Itorero Angilikani mu Rwanda ryemeje ishyirwaho rya Diyoseze nshya n’Umwepisikopi wayo wa mbere

Yanditswe na Twarabanye Venuste
Kuya 15 Gashyantare 2020 saa 09:09
Yasuwe :
0 0

Itorero Angilikani mu Rwanda ryatangaje ko ryungutse Diyoseze nshya ya Karongi, izatahwa ku wa 31 Gicurasi 2020 ari nabwo hazimikwa Umwepisikopi wayo wa mbere, Rev. Jean Pierre Methode Rukundo.

Byemejwe n’inama y’Inama y’Abepisikopi (House of Bishops ) yateraniye mu Karere ka Musanze muri Diyoseze ya Shyira ku wa Gatanu tariki 15 Gashyantare 2020.

Itangazo ryashyizweho umukono n’Umwepisikopi Mukuru w’Itorero Angilikani mu Rwanda, Dr.Laurent Mbanda ryerekana ko byo iyo nama yemeje harimo gushyiraho Diyoseze ya Karongi izaba igizwe n’iyahoze ari Intara ya Kibuye.

Iyo nama yanatoye uzaba Umwepisikopi wa mbere w’iyo Diyoseze nshya Rev. Jean Pierre Methode Rukundo uzimikwa ubwo izaba itahwa ku mugaragaro ku itariki ya 31 Gicurasi 2020.

Itorero rya Angilikani rifite abayoboke barenga miliyoni imwe kuva ritangiye mu Rwanda mu 1992 ryari rigizwe na Diyosezi 11, ubu zikaba zibaye 12.

Rev. Jean Pierre Methode Rukundo afite impamyabumenyi ihanitse muri Tewologiya n’Iterambere (Theology and Development) yayikuye i Nairobi muri Kenya.

Yakoze imirimo itandukanye harimo kuba Pasitoro muri za Paruwasi, kuyobora ishami ry’iterambere muri Diyosezi ya Shyogwe. Ubu ni Umunyamabanga Mukuru w’Itorero Anglikani ry’u Rwanda.

Kubera ubuzima bubi yakuriyemo nyuma y’uko ababyeyi be batandukanye afite imyaka ine bigatuma amara umwaka mu buzima bwo ku muhanda ariko akaza kugira amahirwe ya kabiri yamufashije kwiga, Rev. Jean Pierre Methode Rukundo yashinze umuryango yise amahirwe ya kabiri “Second Chance Rukundo Ministry” ufasha abagize ibibazo bitandukanye kongera kugaruka mu buzima.

Abashumba b'itorero Angilikani mu Rwanda

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Special pages
. . . . . .