Igikorwa cyo kwemeza iyi nyubako nk’iya mbere yubatswe mu buryo butangiza ibidukikije mu Rwanda ni igishimangira intambwe imaze guterwa mu kwimakaza imyubakire ibungabunga ibidukikije.
Iyi nyubako iherereye i Nyarutarama mu Karere ka Gasabo, ikoreramo Ikigo gishinzwe Ubuziranenge bw’Ibiribwa n’Imiti, Rwanda FDA.
Ni imwe mu nzu zigize ishoramari rya RSSB, yaguzwe mu 2019, uburyo yubatswemo biri mu byatumye ishorwamo imari.
Kugeza ubu ifite agaciro karenga miliyari 17 Frw nk’uko Umuyobozi Mukuru wa RSSB, Rugemanshuro Regis, yabigarutseho.
Ni inzu ifite ubushobozi bwo gukoresha umuriro muke ugereranyije n’izindi nibura ku kigero cya 15% ku buryo ku mwaka icungura nibura 184.515 kW kuko bimwe mu bitwara umuriro bidakenerwa muri iyi nyubako ndetse ibasha no kuzigama amazi akoreshwa ku kigero cya 47% ku mwaka ugereranyije n’atangwa ku nyubako zisanzwe.
Bimwe mu byashingiweho ngo ihabwe icyemezo kuko yujuje ibisabwa nyuma y’ubugenzuzi bwakozwe na BCA Green Mark (Ikigo cyo muri Singapore) birimo kuba yubatse mu buryo butanga umwuka w’umwimerere, kuba urumuri rw’amatara rudakenerwa igihe cyose bitewe n’imiterere y’iyi nyubako bityo igatwara umuriro muke ugereranyije n’izo biri mu rwego rumwe, iyi nyubako kandi yubatse mu buryo bukumira toni 92 za Carbon zakwangiza ikirere n’ibindi.
Rugemanshuro yavuze ko kuba inyubako yabo ari yo yahawe icyemezo cyo ku rwego mpuzamahanga bisobanuye byinshi mu ishoramari kandi ko mu kubaka bagiye kujya bibanda ku nyubako zitangiza ibidukikije.
Yagize ati “Kuba twabonye iki cyemezo birashimishije, ni igikorwa kijyanye na gahunda ya Leta ndetse n’ibindi bikorwa byakibanjirije mu gushyiraho amabwiriza y’ibigomba gukurikizwa ndetse n’uburyo bworohereza abubaka. Kuba iyi nzu yabaye iya mbere mu Rwanda ni iby’agaciro kuri twe cyane ko turi mu bigo bikora ubwubatsi bwinshi. Ni ikintu tuzakomeza kugenderaho kugira ngo n’izindi zikurikira zibashe kubona iki cyemezo.”
Hari abumva imyubakire nk’iyo bagatekereza ko itwara akayabo nyamara ngo inzu zubatswe muri ubu buryo ntizitwara ibya mirenge kandi na nyuma yo kubakwa ibyiza byazo bigenda byigaragaza nk’uko Umuyobozi muri Sosiyete y’Ubwubatsi ya Real Contractors, Kabera Olivier, yabigarutseho.
Ati “Uburyo twubatsemo iyi nzu habayeho kugabanya umuriro ndetse n’amazi bikoreshwa kandi iyo bigabanutseho birumvikana n’igiciro kiragabanuka n’amafaranga akenerwa mu bikorwa byo gusana no kuvugurura aba make. Ikindi ni uko twakoresheje ibikoresho biboneka mu Rwanda, inzu yubatse muri ubu buryo ishobora kugabanya igiciro gisanzwe ku kigereranyo cya 30%.”
Yatanze urugero ku bikoresho byifashishwa mu gihe hari ubushyuhe bwinshi bizwi nka AC (Climatiseur) kuko zitaba zikenewe muri iyo nzu ndetse n’umuriro wari kuzigendaho kugira ngo zikore n’ibindi bikoresho bidakenerwa mu kubaka.
Umuyobozi ushinzwe Iyubahirizwa ry’Amategeko n’Ubuziranenge mu Kigo cy’Igihugu gishinzwe Imiturire mu Rwanda, Haruna Nshimiyimana, yabwiye IGIHE ko nubwo iyi nzu ari yo yabashije kubona icyemezo hari n’izindi mu Rwanda zatangiye kubakwa mu buryo butangiza ibidukikije nk’Ibitaro bya Butaro n’izindi.
Yavuze ko mu 2019 bari batangiye guhugura abubatsi ibijyanye no kubaka inzu ziri mu cyiciro cyo kutangiza ibidukikije ariko iyo gahunda yakomwe mu nkokora n’icyorezo cya Covid-19.
Avuga kandi ko gahunda ihari ari iyo gukomeza kwigisha Abanyarwanda uburyo bwiza bwo kubaka inzu kandi zifitemo kubungabunga ibidukikije kuko zifasha mu ishoramari.
Yavuze ko abantu bakwiye kwitabira iyi myubakire mu rwego rwo kuzamura inzu ihamye kandi yujuje ubuziranenge ku rwego mpuzamahanga.
Yagize ati “Ibi bivuze ko bishoboka, ni intambwe Abanyarwanda bateye mu kwereka ibindi bihugu icyakorwa mu bijyanye no kubungabunga ibidukikije. Hari benshi baba bumva ari inzozi, bakumva ko bihenze cyane cyangwa ikoranabuhanga rigenewe abazungu gusa nta mwirabura waribasha. Ni ikigaragaza rero ko babibasha ndetse ko n’amikoro iyo ari makeya wabishobora kuko ikiguzi bitwara ntabwo kiri hejuru”
Kwakira iki gihembo bigaragaza ko u Rwanda rugeze kure mu iyubahirizwa ry’amasezerano yasinyiwe i Paris agamije kubungabunga ikirere aho biteganyijwe ko n’inyubako zubakwa zikwiye kuba zitangiza ibidukikije.







TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!