00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Umunyarwenya Khaby Lame wamamaye ku mbuga nkoranyambaga yaciye agahigo kuri TikTok

Yanditswe na Uwiduhaye Theos
Kuya 17 Kanama 2021 saa 08:34
Yasuwe :

Khaby Lame [Khabane Lame] wo muri Sénégal uzwi cyane ku mbuga nkoranyambaga zitandukanye ariko by’umwihariko umaze kugira umubare munini w’abamukurikira kuri TikTok, yamaze guca agahigo ko kuba uwa kabiri ukurikirwa cyane kuri uru rubuga.

Uyu musore w’imyaka 21 ubu ufite abantu miliyoni 103,1 bamukurikira, yabaye uwa kabiri ku mubyinnyi w’Umunyamerika Charli D’Amelio ufite abamukurikira miliyoni 122,5. Ubusanzwe akundirwa uburyo yigaragaza kuri uru rubuga ndetse amafoto ye akunze kwifashishwa na benshi mu byitwa ‘memes’.

Yagize abamukurikira barenga miliyoni 100 nyuma y’umwaka n’amezi atanu gusa atangiye kwigaragaza kuri TikTok. Yavuze ko ari iby’agaciro kuri we kuba yageze kuri uru rwego.

Ati “Ni iby’icyubahiro kuba nageze kuri ibi bintu bidasanzwe, bikozwe byoroshye n’umuryango wa TikTok. Nari mfite ishyaka ryo gusetsa abantu kuva nkiri muto. Ndashimira TikTok kuba yampaye urubuga ku Isi yose kugaragariza abantu ikindimo. Nzakomeza gukora nkurikije inzozi zanjye, nzirikana ko nshingiye ku muryango mwiza witeguye kubana no kwishimana nanjye.”

Uyu musore yagiye kuri TikTok ku wa 15 Werurwe 2020 ubwo mu Butaliyani aho asanzwe aba bari muri Guma mu rugo. Yavuze ko yatangiye kujya kuri uru rubuga nyuma yo gutakaza akazi ke kubera icyorezo cya COVID-19. Ni uwa mbere uba mu Burayi ugize abantu barenga miliyoni 100 kuri TikTok akaba uwa kabiri ku Isi yose.

  Reba imwe muri video zakozwe n’umunyarwenya Khaby Lame

Khaby Lame w'imyaka 21 y'amavuko yaciye agahigo kuri TikTok
Uyu musore yamenyekanye kubera urubuga nkoranyambaga rwa TikTok
Yifashishwa n'abashaka gutera urwenya. Aha uyu muntu yatanze igitekerezo agaragaza ukuntu abakinnyi ba Arsenal bitwara iyo babonye umwataka w'ikipe bahanganye

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .