Abanyabitangaza batitiza Kigali mu buhanuzi (Video)

Yanditswe na Ishimwe Israel
Kuya 21 Ugushyingo 2018 saa 03:16
Yasuwe :
0 0

“Uku ni ko bizaba mu minsi y’imperuka, nzasuka ku Mwuka wanjye ku bantu bose, kandi abahungu n’abakobwa banyu bazahanura n’abasore banyu bazerekwa n’abakambwe babarimo bazarota.”

Aya magambo ari mu Ibyakozwe n’Intumwa 2:17. Yesu yayabwiye abigishwa be ubwo yabakurwagaho asubiye mu ijuru, iburyo bwa Se.

Uko ibinyejana byasimburanye, itorero ryaragutse, abavugabutumwa, abahanuzi n’abanyabitangaza bakwira hose.

Inkuru nziza y’umukiro yanambutse amazi magari igera mu Rwanda aho ubukirisitu bwashinze imizi mu kinyejana cya 19. Kuva ubwo abenshi bagandukiye Imana, amadini avuka ku bwinshi.

Iterambere mu by’umwuka ntiryasize irari ry’imibereho myiza. Hari abishimira kubwirwa ibizababaho no kugirirwa neza kubategereje.

Aba ahanini biganjemo abizera ko Imana ishobora kuvugana na bo binyuze mu bahanuzi babaturaho amagambo anyura amatwi yabo.

Ubuhanuzi bwakirwa bitandukanye, hari n’ubufatwa nk’uburyo bwo gushaka indonke, bwa bundi uhabwa ukazategereza ugaheba.

Ibi byanatumye busigwa ikizinga ndetse bamwe mu bashimangira ko babisigiwe bambikwa umwambaro w’ubutekamutwe muri rubanda.

Iwacu mu Rwanda hari abanditse izina kubera ubuhanuzi bw’ibihe bitandukanye batangaje, hari ubwasohoye n’ubwaheze mu kirere.

IGIHE yakusanyije urutonde rw’abanyabitangaza bazwi, bumvwa na benshi i Kigali. Ubuhanuzi bwabo bugarukwaho cyane ku mbuga nkoranyambaga.

- Rev. Pasiteri Nsabimana Jean Bosco

Uyu Mushumba Mukuru w’Itorero Patmos of Faith Church ni umunyadushya! Inyigisho ze zitsa cyane ku mbaraga z’ibitangaza.

Yamamaye cyane kubera gutongera abadayimoni mu rusengero mbere yo kubirukana mu bo bafashe. Amashusho menshi y’inyigisho ze yibanda ku bitangaza birimo no kurutsa abariye uburozi, akabikorera imbere y’imbaga.

Pasiteri Nsabimana ashimangira ko yasigiwe gukuraho imyuka y’abapfumu n’abakonikoni n’ibifitanye isano na sekibi byose.

Itorero rye ryamamaye kubera amasengesho yiswe ay’imbaraga zibohora abantu ingoyi “Vendredi Miracles.” Rinategura ibitaramo byitwa “Ritura” bigamije gukuraho imyuka mibi yizingira ku bantu ikababuza kubona urubyaro, gutunganirwa n’indi migisha.

Mu 2017, umukirisitu yahamirije imbaga ko umwana we yasengewe arazuka. Hari bamwe mu barukijwe ibisa n’amaraso mu tudobo, baturira iteraniro ko bakize.

Reba amashusho y’uyu muvugabutumwa ari kwirukana imyuka mibi mu muntu

Abafite imbago bazishyira hasi bakigenza iyo bamugeze imbere

- Apôtre Dr Paul Gitwaza

Umuyobozi wa Zion Temple Celebration Center ku Isi, Apôtre Dr Paul Gitwaza arazwi cyane.

Yamamaye mu ngendo za gihanuzi akorera i Burayi, Amerika na Aziya n’ahandi. Mu 2016, yazanye mu Rwanda ishusho y’Isanduku y’Isezerano yakuye muri Israel.

