00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Igice kinini cya Inzovu Mall cyamaze kubona abazagikoreramo mbere y’uko yuzura

Yanditswe na Nshimiyimana Jean Baptiste
Kuya 15 August 2024 saa 07:32
Yasuwe :

Muri Nzeri 2025, uzagera hagati ya Kigali Convention Centre n’Ingoro y’Inteko Ishinga Amategeko, azahasanga inyubako nini cyane yuzuye amaguriro n’ibindi umuntu yakenera mu buzima bwose atavuye aho ari kuko izaba irimo hotel, iguriro rinini kandi rigezweho, ndetse ubu 52% by’inyubako yamaze kubona abifuza kuyikoreramo.

Ni inyubako iri kubakwa ku buso bwa metero kare 40 000, izaba irimo hotel y’inyenyeri enye ifite ibyumba 95, igice kinini cyahariwe ibiro, ahantu hashobora gukodeshwa, amaguriro agezweho, ahantu hacururizwa ibinyobwa n’ibiribwa, za restaurants, ahakorera za banki, amavuriro, ahantu h’imyidagaduro n’ibindi.

Umuyobozi Mukuru wa Duval Great Lakes Ltd, Vicky Murabukirwa, yabwiye IGIHE ko iyi nyubako yatekerejwe kuko u Rwanda ruri mu bihugu bya mbere muri Afurika bisurwa cyane na ba mukerarugendo, kandi isoko ry’amahoteli rigikeneye hoteli z’inyenyeri enye hafi ya Kigali Convention Center.

Iyi nyubako izaba ifite iguriro rigezweho (supermarket) riri ku buso bwa metero kare 3000, munsi yayo hakaba amaduka atandukanye acuruza imyenda, amasaha n’ibindi.

Ati “Umuntu azajya ava muri hotel ahite yinjira mu iguriro (mall) nta gusohoka hanze.”

Mu gice cyo munsi y’ubutaka (basement) hari ako guparika imodoka ishobora kwakira izirenga 450 icyarimwe.

Ibicuruzwa Mpuzamahanga ni yo ntego

Murabukirwa yahamije ko bari mu rugendo rwo kuzareshya inganda mpuzamahanga zikajyana ibicuruzwa byabo muri Inzovu Mall.

Ati “Ubundi intego dufite ni ukureshya abakora ibicuruzwa mpuzamahanga tudafite mu Rwanda, abacuruza ibicuruzwa byinshi nka Lacoste bagafungura hano ariko tugashyiraho n’ibikorerwa mu Rwanda.”

Yahamije ko hafi 52% by’ahazakorerwa hamaze kubona abifuza kuhajya ariko hakinozwa ibyo gusinyana amasezerano.

Hotel Odalys ku isoko ry’u Rwanda

Murabukirwa yavuze ko hotel izaba iri mu Inzovu Mall izaba yitwa Odalys, ikabarizwa mu kigo gishamikiye kuri Groupe Duval.

Iyi hotel ifite amashami mu mijyi itandukanye y’u Bufaransa no mu Burayi, yatangiye gahunda yo kwagurira ibikorwa mu bihugu bya Afurika bikoresha ururimi rw’Igifaransa.

Murabukirwa ati “Hotel yacu izaba yitwa Odalys, ntabwo nshidikanya ko tuzagira abakiliya benshi kuko turi hafi ya Convention Centre kandi u Rwanda ruri ku mwanya wa kabiri muri Afurika mu kwakira ba mukerarugendo batandukanye baza mu Rwanda.”

Yagaragaje ko ibikorwa bya Inzovu Mall bifite uruhare mu guteza imbere ubukungu bw’abaturage n’igihugu guhera igihe imirimo yo kubaka yatangiriye ndetse n’igihe bazaba batangiye “ibikorwa bitandukanye, ibigo by’ubucuruzi bishya bizaza gukorera mu Rwanda. Bizatanga imisoro idukorere imihanda n’ibindi byose, bizatanga akazi ku Banyarwanda kuko urebye dufite ibihumbi 13 by’amaduka.”

Izatwara miliyoni 70$, ndetse ibikoresho bihakoreshwa byose bigurwa ku isoko ry’u Rwanda.

Biteganyijwe ko iyi nyubako izuzura muri Nzeri 2025, “ku buryo umuntu wa mbere nibura azaza guhaha mu Ukuboza 2025.”

Inzovu Mall izaba ikoresha ingufu z’imirasire y’izuba, ifite uburyo bwo gutunganya amazi yanduye ahakoreshwa kimwe n’ayo muri piscine, amatara akoresha amashanyarazi make n’ibindi bifasha kurengera ibidukikije nka gahunda ya Leta ariko inajyanye na politike zigezweho z’abafatanyabikorwa batera inkunga imishinga minini.

Murabukirwa yahamije ko iyi nyubako izazigama amashanyarazi akoreshwa ku ijanisha rya 20%.

Uyu mushoramari yanavuze ko igituma abashoramari mpuzamahanga n’ab’imbere mu gihugu bahitamo gushora mu Rwanda, ari uko hari umutekano n’imiyoborere myiza, ndetse n’amategeko yorohereza abacuruzi n’abikorera gukora ubushabitsi.

Ashima ubuyobozi bw’igihugu bwabagiriye icyizere bukanatanga ubufasha kugira ngo imirimo yo kubaka iyi nyubako itangire.

Uko Inyubako yose izaba iteye

Aho imirimo yo kubaka Inzovu Mall igeze

Uyirimo azaba ari hafi y'ibikorwa remezo bitandukanye
Murabukirwa Vicky, Umuyobozi Mukuru wa Duval Great Lakes Ltd yavuze ko Inzovu Mall izaba irimo amaduka ari ku buso bwa metero kare ibihumbi 13
Iyi nyubako izaba irimo ibintu byose ku buryo ushobora kuhamara iminsi myinshi ubona ibyo ukeneye utahavuye
Inzovu Mall iri kubakwa hafi ya Kigali Convention Centre
Imirimo yo kubaka iyi nyubako biteganyijwe ko izasozwa muri Nzeri 2025
Iki gice kizaba kirimo iguriro rigezweho (supermarket)
Igice giteganyirijwe hotel kizaba ari amagorofa icyenda
Hakora abakozi 400 kandi bose ni Abanyarwanda

Amafoto ya IGIHE: Ingabire Nicole


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .