Icyicaro gikuru cya Marvel Studios gihererereye muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika mu mujyi wa Burbank, ubarizwa muri leta ya California.
Mu 1939 ni bwo Umunyamerika Martin Goodman yatangije ikinyamakuru Timely Publications cyakoraga ibitabo ku nkuru zishushanyije nyuma kiza guhabwa izina rya ‘Marvel Comics #1’.
Iyi sosiyete yibandaga mu kwandika inkuru zivuga ku bantu bafite imbaraga z’akataraboneka (Super Heroes).
Icyo gihe muri Timely Productions yayoborwaga na Goodman, hakoragamo Joe Simon na Jack Kirby . Baje gushinga indi sosiyete ikora inkuru zishushanyije yitwa DC.
Icyo gihe na Stan Lee wabaye kimenyabose kubera izi filimi z’abantu bafite imbaraga zidasanzwe (Super Heroes) yakoraga muri iyi sosiyete.
Guhera mu 1939 Marvel Comics #1 yasohoye inkuru zishushanyije zamamaye cyane nka Captain America, Fantastic four, Miss America, Spiderman n’izindi nyinshi zitandukanye. Ibi bisobanuye ko nyinshi mu nkuru twabonye muri filime za Marvel zabanje kwandikwa kera cyane.
Mu 1961 Marvel Comics #1 yaje guhindurirwa izina yitwa Marvel gusa naho guhera mu myaka ya 1970 Marvel yagiye igirana amasezerano na zimwe mu nzu zitunganya sinema nka Paramount Pictures, Universal Pictures n’izindi zitandukanye ngo zibashe gukora, zinacuruze filimi mu nkuru zanditswe na marvel.
Izi filime zarakozwe ariko inyinshi ntizakundwa cyane nk’uko byari byitezwe.
Mu 1993 Marvel yaje kwihuza n’ikigo cya Toy Biz cyakoraga ibikinisho bya bamwe mu bakinnyi bagaragara mu nkuru zishushanyije, maze bihinduka Marvel Films yari ifite gahunda yo gutangira studio ikora filime zishingiye ku nkuru zishushanyije za Marvel.
Mu 1996 Marvel yaje guhindura izina yitwa Marvel Studios ndetse mu Ukwakira 1998 basohora filime yabo yambere yitwa ‘Blade’ yakinnyemo Wesley Snipes nk’umukinnyi w’imena.
Blade yakurikiwe na X-men mu 1999, Hulk, Spiderman, Iron man n’izindi nyinshi zakozwe mu myaka itandukanye yakurikiyeho.
Muri 2008 Marvel studios yahimbye Isi yitwa ‘Marvel Cinematic Universe’ ihuriramo aba super heroes nka The Widow, Iron Man, Hulk, Captain Amerika, n’abandi bose bajya bahurira muri filime zitandukanye nka Avengers.
Ibi bisobanura ko abakinnyi bakinye muri filimi zindi za Marvel nka X-men, Fantastic Four, Blade n’indi zitandukanye batajya bahurira muri filime imwe n’abakina muri Avengers kubera ko bifatwa nk’aho bataba mu Isi imwe ya Marvel Cinematic Universe.
Tariki 31 Ukuboza 2009 Sosiyete itunganya amashusho ya Walt Disney yaguze Marvel ku giciro cya miliyari 4$ maze ihita ihinduka ishami ryabo.
Ubu kuva yatangira, Marvel Studios imaze gusohora filimi zigera kuri 70. Kuva muri 2008 ubwo filime ya iron I yasohokaga, filime zo muri Marvel Cinematic Universe zonyine zimaze kwinjiza agera kuri miliyari 25$.



TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!