma y’igihe gito kuko abandi ba papa bavaho bitabye Imana”.

Musenyeri Kambanda wahawe Ubwepiskopi na Papa Francis, amusobanura nka Papa wegera abantu cyane, urebye ugendera ku murongo wa Papa Yohani Pawulo II, kandi uhora abasaba gusohoka bakava mu bigo by’abihayimana bakegera abakirisitu.

Ati “Nagize amahirwe inshuro ebyiri, ubwa mbere ngitorerwa kuba umwepisikopi nagiye i Roma ndamuramutsa (Papa Francis) ndanamwibwira anyifuriza ubutumwa bwiza […]. Ikintu cya mbere yambajije harimo nko gusetsa ariko nanone kinashoboka, yarambajije ati ninde wagutoye? ndaseka ndasubiza nti nimwe mwantoye nyirubutungane, araseka arambwira ati uzagire ubutumwa bwiza”.

“Hanyuma tugiye mu ruzinduko abepisikopi bakorera i Roma buri myaka itanu nagiyeyo ntaramara umwaka mpawe ubwepisikopi, mwibwira ndavuga nti ndi umwepisikopi mushya sindamara umwaka mbuhawe, aravuga ati numvise impumuro yo gusigwa kw’amavuta matagatifu”.

Diyosezi ya Kibungo mu myaka itanu

Ku itariki ya 3 Gicurasi 2013 nibwo Papa Fransisko, yatoreye Musenyeri Kambanda kuba umushumba wa Diyosezi ya Kibungo, tariki 20 Nyakanga uwo mwaka ahabwa inkoni ya gishumba.

Yari diyoseze ifite ibibazo bikomeye harimo ikibazo kizwi cy’igihombo n’amadeni. Mgr Kambanda avuga ko nubwo amadeni atararangira hari intambwe abakristu bamaze gutera bakemura iki kibazo.

Ati “Abakirisitu bakigize icyabo turafatanya tugenda igihombo tukigabanya buhoro buhoro n’amadeni tugenda tuyishyura, ntabwo ararangira ariko amaze kugabanuka aho ageze ntakanganye nk’uko hari igihe hari impungenge z’uko diyosezi ibyayo babiteza cyamunara”.

Diyosezi ya Kibungo ni diyosezi nini yari ifite paruwasi nkeya bigatuma abantu bakora ingendo ndende ku buryo hari abajyaga gusezerana kuri paruwasi bagera mu rugo bwije bananiwe bakaryama ubukwe bakazabukora bucyeye bwaho. Iyi diyosezi yari ifite paruwasi 13 muri 2013 ubu zigeze kuri 20.

Iyi diyosezi ifite abapadiri 90 bavuye kuri 70 mu myaka itanu ishize. Musenyeri Kambanda yahawe inkoni y’ubushumba yo kuragira Diyosezi ya Kibungo, asimbuye Musenyeri Kizito Bahujimihigo wahoze uyiyobora akaza kwegura mu mwaka wa 2010.

Kambanda kandi mu mwaka wa 2016 yatorewe kuyobora umuryango wa Bibiliya mu Rwanda, ubu akaba agiye gusimbura Musenyeri Thadée Ntihinyurwa, ku buyobozi bwa Arkidiyosezi ya Kigali.

Musenyeri Kambanda wagizwe Arkiyepiskopi wa Kigali

[email protected]


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Special pages
. . . . . .