Ubuzima bwa Sonia Mutako, umukinnyi wa filime wakuranye inzozi zo gukora mu ndege

Yanditswe na Uwiduhaye Theos
Kuya 1 Mata 2021 saa 02:36
Yasuwe :
0 0

Sonia Mutako uzwi muri filime ‘Indoto Series’ nka Betty ni umwe mu bakobwa bagezweho bari mu ruganda rwa sinema ndetse bamwe bamukundira ikimero cye n’uko yitwara imbere ya camera.

Uyu mukobwa w’imyaka 24 yivuga nk’ukunda amahoro, udakunda kubangamira abantu kandi ukunda kwishima igihe cyose. Yasoje amashuri yisumbuye gusa ntabwo aratangira kaminuza.

Mu kiganiro yagiranye na 1K Studio, yagaragaje ko kera yumvaga azaba umukozi wo mu ndege gusa ubu akaba atarakabya inzozi yahoranye kuva kera akiri muto.

Ati “Nari mfite inzozi zo kuzakora mu ndege ariko na none ndacyari kubyigira ngo ndebe ko nabigeraho. Ntekereza ko nzabikora.”

Mu buzima bw’uyu mukobwa yatangiye gukina ikinamico akiri muto ari nabyo byamuhaga icyizere ko azashobora gukina filime.

Ati “Niyumvisemo gukina filime nkiri umwana kuko nkiri mu mashuri abanza nayisumbuye nakinaga amakinamico. Nyuma nibwo natekereje ko najyaga mbikora kandi mbikunze.”

“Kuba icyamamare biranshimisha. Hari igihe mba ngenda mu muhanda ukabona abantu baransuhuje bakambwira bati turagukunda, biranshimisha cyane.”

Kuba yaratangiye kumenyekana mu bihe bya Covid-19, Mutako avuga ko byatewe n’uko aribwo yabihaye umwanya uhagije.

Ati “Nashakaga gukina filime ariko nkabura umwanya wo kubikora. Twari turi muri ‘Guma Mu Rugo’ nibwo nabonye umwanya wo kureba filime nyarwanda nshaka kureba ngo ese bakina gute ? Nibwo nagize igitekerezo cyo kwinjiramo nitabira itoranywa ry’abakinnyi ba filime mbona ndakomeje. Filime ya mbere nagaragayemo ni ‘Indoto’.”

Avuga ko kimwe mu bintu byamugoye gukina muri filime ari ugukina ari umubyeyi mukuru ufite umwana benda kungana.

Ati “Gukina filime ntabwo byoroshye, bisaba ubuhanga n’ubumenyi, niyo mpamvu habaho gutoranya abakinnyi basanga ibyo bashaka ko ukina utabishoboye bakubwira kuzagaruka ubutaha. Ni nayo mpamvu wumva ko biba byasabye izindi mbaraga, bisaba ubumenyi no kuba iyo mpano uyifitemo. Ikintu cya mbere kigorana ni ukujya imbere ya camera.”

Inama ikomeye aha urubyiruko ni ukwitinyuka no kugerageza kugaragaza impano rwifitemo.

Sonia Mutako yinjiye muri filime biturutse kuri COVID 19
Sonia Mutako akina mu Ndoto series aho akina yarihebeye umusore witwa Muhire
Sonia Mutako ni umwe mu bakinnyi ba filime bagezweho mu Rwanda

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .