Bimwe mu byatunguranye ni umunyarwenya Patrick Salvado wageze i Kigali igitaramo kibura iminota 20 ngo kirangire biba ngmbwa ko hitabazwa Sintex agataramira abari bagitegereje uyu munyarwenya uri mu bakomeye mu Karere ka Afurika y’Iburasirazuba.
Iki gitaramo gisoza Seka Fest cyabaye kuri iki Cyumweru tariki ya 4 Ukuboza 2022 mu nyubako ya Kigali Convention Centre cyaranzwe n’ibikorwa bitandukanye byanyuze abacyitabiriye.
Generation Z ya Fally Merci yitezweho byinshi ku hazaza mu bijyanye no gutera urwenya mu Rwanda
Abanyarwenya bagize Gen-Z Comedy bagaragaje ko ejo hazaza hazaba heza mu gutera urwenya mu Rwanda kubera uburyo bamaze gutera intambwe mu bitaramo bitandukanye bamaze igihe bitabira.
Aba banyarwenya bakiri bato batozwa na Fally Merci binyuze mu cyo yise Generation Z ikora ibitaramo bibiri mu cyumweru, aba banyarwenya bamaze kumenyera ibitaramo bikomeye bibera mu Rwanda banyuze benshi bari bitabiriye iki gitaramo gisoza Seka Fest.
Nk’uko bisanzwe aba banyarwenya babanzirizwa na Farry Merci ugenda mu mujyo w’igitaramo yahereye kuri Clement ukora inkirigito, akurikirwa na Muhinde, Kaduhire waturutse i Gicumbi akaba umukobwa uri muri Gen-Z comedy, Umuyange waturitse Kayonza, Pilote wavuye i Rubavu, Admin w’i Gicumbi.
Inzira Arthur Nkusi yanyuzemo kugira ngo ageze OB Amponsah, Celeste Ntuli na Loyiso Gola mu Rwanda
Aba banyarwenya baturutse mu mu bihugu bitandukanye bya Afurika bashimiye Arthur Nkusi wabatumiye mu Rwanda bakahatamira ku nshuro ya mbere.
Arthur Nkusi avuga ko aba banyarwenya yagiye ababona kuri Instagram akabandikira nubwo bamwe batindaga kumusubiza, gusa nanone Patrick Salvado yagize uruhare rukomeye mu kubahuza kuko we yari yamaze kubatumira muri Uganda bituma inzira ibageza mu Rwanda yoroha.
Yaba OB Amponsah waturutse muri Ghana, Celeste Ntuli na Loyiso Gola bo muri Afurika y’Epfo batunguwe n’uburyo ibintu byo mu Rwanda bigendera ku murongo ndetse n’isuku ya Kigali inyura buri wese uhageze bwa mbere cyangwa atahaheruka.
Amponsah yagize ati "Uziko ugera mu muhanda uri kugenda ukagira isoni, urireba ugasanga ni wowe usa nabi, ukareba ugasanga umuhanda n’ibiwukikije birakurusha gusa neza, ubu ndasubira mu rugo nabaye mushya, mushimire umukuru w’igihugu pe."
Patrick Rusine yagaragarijwe urukundo rukomeye
Mu gihe cyashije Arthur Nkusi yavuze ko hari igihe bigeze gufata Rusine bamwise muto bamushyira ku rubyiniro agezeyo akora ibitandukanye ni byo batekerezaga ku buryo byagoye umunyamahanga wari umukurikiye.
Ibi byatumye uyu munyarwenya uri mu bakunzwe mu Rwanda aza akurikiye OB Amponsah waturutse muri Ghana, nk’ibisanzwe Rusine ntava ku rubyiniro atagize amafaranga atahana uyu mugoroba nabwo yashimiwe ku byishimo yatanze ahabwa make avuga ko ari itike imusubiza aho yavuye nubwo avuga ko asigaye ahembwa menshi ariko ntiyayasiga.
Rusine yahaye akazi gakomeye Loyiso Golo waturutse Afurika y’Epfo, gusa nk’umunyarwenya w’umuhanga unabimazemo igihe kinini nta byatinze ko ahita yigarurira imbaga y’abari bamukurikiye.
Loyiso yakurikiwe na Celeste Ntuli na we wo muri Afurika y’Epfo, uyu mugore wishimiwe bikomeye cyane, yagarutse ku rukingo rwa Covid-19 uburyo abantu babanje kurutinya nyamara ubu bakaba bakiriho ntacyo rwabatwaye.
Uyu mugore yagarutse ku bigenderwaho kugira ngo umugore ahitemo umugabo abwira abagore guterwa ishema n’imibiri yabo.
Aba banyarwenya bakurikiwe na Kigingi waturutse i Burundi yavuze ko yari akumbuye gutaramira i Kigali yaherukaga mu myaka ibiri ishize.
Kigingi yavuze ko ari byinshi byahindutse i Kigali ariko na we aje yarahindutse kuko atakiri wenyine yazanye umugore we Marina Mataratara akaba yanamuherekeje muri iki gitaramo.
Gutinda kwa Patrick Salvado, byahaye amahirwe Sintex yo gutarama
Umunyarwenya Patrick Salvado uri mu bakomeye mu Karere ka Afurika y’Iburasirazuba yageze i Kigali atinze dore ko igitaramo cyatangiye akiri mu ndege iva Juba muri Sudani y’Epfo imuzana i Kigali.
Salvado yageze i Kigali igitaramo kibura iminota 20 ngo kirangire gusa bamwe mu bari bacyitabiriye bahitamo kumutegereza kugeza ahageze.
Muri uwo mwanya Arthur Nkusi yahaye yahamagaye umuhanzi Sintex wari muri iki gitaramo ataramira abitabiriye iki gitaramo binyuze mu ndirimbo ze zitandukanye zirimo You, Why, Twifunze, Hand of God n’izindi.
Nyuma y’iminota 40, Patrick Salvado yageze muri Kigali Convention Centre yakiranwa urugwiro cyane, dore ko yari akumbuwe cyane.
Abari bicaye inyuma byabaye ngombwa ko bigira imbere kugira ngo babashe kumukurikira neza, ibijyanye n’imyanya y’icyubahiriro ntibyongera kwitabwaho muri ako kanya.
Salvado wamaze iminota 30 ku rubyiniro yasabye imbabazi kubera ubukererwe atebya agira ati "Munyihanganire natinze ariko nanjye sinjye ni umupilote w’indege wabiteye, Kigali nari mbakumbuye cyane byari kumbabaza iyo ntababona uyu munsi."
Salvodo yashimiye abaturarwanda ku rukundo bamweretse, yasabye abari bamukurikiye gukora cyane akaba ari byo bashyira imbere kurusha ibindi.
Aha yagize ati “Ubu umugore wanjye arabizi habanza amafaranga na we agakurikira kandi nkunda ko abyumva neza amafaranga agura umunezero, kuko no mu rusengero bagusaba gutanga icya 10 cy’ibyo winjiza.”
Iki gitaramo cyarangiye bamwe bibagiwe ko umunsi warangiye kubera ibyishimo bahawe n’abanyarwenya batandukanye bo mu Rwanda n’abanyamahanga kuva ku saa moya n’igice.
Arhur Nkusi yashimiye abitabiriye ibi bitaramo bibiri by’urwenya bya Seka Fest 2022 ndetse n’urukundo bamweretse uyu munsi abasaba kuzabana na we no munsi iri imbere.


































Amafoto: Shumbusho Djasiri
TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!