Umukinnyi wa filime Naya Rivera wahoze akundana na Big Sean yaburiwe irengero

Yanditswe na Uwiduhaye Theos
Kuya 9 Nyakanga 2020 saa 04:55
Yasuwe :
0 0

Naya Marie Rivera wigeze gukundana n’umuraperi Big Sean yaburiwe irengero nyuma yo kujyana n’umwana we w’umuhungu koga, uyu mwana akaza gusangwa wenyine hafi y’ubwato bari barimo.

Uyu mukinnyi wa filime w’imyaka 33 ku wa Gatatu nibwo yakodesheje ubwato ari kumwe n’umuhungu we w’imyaka ine, Josey Hollis Dorsey, nyuma y’amasaha atatu uyu mwana aza gusangwa wenyine abusinziriyemo.

Naya Marie Rivera yari yagiye ku kiyaga cya Piru cyo mu Majyepfo ya California koga nk’uko CBS Los Angeles yabitangaje.

Umuhungu we Josey Hollis Dorsey yabwiye ubuyobozi bwo mu gace bari bagiye kogeramo ko nyina yasimbutse ubwato akagwa mu mazi ntagaruke.

Abazobereye mu gushaka abantu barohamye mu mazi batangiye gushaka uyu mugore ariko n’ubu ntaraboneka, ndetse bitangiye gukekwa ko yaba yapfuye.

Isakoshi ya Naya Rivera yasanzwe mu modoka ye harimo n’uruhushya rwo gutwara imodoka; imodoka ye yari iparitse hafi yaho bari bagiye kwigadagadurira we n’umuhungu we. Umwana we yajyanywe mu muryango we mu gihe nyina agishakishwa.

Naya Rivera yakundanye na Big Sean baza gutandukana. Nyuma yaje gukundana n’umukinnyi wa filime Ryan Dorsey banasezerana kubana ariko mu 2018 baratandukana, ariko bafitanye umwana w’umuhungu ari nawe wari uri kumwe n’uyu mugore ubwo yaburirwaga irengero.

Uyu mugore yaburiwe irengero nyuma yo kujyana n'umuhungu we mu bwato akaza kubusimbuka
Naya Rivera yakundanye igihe kinini na Big Sean nyuma baza gutandukana

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Special pages
. . . . . .