Tom Cruise agiye gukinira filimi mu isanzure

Yanditswe na Umwali Zhuri
Kuya 6 Gicurasi 2020 saa 10:00
Yasuwe :
0 0

Umukinnyi wa filimi muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika, Tom Cruise, agiye gufashwa na NASA, Ikigo cy’Abanyamerika gishinzwe iby’isanzure, hanyuma akorere filimi mu isanzure.

Kuri uyu wa Kabiri nibwo NASA yatangaje ko iri gukorana na Tom Cruise ku buryo bakorera filimi mu isanzure. Ni filimi izakorerwa mu gice kiberamo ibikorwa byo kugenzura ibyogajuru n’ubushakashatsi, International Space Station.

Kuva mu 2000, abahanga mu by’isanzure bagiye basimburana muri icyo gihe ndetse hari n’abakererarugendo babaga bishyuye agatubutse bemerewe kujya kuhasura. Filimi nke nizo zakiniwe mu byogajuru zirimo IMAX yo mu 2002 yagizwemo uruhare na Cruise hari na Apogee of Fear yakinwe mu 2012.

Ntabwo biramenyekana uburyo Cruise azagenda n’igihe azagira mu isanzure cyangwa se niba hari abandi bantu bazaba bari kumwe.

Kugeza ubu, u Burusiya nicyo gihugu cyonyine gifite ubushobozi bwo kujyana no kuvana abantu mu isanzure, gusa SpaceX na Boeing bamaze igihe kinini bari gukora ikoranabuhanga ribashisha Amerika kwisubiza ubwo bushobozi.

Tom Cruise yamenyekanye cyane muri filime y’ibice byinshi yitwa "Mission Impossible", igice cya gatandatu cyayo cyagiye ahagaragara mu 2018. Tom Cruise yakinnye mu zindi filime zizwi zirimo iyitwa "The Mummy"; Jack Reacher; Edge of Tomorrow n’zindi.

Tom Cruise ni umwe mu bakinnyi bakomeye muri Sinema ku Isi

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Special pages
. . . . . .