Itorero Assemblée de Dieu ryatangije gahunda ya ‘Girinka Pasiteri’

Yanditswe na Emma-Marie Umurerwa
Kuya 1 Mata 2019 saa 05:29
Yasuwe :
0 0

Nyuma yo kubona ko bamwe mu bapasiteri bo mu Itorero Assemblée de Dieu badafite ubushobozi bwo kwigurira inka zo korora, ubuyobozi bwaryo bugiye gutangiza gahunda ya ‘Girinka Pasiteri’.

Iyi gahunda yiyongera mu yindi ya Girinka munyarwanda leta yatangije mu 2006 igamije kurandura imirire mibi no kongera umusaruro ukomoka ku buhinzi.

Ubuyobozi bw’Itorero Assemblée de Dieu, buvuga ko gahunda ya Girinka Pasiteri bwayitangije nyuma yo kubona ko bamwe muri bo badafite ubushobozi bwo kwigurira inka zo korora, by’umwihariko abo mu duce tw’icyaro.

Mu kiganiro n’abanyamakuru kuri uyu wa Mbere, Umuvugizi w’iri torero, Pasiteri Kabandana Clever yagize ati “Naritegereje nsanga ubuzima bw’abashumba atari bwiza, ndavuga nti uwabunganira akabaha inka. Burya iyo umuntu afite inka aba afite byinshi, iyo afite umurima aba abonye ifumbire, abona amata yo kunywa kandi akabona n’ayo kugurisha, wagira na biogaz. ”

Gahunda ya ‘Girinka Pasiteri’ izatangizwa ku wa Gatatu mu Karere ka Nyagatare, aho ku ikubitiro hazatangwa inyana 22. Uyihabwa ntaba yemerewe kuyigurisha, ahubwo izajya ibyara, yoroze mugenzi we.

Pasiteri Kabandana yakomeje ati “Twebwe ntabwo duhemba abapasiteri bacu, bahembwa n’amatorero bayoboye, ninako Bibiliya ivuga, umuntu akama izo yaragiye. Amatorero yo mu cyaro rero kubera ko abayoboke aba ari bacye, usanga n’ubushobozi ari bucye ku buryo hari utabasha kwigurira inka yo korora.”

Umushumba w’iri torero muri Kabarore mu Karere ka Nyagatare, Pasiteri Karamage Paul, umwe mu bazahabwa inka, avuga ko ari igitangaza Imana imukoreye.

Ati “Nta nka nari nsanzwe mfite. Nubwo twitwa ko dutuye mu Mutara siko twese dufite ubushobozi bwo kuba tworoye inka. Igikorwa abayobozi bacu batekereje nagishimye cyane, muri make ni igitangaza Imana idukoreye. ”

Yavuze ko agomba kuzayorora neza ku buryo nibyara azoroza n’abandi bakirisitu.

Pasiteri Kabandana Clever, Umushumba w'Itorero Assemblée De Dieu mu Rwanda

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Kwamamaza