Umunyamategeko wa Harvey Weinstein, yavuze ko ubuzima bwe bumeze nabi

Yanditswe na Uwiduhaye Theos
Kuya 18 Nzeri 2019 saa 05:00
Yasuwe :
0 0

Umwunganizi mu mategeko w’ikirangirire muri sinema Harvey Weinstein, ushinjwa gufata ku ngufu abagore n’abakobwa, yavuze ko uyu mugabo ubuzima bwe bwose bwamaze kwangizwa ku buryo atazongera kuba uwo yari we ukundi.

Uyu munyamategeko wunganira Harvey mu birego byo gufata ku ngufu abagore n’abakobwa ari kwitegura kuzajya imbere y’urukiko umwaka utaha. Mu kiganiro aherutse gukora yavuze ko uyu mukiliya we wahoze atunganya filime ubuzima bwe bwamaze kwangizwa nyuma y’uko abagore barenga 70 bose bamushinjije.

Yabivugiye mu kiganiro caygiye hanze kuri uyu wa Kabiri yagiranye n’umunyamakuru wa CBS News, Gayle King, uyu munyamategeko witwa Donna Rotunno yavuze ko yizera ko uko byagenda kose ku birego bibiri bisigaye by’abagore bamushinja kubafata ku ngufu ‘Azaryozwa ibyo ashinjwa mu buryo buremereye’.

Ati “N’ubwo yatsinda, ubuzima bwe bwose bwamaze kwangizwa, n’ubwo yaba yarabikoze cyangwa se yaragambaniwe niko kuri. Kandi uko kuri ibyo twakora byose dushobora gusohoka mu rukiko twahanaguweho ibyaha, ariko ntazongera kuba Harvey Weinstein ukundi.”

Rotunno yanabajijwe ku bukangurambaga bwa Me Too bwatangijwe mu 2017 n’abagore barimo Gwyneth Paltrow, Salma Hayek, Ashley Judd na Lupita Nyong’o, bashinjaga Harvey Weinstein kubafata ku ngufu we akabihakana.

Umunyamakuru aramubaza ati ‘Numvise ko wavuze mu by’ukuri utizera cyangwa ngo ushyigikire ubukangurambaga bwa Me Too?’

Mu gusubiza ati “Nibyo, birenze kuba naba umuntu ubishyigikiye, ntekereza mu nzira zitandukanye ko hari ibyiza bya Me Too kandi narabivuze ariko ikimbangamira kuri ubu bukangurambaga, butuma rubanda babona uruvugiro bakavuga ibitekerezo bishakiye.”

Uyu munyamategeko yavuze ko yizera ko Weinstein azahanagurwaho ibyaha aregwa.

Ati “Uburyo nzakoresha mu kumuburanira nyine ni ukubanza nkiga ku byo aregwa nkamenya ibyo aribyo nkanamenya niba ari ibintu twagaragaza ko nta shingiro bifite cyangwa niba birifite.”

Yakomeje avuga ko afite ibihamya bizatuma atsinda urubanza, avuga ko hari itandukaniro hagati y’ibicumuro n’ibyaha, kuri we yemeza ko uyu mugabo atigeze afata aba bagore ku ngufu.

Harvey Weinstein agiye kumara imyaka ibiri ahanganye n’ibirengo byaturutse mu bagore n’abakobwa batandukanye bamushinja ko yabafashe ku ngufu abandi bakavuga ko yabakoreye ihohotera rishingiye ku gitsina mu buryo butandukanye. Ibirego byose arabihakana ariko benshi bavuga ko bafite gihamya.

Ibi birego bitangira gucicikana Harvey Weinstein yahawe akato ndetse yakumiriwe burundu mu ihuriro ry’abahanga mu gutunganya amashusho haba aya filime, ibiganiro by’itangazamakuru ndetse no mu byiciro byose byo gucuruza no gukwirakwiza filime.

Ubuyobozi bw’iri huriro ryitwa Producers Guild of America [PGA] bwatangaje ko Harvey Weinstein akumiriwe kugeza igihe azavira ku Isi. Icyo gihe BBC yatangaje ko Umuyobozi wa PGA yavuze ko “ibikorwa by’ubusambanyi no guhohotera abagore bishinjwa Weinstein bidakwiye kwihanganirwa na gato”.

Ibirego n’ubuhamya bushyira Harvey Weinstein mu majwi ko akunda by’ikirenga gusambana no gukorakora abakobwa bwatanzwe mu bihe bitandukanye gusa bwafashe indi ntera mu ntangiriro z’Ukwakira 2017.

Abagore n’abakobwa bazwi muri sinema barimo Lupita Nyong’o n’Umwongerezakazi Lysette Anthony uvuga ko uyu mugabo yamufashe ku ngufu ahayinga mu 1980.

Lupita we yavuze ko ibikubiye mu buhamya bwe byabaye mu 2011 ubwo yari yatumiwe mu rugo rw’uyu mugabo i Connecticut, akamusaba kumukorera ’massage’ mu cyumba cye. Yongeyeho ko yabyanze ariko Weinstein akamutungura akuramo ipantaro ako kanya, niko guhita ahindukira akava aho.

Nyong’o yavuze ko icyamuteye gutinyuka kubivuga nyuma y’imyaka yose ishize ari uko n’abandi bagore bamaze kubitangaho ubuhamya, harimo n’abemeje ko yabafashe ku ngufu.

Harvey w’imyaka 65 yahise yegura ku buyobozi bw’ikigo cya The Weinstein Co ndetse icyo gihe yanajyanywe mu kigo gifasha abasaritswe no gukunda imibonano mpuzabitsina muri Arizona. Yirukanwe mu kigo cya Academy of Motion Picture Arts and Sciences ndetse umugore bashakanye witwa Georgina aramuta.

Weinstein ni we washinze ikigo gitunganya amashusho kizwi nka Miramax ari kumwe n’umuvandimwe we Bob mu 1979. Yakoze filime zamenyekanye cyane zirimo iyitwa "The Crying Game," "Pulp Fiction," "The English Patient" ndetse na "Good Will Hunting."

Harvey Weinstein ngo yangirijwe ubuzima bwe bwose
Donna Rotunno uburanira Harvey Weinstein

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Special pages
. . . . . .