‘Sincerely Daisy’ yabaye iya kabiri yaciye kuri Netflix yo muri Kenya nyuma y’ingufi yitwa Poacher, izacishwa kuri StarTimes ku wa 2 Mutarama 2021.
Iyi filime yayobowe na Nick Mutuma, ihuriyemo abanyempano benshi mu bitabiriye irushanwa rya The Next Superstar rizwi cyane muri Kenya.
Ni filime ivuga ku nkuru y’umukobwa witwa Daisy waragazaga ko afite ejo heza nyuma yo kwitwara neza mu bizamini bisoza amashuri yisumbuye.
Nubwo yatsindaga neza, ibintu bisubira irudubi nyuma yo kumenya ko kujya kwiga hanze bitazakunda kubera ko iwabo badafite ubushobozi bwo kumurihira.
Nyuma atangira guhura n’ibibazo bitandukanye birimo ibijyanye n’umubano we n’umuhungu bakundana, umuryango ndetse n’inshuti ze.
Iyi filime irimo abakinnyi ba filime icumi Mbeki Mwalimu, wamamaye muri Selina, Sam Psenjen wakinnye muri Sue na Jonnie, Jackie Matubia, wamamaye nka Jolene muri Tahidi High na Muthoni Gathecha wamamaye muri filime nyinshi mpuzamahanga n’izo muri Kenya. Harimo amasura mashya nka Foi Wambui na Brian Abajah.
‘Sincerely Daisy’ izatambutswa kuri StarTimes ku wa 2 Mutarama 2021, guhera saa Moya na 50 z’umugoroba kuri ST Sino Drama. Iyi filime yafashwe amashusho inatunganywa mu gihe cy’icyumweru. Yakinnwe mu Giswahili ariko mu kwerekanwa kwayo hazaba hariho amagambo ayisobanura mu Cyongereza.


TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!