Impamvu nyamukuru itera iki kibazo ni ukubakisha ibikoresho bitujuje ubuziranenge birimo n’amarangi.
Burya koko kwirinda biruta kwivuza! Ikigo Ubudasa Wall Paints, gikora by’umwihariko imirimo ya nyuma ku nyubako [Finissage], gisanzwe gifite ibikoresho n’imiti bifasha mu kuvura Humidité, cyazanye uburyo bwo gukumira ikibazo cya humidite bakoresheje amarangi asigwa ku nkuta z’inzu imbere n’inyuma.
Ibi byiyongera ku matafari akorwa n’iki kigo yitwa ‘ingagi’ ashyirwa ku musingi w’inzu hanyuma akabasha guhagarika imyuka itera humidite mu butaka, bityo uyakoresheje akubaka ibiramba.
Umuyobozi w’Ubudasa Wall Paints, Umugwizawase Delphine, yabwiye IGIHE ko uburambe bafite mu gukora imirimo yo kunogereza inyubako by’umwihariko gusiga amarangi, bwatumye bashaka ibisubizo bifasha abanyarwanda gukumira ubukonje bwangiza inzu bakoresheje amarangi.
Ati “Abazonzwe na humidite, dufite amarangi tuvangamo imiti irinda humidite. Abasanzwe bafite iki kibazo tubafasha kugikemura. Ni henshi tumaze gufasha abakiriya bacu kandi ikibazo cyabaye amateka”.
Ubudasa Wall Paints yafunguye iduka ry’amarangi n’ibikoresho bigendanye nayo, ari naryo ribarizwamo ibisubizo byose bikenerwa mu bijyanye n’amarangi.
Umugwizawase asobanura ko baje gukemura ikibazo cy’abakiriya usanga binubira kugurishwa amarangi batagizemo uruhare mu kuyategura, bityo ntibabashe kumenya ubuziranenge bwayo, ntibanabashe kugira amahitamo atandukanye ku mabara yaberana n’inyubako zabo.
Kutagira uruhare mu marangi bagiye kugura kandi bituma abakiriya batwara amarangi atuzuye, gutinda kuyahabwa, kwiyishyurira ikiguzi cyo kuyageza ku nyubako, kuba yagira ikibazo bari kuyasiga ntibabone uwabafasha n’izindi mbogamizi.
Ati “Dufite imashini zigezweho zitegura, zikanatunganya amarangi. Umukiriya araza tukamutegurira amarangi ahibereye, akareba ibyo tuvangamo (produits), imiti, ingano y’imiti y’amabara n’ibindi. Dupima ingano y’amarangi ku buryo niba uguze indobo y’ibiro 20 uyitwara ubibona ko ari byo, ikindi kandi amarangi yacu arahendutse”.
Yakomeje avuga ko akandi karusho ari uko Ubudasa Wall Paints Ltd, bakubikira bakanaguha ‘code’ y’irangi waguze ku buryo urikeneye na nyuma y’imyaka 10 waribona.
Umugwizawase yakomeje avuga ko mu gihe bakugurishije amarangi batagutererana, kuko bakurikirana no mu gihe uri kuyakoresha ku buryo habayeho ikibazo bagufasha kugikemura nk’inzobere batakugoye kandi bakanaguha garanti kuko bizeye ubuziranenge bw’amarangi yabo.
Nk’inzobere mu by’amarangi n’ubwiza bw’inyubako, Ubudasa Wall Paints, bagira inama abakiriya yuko amarangi bagurisha yakoreshwa ahantu hatandukanye nko mu byumba, mu ruganiriro n’ahandi. Ibi bikemura ikibazo cy’uko usanga nk’irangi ryo mu cyumba hari abarisize mu ruganiriro, iryo hanze ukarisanga mu nzu.
Umugwizawase ati "Iyo umukiriya abishatse dushobora kumuhugurira abazamusigira amarangi cyangwa natwe tukayamusigira".
Amarangi Ubudasa Wall Paints Ltd bategurira abakiriya babo afite umwihariko wo kuramba [amara igihe aho yasizwe] arozwa iyo yanduye, aratubuka kandi arimo amoko atandukanye uhitamo bitewe n’icyo wifuza kuko imashini y’iki kigo ikora amabara yose wakwifuza n’ingano yayo.
Ubudasa Wall Paints bakora imirimo yo gusiga amarangi haba mu nyubako zo guturamo, izo gukoreramo n’iz’ubucuruzi, gusa bigakorwa mu buryo busa n’ubwihariye.
Hari ugukora ’plafond zigezweho’, gusiga amarangi neza imbere n’inyuma, ibikoni bigezweho, ‘Design’ zongerera inzu ubwiza, kurinda no kurwanya ubukonje ‘Humidite’, ibyumba byiza, ubwiherero n’ibindi.
TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!