00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Impamvu y’icyemezo cyo kubuza kubakisha amakaro yo mu bwogero inzu z’ubucuruzi

Yanditswe na Nshimiyimana Jean Baptiste
Kuya 17 April 2024 saa 08:59
Yasuwe :

Ubuyobozi bw’Ikigo cy’Igihugu gishinzwe guteza imbere imiturire, RHA, bwatangaje ko gukoresha amakaro yo mu bwogero ku nkuta z’inzu z’ubucuruzi bigaragara hirya no hino mu gihugu bigomba guhagarara kuko ibyo bikoresho by’ubwubatsi bifite ahandi byagenewe gukoreshwa.

Hashize imyaka abakorera mu dusantere dutandukanye bavugurura inzu bakoreramo, hamwe bahindura ibisenge, bategeka ibara ry’irange rigomba gukoreshwa mu gihe abandi bahisemo gushyiraho amakaro ku rukuta cyane cyane ku mabaraza.

Ab’i Ngarama bavuga ko irange basigaga ku nzu ryavagaho mu mezi make. Ibi byatumye igiciro cy’inzu z’ubucuruzi ahenshi gihita cyikuba kabiri.

Aba baturage bavuga ko ari itegeko ryaturutse mu karere, mu gihe ibyo gushyira amakaro biri mu ntara yose.

Urwego rw’Abikorera PSF rugaragaza ko ibi ahenshi byakozwe mu murongo w’isuku y’inyubako z’ubucuruzi ariko bitegetswe n’ubuyobozi bw’inzego z’ibanze, mu bikorwa byo gusukura imijyi yabo.

Tariki 11 Mata 2024 Ikigo cy’Igihugu gishinzwe guteza imbere Imiturire, RHA, cyasohoye itangazo rivuga ko hirya no hino mu gihugu hari inyubako ziriho amakaro yo mu bwogero nyamara bidakwiye kuko atagomba gukoreshwa hanze.

Iri tangazo rigaragaza ko uretse no kuba abidakwiye binatanga isura mbi y’imyubakire ku bashyitsi basura igihugu.

Umuyobozi Mukuru wa RHA, Alphonse Rukaburandekwe yabwiye RBA ko batatanze itegeko ryo gusenya izi nyubako ahubwo nta muntu wemerewe kongera gushyira amakaro yo mu bwogero ku rukuta rwo hanze.

Ati “Icyo kibazo cyagaragaye, tugira inama abantu ko batakomeza kubaka bakoresheje ayo makaro adakwiye. Afite uburyo akoreshwa n’aho akoreshwa ni ukugira ngo abantu bubake mu buryo bukwiye hanyuma abari gukoresha ayo makaro mu buryo budakwiye babuhagarike bagirwe inama.”

Umuvugizi w’Urwego rw’Abikorera, Hunde Walter yagaragaje ko ibyo gushyira amakaro yo mu bwogero ku gice cyo hanze cy’inzu z’ubucuruzi byatewe n’uko ari yo yihanganira imvura ntahite atakaza isura.

Hari n’abikorera bo mu turere dutandukanye ngo bajyanwe mu Ntara y’Iburasirazuba mu rugendo shuri kugira ngo bazabikore iwabo.

Rukaburandekwe ariko yasobanuye ko ayo makaro yihanganira amazi afite ingaruka ku bidukikije no ku buzima bwa muntu.

Ati “Ya makaro yihanganira amazi ni ukuvuga ko afite ubwinjirwe buto bw’amazi, amazi agakubitaho yikubita ajya hasi ejo ugasanga wagize ikibazo cy’imyuzure, ku rumuri amakaro burya ntabwo ari ko yakira urumuri kimwe, ayo ngayo ni na yo usanga nyine uyacaho urumuri rukagukubita mu maso. Ibyo byose bigenda bigira ingaruka ari ku bantu no ku bidukikije muri rusange.”

Yanavuze ko nubwo abantu baba babona ahashyizwe ayo makaro hasa neza ariko bisaba gukoresha ayagenewe gukoreshwa hanze.

Ati “Bisa neza iyo byakozwe neza. Ntabwo tuvuze ngo amakaro ntakwiye gukoreshwa, akoreshwa ahabigenewe kugira ngo tutazisanga dufite ari izo ngaruka ku bidukikije no ku buzima bw’umuntu.”

Yagaragaje ko inzu zose uko zubakwa zigomba kuba zakoreshejweho ibikoresho byemewe kandi byujuje ubuziranenge.

Kugeza ubu RHA ivuga ko abantu bari barashyize amakaro yo mu bwogero ku nkuta batazasabwa kuyakuraho ariko ngo bagiye gutangira kugira inama inzego z’ibanze ku mikoreshereze y’ibikoresho by’ubwubatsi kugira ngo bijye bikoreshwa aho byagenewe.

Amakaro yashyizwe ku nzu zimwe z'ubucuruzi ni ayo mu bwogero
Abacuruzi bavuga ko byatumye aho bakorera hasa neza kandi ntibongera kujya bavugurura buri munsi

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .