00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Will Ferrell wamamaye i Hollywood ari i Kigali

Yanditswe na Uwiduhaye Theos
Kuya 23 July 2024 saa 03:14
Yasuwe :

Will Ferrell uri mu bihangange muri sinema ya Hollywood muri Amerika, ari mu Rwanda ndetse yagiranye ibiganiro n’abantu batandukanye bafite aho bahuriye na sinema.

Uyu mugabo wamamaye muri filime zitandukanye yaba mu kuzikora no kuzikina, yagiranye ikiganiro n’abakinnyi ba filime, abafata amashusho ndetse n’abashora imari muri sinema. Ari i Kigali ku butumire bwa Kwetu Films ya Eric Kabera uzwi mu gutunganya filime.

Ikiganiro Will Ferrell yagiranye n’abari bitabiriye, cyibanze ku rugendo rwe muri sinema n’inama agira abantu bashaka kuyinjiramo.

Mu kiganiro na Eric Kabera watumiye uyu mugabo n’abo bazanye mu Rwanda, yavuze ko bamenyanye binyuze mu nshuti ye bikaza kurangira bagiranye ibiganiro ari na byo byatumye baza mu Rwanda.

Ati “Ntabwo baje kundeba gusa ahubwo bagombaga guhura n’abandi ndetse no kuba bareba niba hari ikintu kuza mu Rwanda byabafasha mu gukora filime nshya. Namenyanye na bo binyuze mu nshuti yanjye, njya muri California mbaganiriza ku Rwanda mbereka ko ibyaruvugwagaho byahindutse abantu bishimiye kugira ubuzima bushya ndetse n’iterambere.’’

Ange Nina Muvunyi wamamaye muri filime y’uruhererekane yitwa ‘Indoto Series’, mu kiganiro na IGIHE yavuze ko kimwe mu bintu yigiye kuri Ferrell, ari ukudacika intege.

Ati “Byonyine kuba nicaranye n’abanyabigwi navuga ko ikintu gikomeye. Bantinyuye. Nabonye buri kimwe cyose gishoboka, icya mbere bigomba kuba ukudacika intege. Kuba umuhanzi biragora uba uvuga uti ‘ntabwo nzi aho ngomba kunyura ngo ngere aho nifuza kugera[...] ukumva ushaka buno buzima busanzwe bwo kwiga ugakora mu biro ariko na none umutima ushobora kukubaza cya kintu wiyumvamo’. Icyo nize, ni ukuvuga ngo aha ni ho ndi nta handi ngomba kujya.’’

Yakomeje avuga ko nta mishinga ihari azakorana n’aba bagabo, ariko ko hari impamvu yatumye bahura, bityo akaba yizeye ko na byo hamwe n’Imana bishoboka.

Chico Berry uri mu batunganya amashusho, yavuze ko ikintu yize ku kiganiro bagiranye na Ferrell ari uko umuntu agomba guhangana n’imbogamizi ahura na zo mu kazi ke ka buri munsi.

Will Ferrell afite ibihembo bitanu bya Emmy Awards na bine bya Primetime Emmy Awards ndetse mu 2011 yahawe icya ‘Mark Twain Prize for American Humor’ kiri mu bihembo bikomeye muri Amerika.

Mu 2015 yahawe inyenyeri y’abanyabigwi muri ‘Hollywood Walk of Fame’. Uwo mwaka British GQ yamugize umunyarwenya uhiga abandi mu Bwongereza.

Uyu mugabo wamamaye muri filime z’urwenya zitandukanye guhera mu myaka yo mu 1990, yakinnye izirimo ‘Elf’ yo mu 2003, ‘Anchorman’ yagiye hanze mu 2004, ‘Kicking & Screaming’ yo mu 2005’, ‘The Other Guys’ yo mu 2010, ‘Get Hard’ yagiye hanze mu 2015 na ‘Barbie’ yo mu 2023 inagaragaramo Ncuti Gatwa.

Ferrell kandi yagaragaye mu zindi filime zitari iz’urwenya zirimo ‘Stranger than Fiction’ yo mu 2006, ‘Everything Must Go’ yo mu 2010, ‘Downhill’ yo 2020 n’izindi zitandukanye. Guhera mu 1995 kugera mu 2002 yakinnye mu Kiganiro cy’Urwenya, Saturday Night Live (SNL) kiri mu bikundwa muri Amerika.

Will Ferrell yageze mu Rwanda ari kumwe n’abarimo Jon Turteltaub na we wamenyekanye mu kuyobora filime zitandukanye muri Amerika. Uyu na we yamamaye mu kuyobora ifatwa ry’amashusho ya filime za Walt Disney Studios, zirimo ‘3 Ninjas’ yagiye hanze mu 1992, ‘Cool Runnings’ yo mu 1993’, ‘Instinct’ yo mu 1999,’National Treasure’ yo mu 2004 n’izindi zitandukanye.

Abantu batandukanye bafite aho bahuriye na sinema bari bitabiriye ku bwinshi
Ferrell na Jon Turteltaub ubwo bari bari kuganira na Eric Kabera ndetse n'abo bakorana
Will Ferrell na Jon Turteltaub ubwo bageraga aho batangiye ikiganiro
Will Ferrell (wambaye ishati y'umweru) ni icyamamare i Hollywood
Will Ferrell ni ubwa mbere ageze mu Rwanda

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .