Shaffy yatangiye gusohora filime igaragaza uko gucana inyuma kw’abashakanye bigira ingaruka ku bana babo

Yanditswe na Prudence Kwizera
Kuya 8 Nyakanga 2020 saa 05:10
Yasuwe :
0 0

Rukundo Arnold uzwi nka Shaffy yatangiye gushyira hanze filime y’uruhererekane yitwa ‘Gashugi’ igamije gukangurira abashakanye kwirinda gucana inyuma kuko bigira ingaruka mbi kuri bo no ku bana babo.

Ni filime y’uruhererekane avuga ko yatangiye gutambuka kuri YouTube ikaba izamara igihe kigera ku myaka itatu, ikinamo abakinnyi bagera kuri 20 kandi hashobora kuziyongeramo n’abandi.

Aganira na IGIHE yasobanuye ko yatekereje kwandika iyo filime no kuyikina ashingiye ku bibazo abona mu miryango, yifuza gutanga umusanzu we mu kubikemura.

Ati “Ni filime igaragaza uburyo abantu basigaye babana mu muryango, ugasanga umugabo aca inyuma umugore n’umugore agaca inyuma umugabo, buri wese agakina ize. Ni byo bintu byeze muri iki gihe, (…) ariko uko bagenda babikora bigira ingaruka mbi ku bana babo.”

Muri iyo filime hagaragaramo umugabo witwa ‘Gashugi’ ufite ingeso yo guca inyuma umugore bikagera aho umugore arambirwa bigatuma na we ashaka abasore bazajya bamupfubura.

Uko gucana inyuma biza kugera aho bibagiraho ingaruka mbi mu buryo butandukanye bikagera no ku bana babo.

Shaffy wamenyekanye muri filime nyarwanda avuga ko usibye gutanga umusanzu mu kubaka umuryango nyarwanda, iyo filime bayitezemo n’inyungu y’amafaranga azabafasha mu mibereho ndetse no gukomeza gutegurira abanyarwanda izindi filime nziza.

Kuva mu mwaka wa 2008 yatangira kwandika filime no kuzikina, Shaffy amaze kugaraga muri filme zirenga 20.

Uyu musore umaze kubaka izina muri sinema nyarwanda yamenyekanye cyane muri Filime yitwa ‘Ntaheza h’isi’ ari naho izina Shaffy ryakomotse kuko yakinnye ariko yitwa.

Izindi filime yagiye ayobora cyangwa yagaragayemo ari umukinnyi twavuga ni nka Rucumbeka; Nkubitiro ya Nyamunsi; Umwanzuro, Bamenya, Inzigo, Abikigihe n’izindi.

Rukundo Arnold uzwi nka Shaffy amaze kubaka izina muri sinema nyarwanda
Filime ya Shaffy igiye gusohoka mu minsi ya vuba
Umwe mu bakinnyi bo muri Filime 'Gashugi' akina yitwa Solange
Uyu akina yitwa Diane akaba n'umugore wa Gashugi

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Special pages
. . . . . .