Apôtre Paul Gitwaza yabwiye abakirisitu ba Zion Temple ko tariki 28 Nzeri 2015 hazagaragara ikimenyetso cy’impera y’Isi, ati “Ijuru rizerekana ikimenyetso cya kane aho izuba rizahinduka umwijima n’ukwezi kugahinduka amaraso...”

Abantu barakangaranye ndetse ab’imitima yoroshye bashya ubwoba ariko birangira nta kibaye. Gitwaza yabwiye itangazamakuru ko amagambo ye yumviswe nabi.

Ubuhanuzi bwe butandukanye bwanagarutse ku bubyutse bw’u Rwanda, ukwihuza kwa Afurika, kurandura ubutinganyi n’ibindi.

Mu Ukwakira 2018, yavuze ko ari we muhanuzi wa mbere mu Rwanda no muri Afurika, amagambo yatumye yukwa inabi, abanyamadini bavuga ko yigereranya.

Muri Nyakanga 2014, Dr Paul Muhirwa Gitwaza yahanuriye abo mu Minembwe, ku Ndondo, Mibunda na Bibogobogo, ko indege zizajya ziva mu Bwongereza, mu Buyapani, muri Amerika zikagera iwabo zitanyuze i Kinshasa cyangwa i Kavumu.

Yanabahanuriye ko hazubakwa amahoteli yo ku rwego rwa Hilton, Sheraton na Méridien.

Reba amashusho agaragaza Gitwaza abwiriza

- Prophet Sultan Eric

Umuhanuzi Sultan Eric ayobora Itorero Zeal of the Gospel Church. Ni we watangije bwa mbere igikorwa cyahawe inyito yo “kumenya icyo Imana ivuga ku buzima bwawe no gukira indwara” akishyuza ubuhanuzi.

Kuva mu Ugushyingo 2016, abashyitsi bahanurirwaga na Prophet Sultan batanze 20 000 Frw; abasangwa bagacibwa 10 000 Frw.

Umuhanuzi Sultan uvuga ko aricyo Imana yamushyiriyeho hari abakirisitu yatuyeho gukira indwara zirimo SIDA, ibibyimba byo mu nda na kanseri. Hari abatanze ubuhamya ko bakize, banitwaza inyandiko zo kwa muganga zibishimangira.

Mu ntangiriro za 2018, yahaye abakirisitu be ‘papier mouchoir’ zo kwifashisha mu gukemura ibibazo byabo n’inshuti.

Urusengero rwe ruganwa n’abiganjemo ibyamamare mu muziki n’umupira w’amaguru bashaka kubwirwa ibyerekeye ahazaza habo.

Ubuhamya bw’uwakize Sida nyuma yo gusengerwa na Sultan

- Pasiteri Ntawukinanimana Illumine

Ayobora Itorero Rehoboth ryitwa ku Kidendezi. Akora ibitangaza birimo gukirisha amazi. Avuga ko umuntu umugannye yizeye gutahana umugisha w’Imana awubona.

Ati “Kuba nkoresha amazi mu gutanga umugisha nabitumwe n’Imana ni yo yampaye ikimenyetso, ni nayo mpamvu hano hitwa ku kidendezi.”

- Apôtre Ndagijimana Joshua Masasu

Intumwa Yoshua Ndagijimana Masasu ‘Daddy’ uyobora Evangelical Restoration Church agarukwaho bitewe n’umwihariko agira mu bikorwa bitandukanye.

Ni umuhanuzi ubikorana ubwitonzi. Yatura imigisha itandukanye ku bakirisitu be. Mu ivugabutumwa rye anakoresha amagambo yo gutebya cyane.

Abwiriza mu ijwi riranguruye

- Rev. Pasiteri Uciyimihigo Xavier

Rev. Pasiteri Uciyimihigo Xavier uyobora Itorero Umurage w’Abera Silowamu ngo avugana n’Imana ikamuha ubuhanuzi bw’abantu bayo.

Yamamaye yambika abakobwa bifuza kubona abagabo udutimba dukozwe mu nzitiramibu, akabaturaho imigisha yo gushing izabo ngo.

Ubuhamya bw’umukobwa yambitse agatimba

- Bishop Rugagi Innocent

Ni Umuyobozi w’Itorero Abacunguwe. Ahanura cyane iyo amafaranga yisukiranya. Mu ntangiriro za 2018, yagaragaye ahanurira imbere y’igiseke cy’amaturo.

Uwamugeraga imbere amaze gutura, yamubazaga icyo yifuza. Icyo gihe yatanze imiturirwa, imodoka zigezweho nka Land Cruiser n’ibindi by’agaciro.

Bishop Rugagi bivugwa ko anasengera abarwayi barimo abafite ubumuga bwananiranye, bagendera ku mbago no mu tugare, bakazijugunya.

Imbaraga akoresha ibitangaza bivugwa ko azivana ku myuka mibi. Rugagi yatangaje ko akwiye kubihemberwa kuko yitangiye Abanyarwanda ngo babone umuti ubakiza kanseri, diabète n’ibindi.

Ari ku isonga mu banyabitangaza bayobokwa n’abakirisitu urebeye ku bitabira amasengesho n’amateraniro.

Ababwira ko ‘asaba Imana igatanga urubyaro ku barubuze, kuvura indwara zananiranye, kwirukana imyuka mibi no gusengera ibyananiranye bigashoboka.’

Reba ku munota wa 32 Rugagi asengera umuntu abanje kumwasamura

- Apôtre Rwandamura Charles

Umuyobozi Mukuru w’Itorero United Christian Church-UCC, Apôtre Rwandamura Charles, azwiho byinshi birimo n’ibitaravuzweho rumwe.

Mu 2015, Rwandamura yubatse urukuta yise urw’amahoro n’ubutaka bwera rufite metero 32 z’ubutambike. Rwubakishijwe amazi n’ubutaka bwera yavanye muri Israel abivanga n’ibyo mu Rwanda. Ni iyerekwa rigamije korohereza abajya hanze, kubona aho basuka amaganya.

Rwandamura yigeze guhishurirwa umwijima uturuka muri Tanzania werekeza mu kirere cya Bujumbura, yabisanishije n’ibibazo byatutumbye i Burundi bishingiye kuri politiki kuva mu 2015.

Yanabonye Bugesera igiye kubamo ubutayu ajya ku musozi umwe w’ako karere agahumanuza amavuta y’umugisha.

Yatangaje ko umukirisitu udatanga 1/10 ari umujura ndetse ko nta mukene uzajya mu ijuru.

Mu 2014 yahanuye ko nta ntambara izongera kuba mu Rwanda kugeza imyaka 400 irangiye.

Reba ikibwirizwa cya Rwandamura

- Pasiteri Emma Ntambara Saturday

Ni Umuyobozi w’Itorero “Urufatiro rwa Kirisitu” riherereye i Gasogi mu Mujyi wa Kigali. Yavuze ko azajya arata Apôtre Rwandamura nkuko yamamaza Yesu.

Pasiteri Emma Ntambara ategura ibiterane ngarukamwaka by’ibitangaza no kubohoka byitabirwa n’ibihumbi by’abifuza kugandukira Imana. Afite ubuhamya bw’abakize indwara zikomeye zirimo SIDA.

Reba uburyo Pasiteri Emma Ntambara asengera abantu akabirukanaho inyatsi

- Apôtre Harerimana Yongwe Joseph

Yabaye umuvugabutumwa n’umuhanuzi. Azwi cyane mu bazamuye icyumba cy’amasengesho muri ADEPR Nyarugenge yayoboye. Ku bamuzi yashoboraga kuvugisha umwana uri mu nda ya nyina.

Ubu ni Umuyobozi w’Itorero Horebu rishingiye cyane ku buhanuzi. Yavuze ko hari ibyo umukirisitu ahuriyeho n’umusazi kuko bombi “Bumva ibyo abantu batumva.”

Urutonde ni rurerure! Ushobora gutanga ibitekerezo ku bandi banyabitangaza batavuzwe muri iyi nkuru.


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Special pages
. . . . . .