TMZ yatangaje ko impapuro zajyanywe mu rukiko zigaragaza ko umugore wa Cooper Barnes, Liz Stewart, yareze umugore witwa Jessica Ray. Yavuze ko Jessica Ray ari umugore utagira umugabo wimukiye hafi y’aho batuye.
Liz yavuze ko Jessica amaze iminsi agerageza kureshya Cooper, amwandikira bya hato na hato ndetse akagerageza kumutumira iwe ari wenyine mu rugo.
Atanga urugero rw’aho Jessica yandikiye umugabo we, amubwira ati “Bwira umugore ajye kuryamisha umwana noneho mu gihe ari muri ibyo uze muri Jacuzzi iwanjye tuganire twenyine.”
Ubundi butumwa Liz avuga ni ubwo Jessica yandikiye Cooper, amubwira ngo “Ngwino iwanjye umfashe gufungura iri cupa rya ‘vin’.”
Liz yavuze ko uyu mugore ajya anarenga imbibi z’urugo rwe akaza gukinira imbere y’urwa Cooper.
Ubwo Cooper n’umugore bizihizaga isabukuru y’umwana wabo w’umukobwa w’imyaka umunani, ngo uwo mugore yaje aho bayizihiriza hari ubwogero rusange yambaye bikini.
Liz avuga ko Jessica akomeje iyo myitwarire byamusenyera urugo ndetse bikangiza n’umwuga w’umugabo we wo gukina filime.
TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!