Sushant Rajput, icyamamare muri sinema yo mu Buhinde yapfuye

Yanditswe na Bukuru JC
Kuya 14 Kamena 2020 saa 02:51
Yasuwe :
0 0

Icyamamare muri gukina filime mu Buhinde, Sushant Singh Rajput, yasanzwe yapfiriye mu nzu yabagamo mu mujyi wa Mumbai, bigakekwa ko yabaya yiyahuye.

Uyu mukinnyi wamenyekanye muri filime no mu biganiro bitandukanye kuri televiziyo, yamenyekanye cyane muri filime ya siporo yiswe MS Dhoni: The Untold Story, aho agaragaramo nk’umukinnyi wa cricket.

Rajput w’imyaka 34 apfuye nyuma y’iminsi mike uwahoze amufasha mu buhanzi bwe (manager) na we apfuye mu cyumweru gishize.

Minisitiri w’Intebe w’u Buhinde, Narendra Modi ni umwe mu babajwe cyane n’urupfu rwa Rajput, aho yavuze ko ari umujyambere ugiye kare.

Rajput filime yaherukaga kugaragaramo ni iyitwa Chhichhore, yasohotse umwaka ushize.

Urupfu rwa Rajput ruje mu gihe abakunzi ba filime zo mu Buhinde bacyunamiye abandi bakinnyi bakomeye barimo Rishi Kapoor na Irrfan Khan bapfuye muri Mata uyu mwaka.

Polisi yo muri Mumbai yatangaje ko Rajput ashobora kuba yiyahuye

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Special pages
. . . . . .