StarTimes yazirikanye abakunzi ba filime z’uruhererekane

Yanditswe na Uwiduhaye Theos
Kuya 10 Nyakanga 2020 saa 07:41
Yasuwe :
0 0

Sosiyete y’Ikoranabuhanga, StarTimes, igiye gutambutsa filime zakunzwe cyane ku Isi z’uruhererekane zirimo ‘To Die for Love’ ndetse na ‘Since I Found You’.

Izi filime zizanyuzwa kuri ST Novela E plus mu mpera za Nyakanga 2020. Nka ‘To Die for Love’ izatangira kunyuzwa kuri iyi shene guhera ku wa 21 Nyakanga 2020 guhera ku wa Mbere kugeza ku Cyumweru saa Moya n’igice z’umugoroba.

Iyi filime ivuga ku nkuru y’urukundo rw’umukobwa witwa Aarohi n’umusore witwa Deep Raichand. Ni filime igaragaramo urukundo rw’amacenga hagati yabo bombi ku buryo bigera naho kuvushanya amaraso.

‘Since I Found You’ yo izatangira gutambutswa guhera ku wa 27 Nyakanga guhera saa mbili na 40 z’umugoroba, aho izajya itambutswa guhera ku wa Mbere kugeza ku wa Gatanu.

Ivuga ku Muyobozi Mukuru wa Sosiyete witwa Nathan Capistrano ufite imyaka 40. Uyu mugabo aba adaca ibintu ku ruhande ndetse akora icyo yumva ashaka adatewe impungenge n’ibyo asabwa cyangwa imbogamizi yahura nazo kandi atajya yemera impamvu iyo ariyo yose n’ubwo yaba itanzwe n’abo akunda.

Nyuma aza kubona ko n’ubwo afite ubukungu ariko ari wenyine, ndetse agatangira kugira ibibazo by’ihungabana. Ahura n’umukobwa witwa Dani Cobarrubias bagatangira gukundana. Muri iyi filime abantu bazabonamo amasura basanzwe bazi cyane kuri StarTimes nka JC de Vera, ukina ari Ethan muri ‘The General’s Daughter’ nayo yanyuraga kuri ST Novela E plus.

Ukuriye Ishami ry’Iyamamazabikorwa muri StarTimes, Vlady Terimbere, yavuze ko bakoze ibi bashaka kudabagiza ababakurikira.

Ati “Twumva ko abadukurikira by’umwihariko abakunzi ba Telenovela bazishimira ubwoko butandukanye bwa filime twabahitiyemo. Ni gutyo, filime ebyiri zo mu bihe byashize zashyizweho icyarimwe.”

StarTimes niyo ya mbere muri Afurika, ifite abafatabuguzi miliyoni 13 bakoresha ikoranabuhanga rigezweho ryo kureba amashusho (DVB-Digital Video Broadcasting) na miliyoni 20 bakoresha OTT mu bihugu birenga 30.

Ifite shene zirenga 600 zihuza izo zo muri Afurika hamwe n’izindi mpuzamahanga ndetse n’izo mu Bushinwa. Icyerekezo cy’iyi sosiyete ni “Ni ukwiyemeza ko buri muryango w’Abanyafurika ushobora kubona, kubasha kugura, kureba no gusangira ubwiza bwa Televiziyo yo mu buryo bugezweho.”

Since I Found You ni filime iteye amatsiko
To Die For Love igiye gutangira gutambutswa kuri StarTimes

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Special pages
. . . . . .