00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Gahunda y’imiturire mu Rwanda yatangiye kuvugururwa: Ibyo ukwiye kumenya

Yanditswe na Nshimiyimana Jean Baptiste
Kuya 8 May 2024 saa 12:30
Yasuwe :

Minisiteri y’Ibikorwa Remezo yatangaje ko iri mu mavugurura ya politike y’imiturire ndetse n’amabwiriza ajyaye n’imiturire, kubera ibibazo bitandukanye byagaragaye mu ishyirwa mu bikorwa ry’ibyari biteganyijwe muri gahunda z’imiturire zikubiye muri gahunda yo kwihutisha iterambere NST1.

Imibare ya Minisiteri y’Ibikorwa Remezo igaragaza ko Abanyarwanda batuye mu midugudu bagombaga kuva kuri 61% mu 2017 bakagera kuri 80% mu mwaka wa 2024 ariko byagaragaye ko ubu abatuye mu midugudu no muri site zateguwe neza babarirwa muri 65%.

Umuyobozi ushinzwe Politike n’Igenamigambi muri Minisiteri y’Ibikorwa Remezo, Charles Kalinda ubwo yatangaga ibisobanuro imbere ya Komisiyo ishinzwe gukurikirana imikoreshereze y’imari n’umutungo bya Leta, PAC, tariki 8 Gicurasi 2024, yatangaje ko mu bihe bishize hagiye hategurwa site z’imiturire zitujuje ibisabwa kubera kutagira amabwiriza ahamye.

Yagaragaje ko uturere dutandatu gusa ari two dufite igishushanyo mbonera kijyanye n’imikoreshereze y’ubutaka ku buryo abashaka kuhatura badapfa kumenya uko ubutaka bukoreshwa.

Ati “Mwahoze muvuga kuri ziriya site zitagira amazi, zitagira umuriro cyangwa se bikorwa nabi. Ubu tumaze gukora uburyo bw’imiturire [site service strategy] kuko mu by’ukuri nta buryo bwari buhari busobanutse ugasanga n’ahataragera ibikorwa remezo abaturage barabyikorera.”

Ati “Ubu dufite uburyo bugena imiturire ku buryo site yose izatangira gukoreshwa mbere y’uko iturwa, hari amabwiriza ubu ariko ibyo ntabwo byari bihari.”

Yagaragaje ko ibibazo by’imiturire byagaragaye mu ishyirwa mu bikorwa rya gahunda ya Guverinoma y’imyaka irindwi yo kwihutisha iterambere, bizakemurwa na politike nshya y’imiturire n’amabwiriza biri gutegurwa.

Ati “Ikindi ni uko turi kuvugurura politike y’imiturire ndetse n’amabwiriza ajyanye n’imiturire. Ibyo byose birimo kuvugururwa birashingira ku byavuye mu gushyira mu bikorwa NST1, imbogamizi zagaragaye bikaba biduha umurongo muri NST2 ni iki tugomba gukora, ni iki tugomba kuvugurura, ni ibihe byuho birimo, n’uburyo twabikemura.”

Mu mujyi wa Kigali hari site z’imiturire 87 zifite ubuso bwa hegitari 1381. Izi zigizwe n’imiturire isanzwe ijyanye n’ubushobozi bw’abaturage.

Mu ntara zindi hari site 42 zatunganyikwe zifite ubuso bwa hegitari 5113, abantu bagomba kuzatuzwaho neza zikurikiranwa n’inzego zitandukanye.

Hari kandi site 26 ziri mu turere umunani dutandukanye zatunganyijwe ariko ibishushanyo mbonera byazo bitegereje kwemezwa n’Inama y’Abaminisitiri.

Umuyobozi w’Umujyi wa Kigali, Samuel Dusengiyumva yatangaje ko muri site zakozwe zitujuje ibisabwa bagenderaga ku mabwiriza yashyizweho mu 2021 ariko ngo site zari zarateguwe kera.

Ati “Amakuru twagaragarijwe y’ibiburamo turimo kuyakusanya ariko ubundi byari bisobanutse mbere tutarabona amabwiriza.”

Perezida wa PAC, Depite Muhakwa Valens yagaragaje ko hari zite zirenga 10 zagaragajwemo ibibazo birimo ibyo kutagira imicungire y’imyanda.

Ati “ibi byose byaburagamo Mugenda mubihuza mute n’ibikenewe no kuvuga ngo dukoze site yujuje ibisabwa?”

Meya Dusengiyumva yagaragaje ko bagenda bareba aho bitari bakabyuzuzamo, ndetse ngo ubu umushinga wa site y’imiturire ujya mu nama Njyanama byose byabanje kurebwaho.

Ati “Aho bitari dukora ku buryo bigenda bishyirwamo, ibyinshi biroroshye nko kuvuga gukusanya imyanda n’ubundi biba bihari, ibyo gutwara abantu mu buryo bwa rusange bijyana n’uburyo abantu batuye ariko ibidahari duhita tubikora kugira ngo byuzure.”

Kugeza ubu mu Rwanda hari site z’imiturire zirenga 130. Ikigo cy’Igihugu cy’Ubutaka gitangaza ko ibishushanyo mbonera by’uturere 11 ku buryo mu mwaka utaha w’ingengo y’imari hazaba hasigaye uturere dutandatu tuzaba tugikorerwa ibishushanyo mbonera.

Hari gutegurwa politike nshya igenga site z'imiturire inoze mu Rwanda

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .