00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Urubuga rwa King James rugiye kunyuzwaho filime y’ubuzima mpamo bw’abarimo ibyamamare

Yanditswe na Uwiduhaye Theos
Kuya 21 April 2022 saa 08:54
Yasuwe :

Umuririmbyi Ruhumuriza James wamenyekanye nka King James yagiranye amasezerano na Zaba Missed Call usanzwe azwi muri filime ziganjemo iz’urwenya yo kunyuza ku rubuga rw’uyu muhanzi rwa Zana Talent, filime mpamo [reality show] ivuga ku buzima bw’abantu batandukanye yayihurijemo.

Ni amasezerano yasinywe ku gicamunsi cyo ku wa Gatatu, tariki 20 Mata 2022, kuri Kigali Marriott Hotel.

Iyi filime yiswe ‘Love and Drama’, Zaba Missed Call yayihurijemo abarimo Nkusi Lynda wikuye muri Miss Rwanda ndetse banavugwa mu rukundo, Umukundwa Clemence witabiriye Miss Rwanda 2019, umwe mu bayobozi bakomeye mu Rwanda, we ubwe n’abandi bantu batandukanye. Igizwe na episode 10 zizaba zigize season ya mbere n’ibindi bizakurikiraho 10 bizaba bigize iya kabiri.

Iyi filime ivuga ku buzima mpamo bw’abayirimo bose burimo urukundo ruvugwa hagati ya Zaba na Lynda Nkusi, ubuzima bwa Umukundwa, impamvu ya nyayo yatumye Nkusi ava muri Miss Rwanda n’ibindi bitandukanye nk’uko Zaba Missed Call yabyivugiye.

Yagize ati “Hazaba harimo inkuru zisanzwe zihari ariko tukavuga n’ibindi abandi batazi. Nk’urugero twabonye ko Nkusi yivanye muri Miss Rwanda ariko ntituzi niba atwite cyangwa arwaye SIDA. Ukaba wasanga yaragiyemo agiye gutwika ikindi hari abatekereza ko nkundana nawe kandi wasanga atari byo ahubwo ari akazi. Ibyo byose birimo. Hari ibindi bice bizamo n’ibindi byamamare.”

Yavuze ko harimo ibyamamare bitatu abantu batakeka ko byagaragara muri iyi filime ariko bakazatungurwa no kubabona.

King James yabwiye IGIHE ko yagiranye amasezerano na Zaba Missed Call kubera ko ‘Love and Drama’ ari filime buri wese afitiye amatsiko, kandi bikaba bizatanga umusaruro ufatika ku basanzwe ari abakinnyi ba filime mu Rwanda.

Ati “Nibaza ko atari njye gusa ufitiye amatsiko iriya filime. Twese dufite amatsiko muri rusange y’ibintu bikubiyemo. Njyewe rero nyuma yo kubibona nishimiye ko byacaho, kuko nzi ko abantu bazabikunda, ni ibintu byiza byateguwe.”

King James yavuze ko atatangaza amafaranga yishyuye Zaba kugira ngo iyi filime ayishyire kuri Zana Talent, ariko kandi ngo hari ijanisha ry’amafaranga ahabwa uwazanye igihangano.

Uyu mukinnyi wa filime yavuze ko uretse ko uretse iyi filime ‘Love and Drama’ kuri uru rubuga hazajya hanacaho filime izagaragaza ukuri ku idini ya Islam. Ni filime avuga ko bahisemo gutegura biturutse ku myumvire abantu bafite kuri Islam.

Zaba yavuze ko batekereje gukorana na King James kuko ari umuntu wazanye igitekerezo cyiza kandi gikwiriye gushyigikirwa cyane ko izindi mbuga z’abanyamahanga na zo bari kwifashisha ntacyo zirusha urw’uyu muhanzi.

Ati “Ntekereza ko igihe kigeze ngo Abanyarwanda tugire imbuga zacu. Nk’ubu ntabwo tuzi umuntu dukorera wo kuri YouTube kandi n’ubundi amafaranga badukata ni menshi kurusha ayo James akata. Abanyarwanda bazagera aho bumve ko YouTube atari ngombwa.”

Umuntu ushaka kureba iyi filime azishyura 5000 Frw akoresheje uburyo butandukanye burimo ubwa Mobile Money ku rubuga Zanatalent arebe iyi filime kugeza irangiye.

King James na Zaba Missed Call ubwo basinyaga ku masezerano y'imikoranire
King James yagiranye amasezerano na Zaba Missed Call yo gucuruza filime ye yise “Love and Drama”
King James yahaye ikaze abantu bose bashaka gukoresha urubuga rwe
King James amaze iminsi atangije urubuga runyuzwaho indirimbo, filime n'ibindi bitandukanye
Zaba Missed Call yavuze ko kuri Zana Talent hazaba harimo na filime igaragaza ukuri ku Idini ya Islam

Amafoto: Shumbusho Djasiri


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .