00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

U Rwanda rwujuje icyambu mpuzamahanga ku Kivu, kiruhuza n’ibihugu byo mu Karere

Yanditswe na Nshimiyimana Jean Baptiste
Kuya 2 February 2024 saa 07:32
Yasuwe :

Ku cyambu cyo ku kiyaga cya Kivu [iruhande rw’ahakorera uruganda rwa Bralirwa] kuva mu gitondo kugeza ku mugoroba abantu baba banyuranamo bapakira ibicuruzwa mu bwato ngo buze gufata isafari, ubwo ni ko abacuruzi n’abakiliya na bo bitegura kubona imari izabungura maze buri wese agakomeza gukabya inzozi ze z’iterambere.

Icyambu gishya cyubatswe ku kiyaga cya Kivu mu Karere ka Rubavu, ngo abambutsa ibicuruzwa babijyana mu bihugu bituranye n’u Rwanda cyangwa mu bice bigize Intara y’Iburengerazuba bashobore koroherwa n’izi ngendo.

Mu masaha ya saa Saba kugeza saa Kumi z’umugoroba, ubwato bune bunini cyane butwara ibicuruzwa byajya nko mu modoka 20, buri ku cyambu ndetse nta kanya gasigaye kajyamo ubundi.

Ubwitwa Nowa bwo bwamaze kuzura imizigo, mu gihe iruhande hari ubwo abakarani babarirwa muri 15 bari gupakiramo ibikoresho bya pulasitiki byiganjemo amabase, amasahane n’ibindi. Ubundi bubiri busigaye buracyari aho butegereje kubona umwanya.

Uvanye amaso kuri icyo gice gishaje, hirya hari izindi nyubako nshya zigezweho, ushobora kugira ngo ni kuri ya mipaka ihuriweho yamaze kuzura ku Rusumo n’ahandi, ariko ni inyubako nshya z’icyambu ubu bwato bunini n’ubutwara abagenzi buzajya bupakiriraho ibicuruzwa.

Kuri iki cyambu aho ubwato buzajya buhagarara bupakirwamo ibicuruzwa cyangwa bipakururwamo hafite ubutambike bwa metero zirenga 220.

Aha inkingi nini zihari zigenewe gufata ubwato bunini bwikorera amatoni y’ibicuruzwa ni 12, mu gihe hagiye haba n’ahashobora gufungirwa ubwato buto.

Imodoka zikoreye imizigo zinjirira mu ruhande rwazo kandi zigasohokera ahazo hihariye mu gihe iz’abantu ku giti cyabo na zo zifite aho zigomba kunyuzwa no guparikwa.

Ugeze kuri iki cyambu uhita ubona ko imirimo yo kubaka yarangiye ndetse n’ihererekanyabikorwa hagati y’ikigo cyakoze imirimo yo kubaka n’Akarere ka Rubavu ryararangiye.

Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Akarere ka Rubavu, Ruhamyambuga Olivier, yabwiye IGIHE ko imirimo ijyanye n’icyambu ikorerwa mu gice cyahozeho icyambu gishaje ariko mu bihe bya vuba inyubako nshya zizafungurwa ku mugaragaro hatangire gukorerwa imirimo yo gupakira no gupakurura ibicuruzwa biva cyangwa byerekeza muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo n’ibindi bihugu.

Yagize ati “Cyubakwa hari hasanzwe hari icyambu cyubatse neza, amato n’ibindi bikorwa ntibirarekwa ngo byinjire muri izo nyubako nshya n’ibikorwa remezo bishya. Igice gishya cyuzuye ntabwo kiratangira gukoreshwa.”

“Ibicuruzwa birahaca byinshi bijya muri ibi bihugu duturanye, bijya muri iyi ntara mu gice cy’epfo binyuze mu Kiyaga cya Kivu mu gice cya Rusizi, Nyamasheke na Karongi.”

Iki cyambu cyifashishwa mu koroshya ubucuruzi bukoresha inzira y’amazi cyane ko ari yo ishobora gutwara ibintu byinshi ku nshuro imwe. Ubwato twasanze ku cyambu bujyana ibicuruzwa muri RDC na Rusizi bumwe bushobora gutwara ibintu bigiye mu makamyo 20.

Ruhamyambuga yasobanuye ko abacuruzi bo muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo boroherwa no kunyuza ibicuruzwa byabo ku byambu byo mu Rwanda, ugereranyije no kujya ku byambu by’iwabo biri ahantu kure cyane.

