Kuva mu 2017 kugeza ubu, uturere tugera ku icyenda twatangiye gukorera mu biro bigezweho tuvuye mu byari byarubatswe mu myaka yo hambere harimo n’ibyahoze bikoreramo za Superefegitura mbere y’umwaka wa 1994.
Akarere ka Gasabo
Ibiro bijyanye n’igihe by’Akarere ka Gasabo bihereye mu Murenge wa Remera, byatangiye gukorerwamo muri Kanama 2019 bikaba byaruzuye bitwaye agera kuri kuri miliyari 6 Frw.
Biri mu nyubako y’amagorofa atandatu, ikagira umutako w’Agaseke ku gasongero kayo, ibyumba binini 73, icyumba cy’inama kinini cyakira abantu 527 n’ibindi bibiri bito byakira abantu 40. Ikindi kandi ifite imbuga ngari yaparikwamo imodoka 70 na parikingi yo mu nzu hasi ishobora kwakira imodoka 48.


Akarere ka Nyanza
Ibiro bijyanye n’igihe by’Akarere ka Nyanza byatangiye gukorerwamo ku itariki ya 25 Kanama 2017, bikaba byubatse mu Murenge wa Busasamana.
Byuzuye bitwaye amafaranga asaga miliyari imwe na miliyoni 100 Frw. Ibi biro kandi bifite umwanya w’inama hejuru ku nyubako wakwakira abantu 500. Ahari ihema hakwakira abantu 200 naho ahadatwikiriye hakira abantu 300.


Akarere ka Kayonza
Ibiro bijyanye n’igihe by’Akarere ka Kayonza byubatswe mu Murenge wa Mukarange bikaba byaratashywe muri Kamena 2017. Byuzuye bitwaye miliyoni 750 Frw.


Akarere ka Gatsibo
Ibiro bijyanye n’igihe by’Akarere ka Gatsibo byatangiye gukorerwamo mu 2017. Byubatse mu Murenge wa Kabarore bikaba byaruzuye bitwaye miliyari imwe na miliyoni 200 Frw.

Akarere ka Nyamasheke
Ibiro bijyanye n’igihe by’Akarere ka Nyamasheke byubatse mu Murenge wa Kagano byatangiye gukorerwamo mu Ugushyingo 2017 bikaba byaruzuye bitwaye miliyari imwe n’ibihumbi 560 Frw.
Biri mu nyubako y’amagorofa abiri, ikabamo ibyumba 43 byakorerwamo n’abakozi 75 bagize inzego zose z’Akarere. Bifite kandi ibyumba by’inama bitatu n’ubusitani bwitegeye ikiyaga cya Kivu.


Akarere ka Gicumbi
Ibiro by’Akarere ka Gicumbi byubatse mu Murenge wa Byumba bikaba byaruzuye bitwaye agera kuri miliyari imwe na miliyoni 110 Frw ubariyemo no gusana ibyari bisanzwe.
Ibi biro byatashywe muri Nyakanga 2019 bikaba biri mu nzu y’amagorofa abiri kandi ifite parking iri ku buso bwa metero-kare 1,525 bigizwe n’ibyumba 71 by’ibiro n’ibindi byumba by’inama binini n’ibito. Bifite kandi ubushobozi bwo gukorerwamo n’abakozi 112.


Akarere ka Nyabihu
Ibiro bijyanye n’igihe by’Akarere ka Nyabihu byatangiye gukorerwamo mu 2017. Byubatse mu Murenge wa Mukamira bikaba ari inzu y’amagorofa abiri yuzuye itwaye agera kuri miliyari imwe na miliyoni 200 Rwf.


Akarere ka Gakenke
Akarere ka Gakenke ni kamwe mu twubatse ibiro bishya muri iyi myaka irindwi ishize, aho byatangiye gukorerwamo mu 2020 bikaba byubatse mu Murenge wa Gakenke.
Iyi nyubako y’amagorofa abiri yuzuye itwaye arenga miliyari 1 Frw.


Akarere ka Burera
Ibiro bijyanye n’igihe by’Akarere ka Burera biracyari bishya kuko byatashywe ku itariki ya 18 Kamena 2024.
Ibi biro biri mu nyubako y’amagorofa atatu, aho ifite ibyumba 60. Iyi nyubako yuzuye itwaye amafaranga y’u Rwanda agera kuri Miliyari 2,996 Frw, ikaba yubatse mu Murenge wa Rusarabuye.


TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!