Padiri Nambajimana wo muri Paruwasi ya Nyamasheke yasezeye ku murimo w’Ubupadiri

Yanditswe na Emma-Marie Umurerwa
Kuya 5 Ukuboza 2018 saa 10:50
Yasuwe :
0 0

Padiri Nambajimana Donatien, wakoreraga ubutumwa muri Paruwasi ya Nyamasheke muri Diyosezi ya Cyangugu, yasezeye ku murimo w’Ubupadiri ku mpamvu ziswe ize bwite.

Padiri Nambajimana bakunze kwita Mushi, yari amaze imyaka isaga itanu ahawe isakaramentu ry’Ubusaserdoti. Yasezeye ku gicamunsi cyo ku wa Kabiri tariki ya 4 Ukuboza 2018.

Umwe mu bapadiri babanye wifuje ko amazina ye atajya muri iyi nkuru, yahamirije IGIHE amakuru y’isezera rya Padiri Nambajimana, ariko avuga ko impamvu yatumye mugenzi we asezera batarayimenya.

Ati “Twahawe ubutumwa na Padiri Mukuru wa Paruwasi ya Nyamasheke, atubwira ko mugenzi wacu yasezeye, atakiri ku murimo w’ubupadiri muri Kiliziya Gatolika kubera impamvu ze bwite”.

Yakomeje agira ati “Donatien twaganiraga nk’abihaye Imana ariko aho yakuye igitekerezo cyo kuva mu bupadiri sinahamenya kuko wabonaga afite umuhamagaro.’’

Padiri Mukuru wa Paruwasi ya Nyamasheke, Nshimiyimana Alexis, yirinze kugira icyo atangaza kuri aya makuru ati “Ibyo sinjye ubitangaza mwabaza nyir’ubwite cyangwa Musenyeri wa Diyosezi ya Gikongoro.”

Twagerageje kuvugana na Musenyeri Hakizimana Célestin, Umushumba wa Diyosezi ya Gikongoro, akaba ari nawe ureberera Diyoseze ya Cyangugu, inshuro zirenze eshanu ntibyadukundira, kuko telefoni ye igendanwa atayitabaga

Padiri Nambajimana nawe turacyagerageza kumuvugisha ngo tumenye impamvu yatumye afata icyemezo cyo gusezera mu bupadiri.

Padiri Nambajimana Donatien, wakoreraga ubutumwa muri Paruwasi ya Nyamasheke yasezeye mu Bupadiri

[email protected]


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Kwamamaza