Ati “Murabizi ko duhana umupaka n’igihugu cya Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, kandi Uburasirazuba bwa Congo mu bijyanye n’ubwikorezi n’ubucuruzi bwegereye u Rwanda kuruta uko bajyana ibintu ku byambu by’iwabo mu bilometero birenga 1000, bivuze ngo bakoresha iki gihugu cyacu mu bijyanye n’ubwikorezi nk’ibyambu byacu, yaba imipaka icibwaho n’imodoka, ndetse n’imipaka yo ku mazi.”

“Twubatse icyambu kugira ngo ubucuruzi n’ubwo bwikorezi bubashe kujya ku giciro cyo hasi ku bantu bavana ibintu ku byambu bya Tanzania, Mombasa, mu nganda zigenda zikura mu gihugu cyacu bashobore kubigeza hano mu karere ka Rubavu.”

Ni icyambu mpuzamahanga kigezweho

Ruhamyambuga yatangaje ko iki cyambu cyujuje ibisabwa ku rwego mpuzamahanga kandi kizahuza u Rwanda n’ibindi bihugu byo mu karere ka Afurika y’Iburasirazuba n’Ibiyaga bigari.

Ati “Twujuje icyambu kinini cyane, kigezweho kiri ku rwego mpuzamahanga, cyujuje ibisabwa, kiduhuza n’Igihugu cya Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, ariko gishobora kujya no mu bindi bihugu kuko ikiyaga cya Kivu hari aho kigera kuri Rusizi umuntu akaba yanyuzayo ibintu wenda akabijyana muri Tanganyika, iyo ugeze muri Tanganyika ushobora kubijyana Tanzania na za Zambia n’ahandi.”

Yahamije ko ibicuruzwa bikorerwa mu nganda z’i Rubavu nka Bralirwa n’izindi, hamwe n’izikorera i Kigali n’ahandi “zinyuza ibintu hano zikabigeza muri izo ntara n’ibindi bihugu, ku buryo tubona ko icyo cyambu cyuzuye na cyo kigiye guhindura byinshi mu bukungu bw’igihugu cyacu n’akarere ka Rubavu by’umwihariko.”

Ruhamyambuga avuga ko iki cyambu cyagiye kuzura harateguwe uburyo bworoshye bufasha kuhageza ibicuruzwa burimo imihanda itandukanye yamaze kubakwa.

Kuri iki cyambu hari ububiko by’ibicuruzwa ku buryo umuntu umaze gupakurura ashobora kuba abitsemo ibikoresho bye ndetse hazaba hari n’abakozi b’inzego zitandukanye zifite aho zihurira n’ubucuruzi bwambukiranya imipaka.

Inyigo yari yakozwe mbere yagaragazaga ko iki cyambu kizuzura gitwaye miliyari 7 Frw ariko amakuru IGIHE yamenye ni uko byaje guhinduka ingengo y’imari ikiyongera cyane.

Ahasanzwe hakorerwa imirimo y'icyambu n'ubundi ubwato buri gupakirwamo ibicuruzwa
Imodoka itwaye ibicuruzwa izajya yinjirira aha
Iyi mbuga ya metero zirenga 220 iriho inkingi 12 zizajya zifungirwaho ubwato butwara ibicuruzwa
Izo nkingi ziteretseho icyambu zireshya na metero 50 z'ubujyakuzimu
ku gice cyo hirya hagenewe ubwato buto butwara abagenzi
Mu gihe haba habaye impanuka y'inkongi iyi tiyo y'amazi yakwifashishwa mu kuyazamura bakazimya
Ubu ni ububiko buzajya bubikwamo imari y'abacuruzi
Mu gihe imodoka imaze gupakururwa ibicuruzwa bigiye mu bwato aha ni ho izajya ihinguka isohotse
Izo nkingi ziteretseho icyambu zireshya na metero 50 z'ubujyakuzimu
Izi nzu zigenewe gukoreramo ibiro by'inzego zitandukanye zizaba zifasha mu bikorwa by'icyambu
Hateganyijwe n'inzira zituruka mu mazi zijya hejuru ku cyambu
Harimo n'igice bakanikiramo imodoka zagize ikibazo
Aho bazajya bakanikira imodoka
Hari uburyo bwo kuzimya inkongi no gutunganya amazi akoreshwa mu bwiherero

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .