00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Racine, Alto, Yago na Maranatha family Choir bakoze mu nganzo: Indirimbo nshya za Weekend

Yanditswe na Uwiduhaye Theos
Kuya 4 January 2025 saa 06:24
Yasuwe :

Nk’uko bisanzwe bigenda mu mpera za buri cyumweru, IGIHE ibagezaho urutonde rw’indirimbo nshya z’abahanzi barimo abamaze kugera ku rwego rukomeye n’abakizamuka.

Ikigamijwe ni ugutanga umusanzu mu iterambere ry’umuziki no gufasha abadukurikira kuruhuka no kunogerwa n’impera z’icyumweru. Kuri iyi nshuro abahanzi batandukanye bakoze mu nganzo batanga ibihangano bishya.

Nk’uko bisanzwe twabahitiyemo indirimbo nshya z’abahanzi bo hanze y’u Rwanda yaba muri Afurika no hanze yayo bakoze mu nganzo. Ni indirimbo zigaragara ku musozo w’iyi nkuru.

“He Blessed my life” - Maranatha family Choir

Ni indirimbo nshya ya Maranatha family Choir iri mu makorali ari kuzamuka neza mu Rwanda. Muri iyi ndirimbo aba baririmbyi baba baririmba bagaragaza ko Imana ikunda abantu bayo kandi ibahora hafi.. Iyi ndirimbo bayikoze nk’impano yo gutangira umwaka mushya ku bakunzi babo.

“Time” - Mugaba

Ni indirimbo nshya y’umuhanzi Mugaba. Iri mu rutonde rw’indirimbo ateganya gushyira hanze mu mwaka wose, ziri mu mujyo w’icyo yise “Weekly Madness”. Kuri ubu yashyize hanze “Time’ ariko ateganya gushyira hanze izindi ndirimbo nyinshi. Uyu muhanzi yamenyekanye mu ndirimbo zirimo My Bed, Rewind it, Oh Baby n’izindi.

“Biramvuna” - Alto

Ni indirimbo nshya y’umuhanzi Alto uri mu bamaze iminsi bahagaze neza. Iyi ndirimbo avuga yayikuye ku nshuti ye yamuganirije inkuru yayo mu rukundo agahitamo kubikuramo inganzo.

“Meterese” - Yampano Feat. Bushali

Ni indirimbo nshya ya Yampano na Bushali. Muri iyi ndirimbo aba bahanzi bishyira mu mwanya w’umunyeshuri wakunze umwarimukazi we, kubera ubwiza bwe n’uko yitwara.

“Cheers” - Yugi Umukaraza Feat Ish Kevin

Ni indirimbo nshya y’umuhanzi Yugi yahuriyemo na Ish Kevin. Muri iyi ndirimbo uyu musore aba atanga ubutumwa bubwira abantu gukoresha akanya bafite, bakishimisha uko babishoboye.

“Ntacyo bitwaye” - Nessa Feat Beat Killer

Ni indirimbo nshya ya Nessa na Beat Killer. Muri iyi ndirimbo baba bagaragaza ko mu buzima bwa buri munsi bw’umuhanzi ahura n’ibibazo bitandukanye, nyamara bamwe bakabifata nk’ibisanzwe kubera isura abahanzi basizwe.

“Kwa Mama” - Yago Pon Dat

Ni indirimbo nshya y’umuhanzi akaba n’umunyamakuru Yago Pon Dat. Muri iyi ndirimbo uyu musore yishyira mu mwanya w’umuhungu wakunze umukobwa akaba ashaka kujya kumwereka ababyeyi.

“Ntare” - Red ink Ft Bulldog & Bushali

Ni indirimbo nshya y’umuhanzi Red ink, Bulldog na Bushali. Iri mu ndirimbo zigize album nshya ya Red Ink yise ‘Nyirikamba’. Muri iyi ndirimbo aba bahanzi baririmba bagaragaza ko kugira ngo umuntu yubahwe bituruka ku kuntu ahagaze ku ikofi.

“Okipe” - Chiboo

Ni indirimbo nshya y’umuhanzi Chiboo uri mu bakizamuka. Muri iyi ndirimbo uyu musore aba aririmba ataka umukobwa. Chiboo ni umwe mu bahanzi bamaze kumenyekana mu Rwanda. Uyu musore yamamaye mu ndirimbo zirimo iyo yise “Mbali”.

“Urugo ni urukeye” - Mpano Layan

Ni indirimbo yahimbwe na Rugamba Cyprien ikaba yarasubiwemo n’umuhanzi Mpano Layan uri mu bakiri bato bakora umuziki mu njyana Gakondo.

“Thank You” - Salomon ft Waterfrans

Ni indirimbo nshya y’umuhanzi Ndagiriramana Salomon w’Umunyarwanda muri Afrika y’Epfo, akaba ari naho akorera Umuziki we. Uyu muhanzi aririmba indirimbo zihimbaza Imana.

“Bro” - Racine

Ni indirimbo nshya y’umuhanzi igaragaza uko umuntu agenda ahinduka bitewe n’imyaka. Uyu muhanzi agaragaza ko bigora mu buzima kugira ngo umuntu agire ikintu ageraho.

“Got Damn” - Gunna

“Focus On Me (All The Sexy Girls In The Club)” - Darkoo

“Denial is a river” - Doechii


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .