Televiziyo ya CBeebies isusurutsa abana bakiri bato yatangiye kugaragara kuri StarTimes

Yanditswe na Eric Tony Ukurikiyimfura
Kuya 2 Nyakanga 2020 saa 09:55
Yasuwe :
0 0

Guhera ku wa Gatatu tariki ya 1 Nyakanga 2020, Shene ya televiziyo ya CBeebies ibarizwa muri Sosiyete ya BBC, yatangiye kugaragara kuri StarTimes ndetse iboneka ku Mugabane wose wa Afurika.

CBeebies ni shene ya televiziyo yamamaye ndetse yegukanye ibihembo byinshi bitandukanye kubera ibiganiro bikundwa n’abana kandi bikizerwa n’ababyeyi. Ifasha cyane abana bose mu mikurire n’uburere bwabo kuva bakivuka kugeza ku myaka itandatu mu rwego rwo gushyigikira iterambere ryabo.

Gahunda zayo z’uyu munsi zibanda ku byangombwa umwana akenera ku munsi. Ibiganiro bya mu gitondo kare bibafasha gutegura umunsi udasanzwe, ibikurikiyeho n’ibyo kurwanya bikibanda ku myigire ifasha abana bitegura gutangira amashuri, bikurikiwe n’imyidagaduro y’abana bakuze mu gihe nimugoroba haba ibiganiro bibategurira kujya kuryama.

Isi ya CBeebies yuzuyemo amabara, inkuru, ubuvumbuzi cyangwa gusetsa mu gihe abakunzwe (characters) nka Charlie na Lola cyangwa Teletubbies bafasha abana kwagura ibitekerezo byabo. Mister Maker ifasha abana kwiyongera ubumenyi ndetse hari n’imikino irimo udushya abana bashobora gukina mu gihe televiziyo izimije.

Gahunda z’iyi shene zirimo Hey Duggee, Go letters cyangwa In the Night Garden zifasha abana kwagura impuhwe, gusobanukirwa ubwoko butandukanye bw’imibanire, bibigisha kumenya byinshi ku Isi no kuzamura ubumenyi bwabo bwo gukemura ibibazo. Bituma ababireba batumva gusa abandi bantu, ahubwo banasobanukirwa ibijyanye n’inyamaswa n’ibidukikije.

CBeebies isusurutsa abana bakiri bato yatangiye kugaragara kuri StarTimes

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Special pages
. . . . . .