Trezzo Mahoro akomeje kwandika izina muri filime iri mu zigezweho kuri Netflix

Yanditswe na Uwiduhaye Theos
Kuya 29 Gashyantare 2020 saa 06:39
Yasuwe :
0 0

Nyuma ya Ncuti Gatwa wubatse izina muri filime yitwa ‘Sex Education’, yaciye ibintu kuri Netflix, undi munyarwanda witwa Trezzo Mahoro nawe ari mu bagezweho ku Isi yose muri filime iri guca kuri uru rubuga.

Trezzo Mahoro yavukiye mu Rwanda gusa aba muri Vancouver, muri Canada. Yatangiye kwiyumvamo ibyo gukina filime ari mu mwaka wa nyuma w’amashuri yisumbuye.

Yamamaye muri filime zitandukanye zirimo "The Magicians" yakinnyemo yitwa Ralphie, “The X-Files” yakinnyemo yitwa Crewman ya Fox, "iZombie" yakinnyemo yitwa Darius, ubu agezweho muri filime Nyamerika yitwa ‘To All the Boys: P.S. I Still Love You’ ica kuri Netflix akinamo yitwa Lucas.

Iyi filime ni igice gishya kuko yabanjirijwe n’ikindi cyitwaga ‘To All the Boys I’ve Loved Before’ yagiye hanze muri 2018.

Yanditse ikomowe ku gitabo cy’umwanditsi w’Umunyamerika witwa Jenny Han, yayobowe na Michael Fimognari yandikwa na Sofia Alvarez na J. Mills Goodloe.

Ivuga ku nkuru y’umukobwa wagiye akunda abahungu bagiye bahura mu bihe bitandukanye, akajya abandikira amabaruwa noneho rimwe murumuna we aza kuyafata ayoherereza ba bahungu batanu baba barakundanye na we.

Umwe muri bo akaza kumubwira ngo bakundane ariko ari ukubeshya bagira ngo batere ishyari umukobwa baba basanzwe bakundana uba wamwanze, agace ka mbere karangira aba bombi baratangiye gukundana bya nyabyo.

Mu gace ka kabiri barakomeza bagakundana ariko hakaza undi muhungu bari baroherereje ibaruwa akanamusubiza nyuma bakaza guhurira ahantu bakagerageza gukundana ariko umukobwa akaza gusanga bitakunda.

Trezzo Mahoro[Lucas] aba ari umwe mu nshuti z’uyu mukobwa ubusanzwe witwa Lana Condor uba akinamo yitwa Lara Jean, aba ari mu bo yigeze gukunda ndetse akanamwandikira ariko Lucas akamwanga kuko aba ari umutinganyi.

Trezzo Mahoro afite imyaka 23. Icyo ahuriyeho na Ncuti Gatwa nawe uherutse kwamamara cyane muri Sex Education ndetse ukurikirwa n’abasaga miliyoni ebyiri kuri Instagram, n’uko muri izi filime zatumye bamenyekana cyane bose bazikinamo ari abakundana bahuje ibitsina [abatinganyi].

Reba agace gato ka ‘To All the Boys: P.S. I Still Love You’, filime iri ku bica bigacika kuri Netflix yakinnyemo umunyarwanda

Trezzo Mahoro ni umwe mu bakina filime bamaze kwamamara ku rwego mpuzamahanga
Trezzo Mahoro[Lucas] na Lara Jean ukina muri iyi filime ari umukinnyi w'imena

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Special pages
. . . . . .