USA: Harvey Weinstein wamamaye mu gutunganya filimi yahamijwe ibyaha byo gufata ku ngufu

Yanditswe na Twarabanye Venuste
Kuya 24 Gashyantare 2020 saa 10:08
Yasuwe :
0 0

Urukiko rukuru rwo muri Leta ya New York muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika, rwahamije Harvey Weinstein wamamaye mu gutunganya filimi muri Hollywood ibyaha byo gufata ku ngufu abagore n’abakobwa yakinishaga filimi.

Urukiko rukuru rwo muri Leta ya New York rwamuhamije icyaha cyo mu rwego rwa mbere cyo guhatira imibonano yo mu kanwa, Miriam Harey wari umwungirije mu bijyanye no gutunganya filimi mu 2006.

Ni icyaha gihanishwa igihano kuva ku myaka itanu kugeza kuri 25 y’igifungo. Hari ikindi cyaha yahamijwe cy’umugore yafatiye muri Hotel y’i New York mu 2013 gihanishwa igihano kitari munsi y’imyaka ine.

Icyakora Weinstein w’imyaka 67 y’amavuko yahanaguweho ibindi byaha bitatu birimo bibiri bikomeye byo mu rwego rwa mbere byashoboraga gutuma afungwa burundu. Nyuma y’urubanza uwo mugabo yasubijwe mu buroko gufungwa by’agateganyo mu gihe ategereje isomwa ry’urubanza ku Itariki 11 Werurwe 2020.

Aracyakurikiranyweho ibyaha by’abagore babiri bo muri leta ya Los Angeles yafashe ku ngufu mu 2013. Abagore barenga 80 barimo ibyamamare mu gukina filimi n’abana bamusabaga ubufasha ngo abagire ibyamamare bashinja uyu mugabo kubakorera ihohoterwa rishingiye ku gitsina.

Gukurikiranwa k’uyu mugabo byatijwe umurindi n’ubukangurambaga bwiswe MeToo bukangurira abagore kujyana mu butabera abagabo bakomeye bitwaza icyo bari cyo bagahohotera abagore.

Weinstein yamenyakanye cyane muri filimi yiswe Pulp Fiction yo mu 1994 ivuga ku byaha by’ubujura, iyitwa The English Patient yo mu 1996 na Shakespeare in Love 1998 zombi zivuga ku rukundo.

Haleyi, wakoraga kuri imwe mu mateleviziyo Weinstein yavuze ko yamuhohoteye ubwo yamutumiraga mu nzu ye iri Manhattan. Yatanze ubuhamya avuga ko yamujyanye ku buriri akamwikubaho. Ni mu gihe Mann yavuze ko yamusuzuguraga cyane mu mubano wabo utarimo imibonano mpuzabitsina kugeza ubwo amufashe ku ngufu mu 2013.

Michelle Simpson Tuegel uhagarariye abahohotewe, mu rukiko yavuze ko yizeye ko n’abandi bagore barakomeza kuzana abakora ihohotera rishingiye ku gitsina mu nkiko.

Ati "Imbaraga umuntu yaba afite zose turi mu bihe bishya. igihe cya #MeToo kije gutamaza abakoresha imbaraga bafite mu guhohotera abagore."

Miriam Haley ubu ufite imyaka 42 y’amavuko avuga ko yahohotewe na Harvey ytwaje kumufasha kuguma mu kazi ke ko kumwungiriza. Yamufashe ku ngufu ku itariki 10 Nyakanga 2006.

Harvey yahamijwe ibyaha byo gufata ku ngufu yagiye akorera abagore mu bihe bitandukanye

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Special pages
. . . . . .