Startimes igiye kwerekana filime ‘The Queen of Flow’ yahatanye muri Emmy Awards

Yanditswe na Uwiduhaye Theos
Kuya 28 Ugushyingo 2019 saa 05:13
Yasuwe :
0 0

Filime y’uruhererekane yitwa ‘The Queen of Flow’ yahatanye muri Interantional Emmy Awards igatwara igihembo cya Telenovela igiye gutangira kwerekanwa kuri Startimes.

Izajya yerekanwa kuri ST Novela E plus, herekanwe buri gace kayo buri munsi saa moya n’iminota 50 z’umugoroba guhera ku wa 15 Ukuboza 2019.

‘The Queen of Flow’ ivuga ku kwihorera k’umukobwa ufite impano mu muziki ugirwaho ingaruka kubera kugirirwa ishyari no kwikunda k’umusore yakunze ariko ntabimubwire.

Yeimy Montoya uba ari umukinnyi w’imena ni umukobwa uba acisha bugufi kandi afite impano ndetse n’inzozi zo kuzaba umuririmbyi mu bihe bizaza, afashwa n’ababyeyi be.

Gusa, umusore yakundaga aramugambanira akamwiba ibikorwa bye ndetse agatanga ubuhamya butari bwo amushinja bigatuma afungirwa i New York ndetse ababyeyi be bakaza no kwicwa n’umucuruzi ukomeye w’ibiyobyabwenge iwabo.

Nyuma y’imyaka 17, Yeimy agaruka mu buzima busanzwe akareka buri kimwe ahubwo akagira umutima wo gushaka kwihorera ku bantu bose bamugiriye nabi.

Ubwo iyi filime yerekanwaga muri Colombia, yarakunzwe bikomeye. Bwa mbere yerekanwe kuri televiziyo ya mbere muri iki gihugu ndetse iri muri filime zo muri iki gihugu eshanu zarebwe cyane mu myaka itanu ishize.

Lily Meng, ushinzwe itumanaho muri Startimes yagize ati “Twizera ko ‘The Queen of Flow’ yakoze akazi keza mu kugaragaza inkuru yo kwihorera nta washidikanya ko yari ikwiriye igihembo nk’iki cya Emmy.”

Startimes yerekanye izindi filime z’uruhererekane nka ‘Asintado’, ‘The Blood Sisters’ na ‘Lost Hearts’.

Ifite amafatabuguzi meza atuma ushobora kuba wareba n’imipira itandukanye yo muri shampiyona z’i Burayi nka Bundesliga, Ligue 1, Copa Italia ndetse by’umwihariko na Europa League.

‘The Queen of Flow’ ivuga ku kwihorera k’umukobwa ufite impano mu muziki ugirwaho ingaruka kubera kugirirwa ishyari no kwikunda k’umusore yakunze ariko ntabimubwire.

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Kwamamaza