Bishop Rugamba yimitse abashumba, abasaba kutagabura inyigisho z’ubuyobe (Amafoto)

Yanditswe na Ishimwe Israel
Kuya 26 Kanama 2018 saa 06:05
Yasuwe :
0 0

Umushumba Mukuru w’Itorero Ryera Bethesda, Bishop Rugamba Albert, yimitse abashumba, abadiyakoni n’abavugabutumwa, abasaba kwirinda gutanga inyigisho ziyobya abakirisitu.

Umuhango wo kwimika abashumba babiri, abadiyakoni 16 n’abavugabutumwa batandatu, wabereye kuri Bethesda Holy Church ku wa 25 Kanama 2018.

Abashumba bimitswe ni Habimana Fidèle ukora mu Ishami ry’Umuryango w’Abibumbye rishinzwe Iterambere (UNDP) n’umugore we Nkulikiyinka Marie Claudine. Inshingano zabo ni ugutegura, guteka no kugaburira intama (abakirisitu) bakazimenyera ubwatsi butoshye, amazi zinywa, umuti uzivura n’uburyo zibaho. Abadiyakoni bo bashinzwe gutumwa mu mirimo no ku banyetorero.

Mu mpanuro bahawe na Bishop Rugamba yabasabye kuba ab’umuhamagaro no gutanga ubutumwa buruhura imitima.

Yagize ati ‘‘Imana ibashoboze. Ikizabakomerera muzakibwire Imana, ikizagorana muzatugishe inama. Abashumba bakwiye kwigisha nta ndamu bararikiye ahubwo bagahombya gehinomu, bakungura ijuru. Ntimukwiye kurangwa n’inyigisho z’ubuyobe. ’’

Abashumba n’abandi bavugabutumwa basengewe bibukijwe ko itorero atari koperative kuko ‘‘Bibiliya nta hantu Imana yahamagaye abantu babiri icya rimwe.’’

Umunyamabanga Mukuru w’Amatorero y’Abavutse ubwa Kabiri mu Rwanda (FOBACOR), Rev Twagirayesu Patrick Joshua, yavuze ko itorero atari koperative.

Yagize ati ‘‘Muri Bibiliya ubutegetsi ni bwo bukora. Imana ntijya yemera demokarasi kuko ari ikintu gishingiye ku mashyaka menshi. Mu by’Imana barategeka ntibayobora. Niba hari ababikora mumenye ko bizazamo kwiyamamaza, buri muntu abone igikundi cye kimushyigikira, hazemo amacakubiri, Umwuka Wera bamwirukane.”

Umushumba mu Itorero Bethesda, Rev Rwibasira Vincent, yavuze ko abakozi b’Imana bakwiye gucyaha abakirisitu ngo bataba ibyigenge.

Ati ‘‘Twemera ko umuntu yisiga, akambara uko ashaka n’indi myifatire ariko ntabwo twemera unyuranya n’Ijambo ry’Imana. Niba rivuga ko tugomba kwiyubaha, ntabwo uwambaye ubusa aba yiyubashye, ntabwo uwisize nabi aba yiyubashye. Turacyaha kandi tukanahugura.”

Bishop Rugamba yatangiriye umurimo w’Imana mu Itorero rya ADEPR mu Bibare (ahari ububyutse bukomeye) mu 1999. Mu 2001 yagizwe Umushumba w’Umudugudu wa ADEPR mu Rukurazo kugeza mu 2004. Yahavuye atangiza Bethesda Holy Church ku wa 15 Kanama 2004.

Habimana Fidèle na Nkurikiyinka Marie Claudine barambitsweho ibiganza nk’ikimenyetso gishimangira inshingano z'ubupasiteri bahawe
Bahabwa inyandiko ziriho indahiro basubiramo mu muhango wo kwimikwa
Berejwe umurimo wo gukorera Imana nk'umuhamagaro
Abahawe inshingano z'ubushumba bahise banambikwa imyambaro yihariye
Bishop Rugamba yimitse abashumba, abasaba kutagabura inyigisho z’ubuyobe
Habimana Fidèle n'umufasha we Nkurikiyinka Marie Claudine barahiriye kuragira umukumbi
Habimana Fidèle yimikiwe kuba umushumba mu Itorero Bethesda Holy Church
Yimitswe asutsweho amavuta nkuko byakorwaga n'abatambyi mu isezerano rya kera
Habimana Fidèle yahawe Bibiliya nk'intwaro yo kwitwaza nk'umugabura w'ijambo ry'Imana
Nkurikiyinka Marie Claudine ahanurwa na Bishop Rugamba Albert
Nkurikiyinka Marie Claudine na we yahawe impano ya Bibiliya
Umushumba mu Itorero Bethesda, Rev Rwibasira Vincent, yavuze ko abakozi b’Imana bakwiye gucyaha bakanahugura abakirisitu
Bethesda Holy Church yimitse abashumba babiri, inasengera abavugabutumwa batandatu n’abadiyakoni 16

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Kwamamaza