Uyu musore w’imyaka 21 ubu ufite abantu miliyoni 103,1 bamukurikira, yabaye uwa kabiri ku mubyinnyi w’Umunyamerika Charli D’Amelio ufite abamukurikira miliyoni 122,5. Ubusanzwe akundirwa uburyo yigaragaza kuri uru rubuga ndetse amafoto ye akunze kwifashishwa na benshi mu byitwa ‘memes’.
Yagize abamukurikira barenga miliyoni 100 nyuma y’umwaka n’amezi atanu gusa atangiye kwigaragaza kuri TikTok. Yavuze ko ari iby’agaciro kuri we kuba yageze kuri uru rwego.
Ati “Ni iby’icyubahiro kuba nageze kuri ibi bintu bidasanzwe, bikozwe byoroshye n’umuryango wa TikTok. Nari mfite ishyaka ryo gusetsa abantu kuva nkiri muto. Ndashimira TikTok kuba yampaye urubuga ku Isi yose kugaragariza abantu ikindimo. Nzakomeza gukora nkurikije inzozi zanjye, nzirikana ko nshingiye ku muryango mwiza witeguye kubana no kwishimana nanjye.”
Uyu musore yagiye kuri TikTok ku wa 15 Werurwe 2020 ubwo mu Butaliyani aho asanzwe aba bari muri Guma mu rugo. Yavuze ko yatangiye kujya kuri uru rubuga nyuma yo gutakaza akazi ke kubera icyorezo cya COVID-19. Ni uwa mbere uba mu Burayi ugize abantu barenga miliyoni 100 kuri TikTok akaba uwa kabiri ku Isi yose.
– Reba imwe muri video zakozwe n’umunyarwenya Khaby Lame



TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!