Eric Barbier ari guhatana muri ibi bihembo biri mu bikomeye cyane mu Bufaransa, bikaba bigiye kuba ku nshuro ya 46.
Ahatanye n’abandi barimo Olivier Assayas wayoboye “Wasp Network”, Hannelore Cayre na Jean-Paul Salomé bayoboye “La Daronne” ndetse n’abandi.
Ibi bihembo byatangiye gutangwa mu 1976, bitangwa mu ijoro ryahawe inyito ya “Nuit des César”, ryaberaga i Paris buri mwaka muri Gashyantare.
Filime ya Emmanuel Mouret yitwa ‘Love Affairs’ ni yo iri mu byiciro byinshi aho iri muri 13. Ibi bihembo uyu mwaka bizatangwa ku wa 12 Werurwe 2021.
Eric Barbier w’imyaka 60, yayoboye izindi filime zamamaye zirimo “Promise at Dawn”, “The Last Diamond”, “The Serpent”, “Toreros” and “Le Brasier” n’izindi nyinshi.
Muri Kanama 2020, Isabelle Kabano wakinnye muri Filime ‘Petit Pays’, yahawe igihembo mu iserukiramuco rya ‘Film Francophone d’Angoulême’ rikomeye mu Bufaransa.
Iri serukiramuco ryatangiye tariki 28 Kanama 2020 risozwa ku wa 2 Nzeri 2020. Ryanerekaniwemo iyi filime ya Gaël Faye.
Filime ya Gaël Faye ivuga ku mateka y’ubuzima bwe ndetse yubakiye ku gatabo gato yabanje kwandika, ivuga ku mwana wavukiye i Burundi; abyarwa n’Umunyarwandakazi w’impunzi n’umuzungu w’Umufaransa.
Abenshi mu bakinnye muri filime ya Gaël Faye biganjemo Abanyarwanda, kuko bitatu bya kane by’abari bashinzwe tekiniki mu ifatwa ry’amashusho yayo na 95% by’abayikinnye bakomoka mu rwa Gasabo.
Guhera tariki 14 Mutarama 2019 filime ishingiye ku gitabo cya Gaël Faye yise ‘Petit Pays’ yatangiye gukinirwa mu Karere ka Rubavu, aho yakozwe n’Umufaransa Eric Barbier biciye muri studio yitwa Jerico.


TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!