Umunyarwandakazi agiye kugaragara muri filime y’uruhererekane yo muri Hollywood

Yanditswe na Uwiduhaye Theos
Kuya 20 Ukwakira 2019 saa 02:19
Yasuwe :
0 0

Iradukunda Belle Oceanne usanzwe uba i Los Angeles muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika, agiye kugaragara muri filime nshya yo gusetsa y’uruhererekane izajya ica kuri televiziyo ya BET yiswe ‘Sistas’.

Uyu mukobwa w’imyaka 22 azagaragara muri iyi filime ya Holllywood izatangira guca kuri televiziyo ku wa 23 Ukwakira.

‘Sistas’ ni imwe muri filime z’uruhererekane zanditswe inakorwa na Tyler Perry uri mu batunganya filime bakomeye muri Hollywood.

Iradukunda wakinnye muri iyi filime yagaragaye mu zindi zirimo ‘Living with the dead’, ‘Till death do us part’, ‘Shifty business’ n’izindi zitandukanye.

Yabwiye The New Times ko yahuye na Tyler Perry watunganyije iyi filime, mu buryo butangaje.

Ati “Icyo ngomba kuvuga ni uko ari umugisha nagize. Biratangaje uko nahuye na we. Nari nagiye mu gikorwa muri Amerika cyari cyateguwe na nyina wa Beyonce witwa Tina Knowles.”

Yakomeje avuga ko Perry ariwe waje akamusanga aho yari ari akamwibwira. Ngo ntabwo yahise amenya uwo ariwe nyuma uyu mugabo amaze kugenda undi yasubije ubwenge ku gihe ahita yibuka uwo ari we.

Yongeyeho ati “Ikiganiro gito nagiranye na we cyatumye ngira amahirwe yo kwitabira ijonjora ry’abakinnyi b’iyi filime yari ari gutegura. Twaraganiriye ambaza icyo nsanzwe nkora mubwira ko ndi umukinnyi wa filime[…] nagize amarangamutima ndarira ndi kumubwira ukuntu nagiye mbura amahirwe yo gukina muri filime zitandukanye uko nagiye nirengagizwa, mubwira ko nakomeje guhanyanyaza.”

Perry ngo yamuteye imbaraga amubwira ko adakwiriye kugira ikibazo kandi ko atagomba guhagarika ibyiyumviro byo gukina filime afite.

Ngo yafashe nimero za telefone ze, nyuma y’iminsi umwe mu bo bakorana muri studio ya Tyler Perry Studios aramuhamagara.

Muri iyi filime akinamo ari umwe mu batanga ibinyobwa mu kabari.

Uyu mukobwa ari gutegura no kuza mu Rwanda kurangiza imishinga itandukanye ya filime ahafite.

Iradukunda Belle Oceanne asanzwe akora n’ibikorwa byo kumurika imideli. Mu 2018 yakije umuriro kuri John Bunyeshuri utegura Kigali Fashion Week avuga ko yamwibye igitekerezo cya Kigali International Fashion week, uyu mugabo na we abyamaganira kure.

Iradukunda Belle Oceanne asanzwe akora n’ibikorwa byo kumurika imideli

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Kwamamaza