Holy Recall Worship Ministry yo muri EAR yatangije umushinga wa album nshya

Yanditswe na Ishimwe Israel
Kuya 22 Nzeri 2019 saa 06:06
Yasuwe :
0 0

Itsinda riri mu ya mbere mu aramya akanahimbaza Imana mu Itorero ry’Abangilikani mu Rwanda rya Holy Recall Worship Ministry ryasohoye indirimbo ryise “Azakuraho’’, ikubiyemo ubutumwa buvuga ku butware bw’Uhoraho mu guhangamura ibyananiranye.

Holy Recall Worship Ministry ikorera umurimo w’ivugabutumwa rinyuze mu ndirimbo muri Paruwasi ya Kacyiru muri Angilikani aho ryatangiriye muri Kanama 2018.

Ni itsinda ryashinzwe n’abaririmbyi b’ingeri zitandukanye bahurije ku ntego yo kongera guhuriza ku muhamagaro wo gukorera Imana ariko hibandwa ku butumwa bunyuze mu ndirimbo.

Indirimbo ya mbere y’amashusho iri tsinda ryageneye abakunzi b’ibihangano bihimbaza Imana yitwa “Azakuraho’’.

Ubutumwa buri muri iyi ndirimbo y’iminota ine n’amasegonda 22 bugaruka ku kugaragaza ko Imana ariyo ifite ubushobozi bwo gukuraho ibivuna abantu. Hari agace kayo kavuga kati “Azakuraho ibituvuna ndamwizeye azabikora.’’

Umuyobozi wa Holy Recall Worship Ministry, Irihose Martin, yabwiye IGIHE ko iyi ndirimbo iryoheye amatwi yabimburiye izindi ziri gutunganywa.

Yagize ati “Ni umushinga mugari dutangije wo kwamamaza ubutumwa bwiza binyuze mu kuramya no guhimbaza Imana.’’

Indirimbo nshya ya Holy Recall Worship Ministry ni iya mbere mu zizaba zikubiye kuri album iri tsinda ritegura kumurikira abakunzi baryo mu gitaramo gikomeye giteganyijwe ku wa 3 Ugushyingo 2019.

Iki gitaramo cyatumiwemo amatsinda azwi mu ruhando rw’indirimbo zihimbaza Imana arimo True Promises, Tabernacle, Abacunguwe na APKF ihuriyemo abana bavuka ku bapasiteri bo mu Itorero ry’Abangilikani.

Holy Recall Worship Ministry itozwa n’umuhanzi Ezra Joas uri mu bakunzwe cyane mu muziki uhimbaza Imana by’umwihariko mu njyana ya Lumba na Blues. Uyu yamamaye akorera umuziki mu Karere ka Musanze. Yakoze indirimbo zakunzwe zirimo iyitwa ‘Niyo’ yafatanyije na Aline Gahongayire.

Reba hano indirimbo nshya ya Holy Recall Worship Ministry yitwa "Azahoraho"

Itsinda riri mu ya mbere mu ahimbaza Imana mu Itorero ry’Abangilikani mu Rwanda rya Holy Recall Worship Ministry ryasohoye indirimbo ryise “Azakuraho’’
Holy Recall Worship Ministry igizwe n'abaririmbyi bari mu byiciro bitandukanye
Holy Recall Worship Ministry iri mu matsinda yatangijwe bwa mbere mu Itorero ry'Abangilikani mu Rwanda
Holy Recall Worship Ministry iritegura kumurika album yayo y'amashusho mu gitaramo cy'imbaturamugabo
Umuhanzi Ezra Joas ni we utoza abaririmbyi ba Holy Recall Worship Ministry
Iri tsinda rifite abaririmbyi b'abahanga

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Special pages
. . . . . .