Shema yakoze filime ikebura abagera mu mahanga bakirengagiza impanuro z’ababyeyi

Yanditswe na Uwiduhaye Theos
Kuya 21 Kanama 2020 saa 08:32
Yasuwe :
0 0

Shema Divine yatangiye gushyira hanze filime y’uruhererekane yise ‘Regretting’ bisobanuye ‘Kwicuza’ ikubiyemo ubutumwa bw’urukundo no kumvira inama umuntu agirwa cyane cyane n’ababyeyi.

Ni filime ya mbere yanditse bivuye mu nkuru ya nyayo kuko ibyo agarukaho hari uwo byabayeho. ‘Regretting’ igizwe n’insanganyamatsiko eshatu zitandukanye.

Shema yavuze ko filime ye y’uruhererekane izaba irimo inyigisho nyinshi ariko cyane cyane iziganisha ku rukundo.

Yagize ati “Iyi filime igamije kwereka abakobwa cyangwa se n’abahungu ko mu gihe babuze uwo bakundanye nta mpamvu yo kwiyicira ubuzima.”

Iyi filime inahanura urubyiruko ruri koherezwa mu bihugu byateye imbere guhaha ubumenyi, usanga iyo rugezeyo ruri kure y’ababyeyi rwikora ibyo rushatse bigatuma rwibagirwa indangagaciro za Kinyarwanda.

Ibi yabitekereje kubera ko nawe aba mu Bushinwa bityo akaba akunda kubona benshi byabayeho.

Ati “Rero muri iyi filime tubereka ingaruka zo kutumvira ndetse no kwisanisha n’abanyamahanga ku buryo byaba isomo urubyiruko ruri mu mahanga ndetse n’abateganya kujyayo.”

Shema ashimangira ko akenshi iyo umukobwa cyangwa umuhungu ari mu rukundo ni kenshi yirengagiza inama ababyeyi bamuha ugasanga birangiye arimo yicuza kandi bitari bikwiriye, ibi nabyo akabigaragaza muri iyi filime ye.

Avuga ko umwihariko wayo ari uko yakiniwe mu bihugu bitari u Rwanda gusa. Iyi filime ikinwamo n’abakinnyi batandukanye abenshi babarizwa muri studio yitwa Petit Parole iyobowe na Shema Divine.

-  Reba agace ka filime ‘Regretting’

Shema Divine yakoze filime ikebura abagera mu mahanga bakirengagiza impanuro z’ababyeyi bikaba byabatera kwicuza

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .