Nyaruguru: Hatashywe Radiyo Mariya Kibeho izamamaza ubutumwa bwa Bikira Mariya mu ndimi eshanu

Yanditswe na Prudence Kwizera
Kuya 28 Ugushyingo 2018 saa 12:11
Yasuwe :
0 0

Kiliziya Gatolika mu Rwanda yatashye icyicaro cya Radio Maria Kibeho, mu Karere ka Nyaruguru izajya yumvikana mu ndimi zigera kuri eshanu yamamaza ubutumwa bwiza bwa Bikira Mariya.

Ni igikorwa cyabaye kuri uyu wa Gatatu mu Murenge wa Kibeho, ku butaka butagatifu aho Bikira Mariya yabonekeye abakobwa batatu mu mwaka wa 1981.

Icyo gikorwa cyahuriranye n’ibirori byo kwizihiza isabukuru y’imyaka 37 y’amabonekerwa yahabereye mu mwaka wa 1981 no gusoza umwaka udasazwe w’ubwiyunge muri Kiliziya Gatolika.

Perezida wa Radiyo Mariya ku rwego rwa Afurika, Kayihura Jean Paul, yavuze ko izafasha kumenyekanisha no kwamamaza ubutumwa bwiza bwa Bikira Mariya ku Isi hose.

Ati “Izaba ijwi riranguruye ry’Umubyeyi Bikira Mariya kuko izamamaza ubutumwa bwiza bwe ku isi hose. Izajya ivuga mu ndimi eshanu, Ikinyarwanda, Icyongereza, Igifaransa, Ikidage n’Icyesipanyolo.”

Umwepisikopi wa Diyosezi Gatolika ya Nyundo, Musenyeri Mwumvaneza Anaclet, ushinzwe Komisiyo y’itumanaho muri Kiriziya Gatolika, yavuze ko iyo radiyo ifite inshingano z’umwihariko zo kumenyekanisha ubutumwa Bikira Mariya yatangiye i Kibeho.

Ati “Ije kunganira Radiyo Mariya Rwanda mu buryo bwihariye mu kumenyekanisha ubutumwa bwiza Bikira Mariya yatangiye i Kibeho ubwo yabonekeraga abakobwa batatu.”

Inyubako izakoreramo Radiyo Mariya i Kibeho n’ibindi biyigize byose byagezweho ku mafaranga yatanzwe na Radiyo Mariya yo mu Budage (Radio Horeb) ku kigero kiri hejuru ya 95%.

Gusa ubuyobozi bwayo ntibwifuje gutangaza agaciro kayo n’amafaranga yatwaye yose aho bizatangazwa nyuma.

Radiyo Mariya Kibeho itashywe nyuma y’amezi arindwi hatashywe indi nyubako ya Radiyo Mariya Rwanda ku wa 24 werurwe 2018, iherereye i Kibagabaga mu Mujyi wa Kigali.

Nyuma yo gutaha Radiyo Mariya Kibeho hakomeje ibirori byo kwizihiza isabukuru y’imyaka 37 y’amabonekerwa ya Bikira Mariya i Kibeho.

Gutaha Radiyo Mariya Kibeho ndetse n’ibirori by’amabonekerwa ya Bikira Mariya byatambutse mu buryo bw’ako kanya (live) kuri Radio Mariya zo mu bihugu bisaga 20 byo hirya no hino ku Isi.

Ni ibirori byitabiriwe n’Abasenyeri ba Diyosezi zose zo mu Rwanda uko ari icyenda.

Byitabiriwe kandi n’abakirisitu baturutse imihanda yose kuko buri Diyosezi ifite abantu bayihagarariye.

Inyubako ya Radio Maria i Kibeho izajya yamamarizwamo ubutumwa bwa Bikira Mariya mu ndimi eshanu
Ifite ibikoresho bigezweho
Hatashywe Radiyo Mariya Kibeho izamamaza ubutumwa bwa Bikira Mariya mu ndimi eshanu
Musenyeri Anaclet Mwumvaneza yavuze ko iyo radiyo ifite inshingano z’umwihariko zo kumenyekanisha ubutumwa Bikira Mariya yatangiye i Kibeho
Inyubako izakoreramo Radiyo Mariya i Kibeho n’ibindi biyigize byose byagezweho ku mafaranga yatanzwe na Radiyo Mariya yo mu Budage ku kigero kinini
Abepiskopi Gatolika bo mu Rwanda bose bitabiriye uyu muhango wanahuriranye no kwizihiza isabukuru y'imyaka 37 y'amabonekerwa ya Kibeho
Musenyeri Filipo Rukamba (ibumoso) na Musenyeri Hakizimana wa Gikongoro na Cyangugu
Musenyeri Nzakamwita (iburyo) na Musenyeri Harolimana Vincent wa Ruhengeri
Musenyeri Mwumvaneza (ibumoso), Musenyeri Kambanda (hagati) na Musenyeri Rukamba (iburyo) bitabiriye uyu muhango
Imbaga y'Abakristu yitabiriye isabukuru ya 37 y'amabonekerwa ya Kibeho

[email protected]


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Kwamamaza