Amakuru y’urupfu rwa Bruce Glover yabanje kuvugwa ubwo umuhungu we, Crispin Glover yashyiraga ku mbuga ze amafoto menshi ya se, aho benshi batekereje ko yaba yitabye Imana.
Crispin Glover waciye amarenga ko se yapfuye, asanzwe ari mu bakinnyi ba filime bakomeye i Hollywood, aho yamamaye muri filime nyinshi zirimo ‘American God’s’.
Aya makuru y’urupfu rwa Bruce Glover yemejwe n’umuhagarariye watangarije TMZ ko nubwo amakuru y’urupfu rwe amenyekanye ubu, hashize iminsi bibaye kuko yitabye Imana ku itariki 12 Werurwe 2025.
Ntihigeze hatangazwa icyahitanye Bruce Glover uretse ko bivugwa ko yaba yarazize urupfu rutunguranye.
Bruce Glover wari umaze igihe yaragiye mu kiruhuko cy’izabukuru atagikina filime, ni umwe mu bakunzwe muri sinema mu myaka yashize.
Yamamaye muri filime zirimo nka ‘Diamonds Are Forever’, ‘Stunts’, ‘Walking Tall’, ‘Die Hard:Dracula’, ‘Simon Says’ n’izindi nyinshi.
Yitabye Imana afite imyaka 92 y’amavuko. Asize abana babiri barimo Crispin Glover umenyerewe mu gukina filime hamwe na Michael Leigh Glover.

TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!